Valens Ruhorimbere ni umusore w’imyaka 29 wo mu Karere ka Gatsibo ukomeje kongerera agaciro ibihaza mu gace k’iwabo, akabikoramo imigati, amandazi na ‘cakes’, inzuzi zibivamo akazikoramo ifu y’igikoma.
Yatangiranye igishoro cy’ibihumbi 200 Frw mu 2020, abikora Imana ihira imirimo y’amaboko ye, ubu byamugejeje ku ruganda rwa miliyoni 200 Frw.
Urwo ruganda rwitwa Iwacu Bakery Solution, yarushinze nyuma yo gukora ubushakashatsi ku bihaza akabona byanatanga umusanzu mu guhashya ‘diabète’ iterwa no kurya ibyakorewe mu nganda byongewemo isukari.
Kubyaza umusaruro igihaza, ni igitekerezo yagize acyiga muri Kaminuza y’u Rwanda (UR), akajya abika amafaranga make ku yo yahabwagamo buruse.
Nyuma y’uko Ruhorimbere arangije amasomo muri UR mu bijyanye n’ubumenyi bw’ibiribwa n’ikoranabuhanga (Food Science and Technology), agakora ubushakashatsi ku gihaza akanacyandikaho igitabo, yasanze akwiye kukibyaza umusaruro.
Yagombaga kubikora akanatanga umusanzu mu kurwanya diabetes mu Rwanda, kuko iyo migati n’amandazi ndetse na ‘cakes’ bikozwe mu buryo butongewemo isukari.
Ati ‘‘Nasanze kubikoresha bifite umumaro aho ugabanya 60% y’isukari ikoreshwa mu nganda.”
Ashingira ku nzego z’ubuzima zikunze kugaragaza umubare mwinshi w’abantu barware diabète iterwa n’isukari yongerwa mu bikorerwa mu nganda.
Nubwo yari afite igishoro gito, yanditse umushinga we neza ku buryo n’uwatekerezaga kumufasha kuwuteza imbere yasangaga nta bihanga biri mu mushinga we.
Yatangiye gukora imigati n’amandazi mu bihaza mu 2020 atashye iwabo ubwo COVID-19 yari ikiri guca ibintu, atangira yifashishije ibikoresho bike bisanzwe byo mu rugo nk’amasafuriya asanzwe yo gutekamo.
Byajyanye n’uko mu gace k’iwabo hera ibihaza byinshi ndetse umusaruro wabyo ukangirika, na byo byatumye atangira gutekereza icyo yabikoramo n’ababihinga bikababyarira inyungu.
Ubu akorana n’abahinzi b’ibihaza mu gace k’iwabo, bakagemura umusaruro wabo ku ruganda rwe.
Ikindi cyamuteye ishyaka ryo kongerera ibihaza agaciro, ni umuturanyi we wari amaze imyaka 10 arwaye diabete kandi akaba yarakundaga amandazi n’imigati, ariko akababazwa n’uko ubwo burwayi butari bugituma abasha kubirya kubera isukari yongerwamo.
Ati ‘‘Hari umuturanyi wari umaze imyaka 10 arwaye diabète, yahoraga ambwira ukuntu akunda imigati, akunda amandazi ariko atakiyarya. Nkumva ari ikintu nakora ku buryo uwo muturage yongera kubasha kubona ibyo bintu, ariko adahuye n’ibyago by’amasukari.
Ni aho igitekerezo cyatangiriye, ntangira nkoresha ibikoresho byo mu rugo, ngenda nkoresha n’ayo mafaranga (ya buruse) nari mfite, ariko nkabikora mfite intego yo gutangira impinduka muri sosiyete.’’
Ubu inzu ikoreramo urwo ruganda rwa Ruhorimbere ni iye, ndetse n’imashini akoresha ni ize. Yahaye akazi abakozi 16 bahoraho, na barindwi ba nyakabyizi.
Iwacu Bakery Solution inatanga amahugurwa cyane cyane ku rubyiruko rwacikishirije amashuri, n’abantu bafite ubumuga kugira ngo bagire ubushobozi bwo kuba bakwihangira imirimo cyangwa bakagira ubumenyi bwatuma bahabwa akazi bagakorera abandi, bikabatunga.
Ruhorimbere ari mu b’urubyiruko 10 bafite imishinga myiza, baherutse guhembwa n’Umuryango Imbuto Foundation, mu cyiciro cya kabiri cy’irushanwa rya ‘Imali Agribusiness Challenge’.
Ni irushanwa rifasha urubyiruko rufite imishinga ijyanye n’ubuhinzi kubona amafaranga n’ubumenyi butuma barushaho kwagura ibikorwa byabo.
Kimwe n’abo bagenzi be 10 umushinga we wahembwe miliyoni 10 Frw, akaba avuga ko agiye kuyifashisha mu kwagura ibikorwa byawo kuko ari zo nzozi yarotaga zo kuzana impinduka nziza mu muryango Nyarwanda.

Horimbere yujuje uruganda rwa miliyoni 200 Frw