Dive In

Latest Articles

african american woman listening motivanion music with earpods and smile
Feature Stories
Business people in a video call meeting
Entrepreneurship & Tips
education
Education
Notebook with Let's talk Sex and condoms on pink background
Sex-ed
African American woman looking at a map travel and explore concept
Lifestyle & Travel

Ahishakiye yatangiye gukora umuvinyo mu nanasi

Ahishakiye Saleh ni umusore uri mu kigero cy’imyaka 25 wiga ibijyanye n’ubumenyi bw’ibiribwa muri kaminuza. Kuri ubu yatangiye gukora umuvinyo mu nanasi kugira ngo afashe bahinzi kugabanya igihombo bahuraga nacyo iyo bazezaga ari nyinshi zimwe zikabapfira ubusa.

Uyu musore uvuka mu Karere ka Rwamagana, kuri ubu yashinze uruganda ruto rutunganya umuvinyo aho rukorera mu Karere ka Musanze ari naho yiga, akorana n’abahinzi b’inanasi mu turere twa Gakenke na Rulindo.

Mu kuganiro yagiranye na KURA, yavuze ko yatangiye gukora umuvinyo mu nanasi mu rwego rwo kuzongerera agaciro ndetse no gufasha abahinzi bakundaga kugorwa no kubona isoko.

Yagize ati “Impamvu nahisemo gukora umuvinyo mu nanasi, nabanje gusoma raporo zitandukanye nsanga umusaruro w’inanasi urangirika cyane, usanga nka 25% w’umusaruro w’inanasi urangirika. Nibwo natekereje uko izi nanasi twafasha abahinzi mu kuzongerera agaciro, ubwa mbere natekerezaga cyane mu kuzikoramo umutobe cyangwa umuvinyo.’’

Ahishakiye avuga ko ubwo yari akomeje gushaka amakuru yabonye ko mu Rwanda batumiza imivinyo myinshi hanze y’Igihugu, bituma noneho yumva yakora umuvinyo mu nanasi ku buryo yongerera agaciro izo nanasi ndetse akanabasha gufasha mu kugabanya imivinyo ikurwa hanze.

Ati “Mu 2023 nibwo twatangiye kuyikora, tumara umwaka turi kuyigerageza, tunareba niba yaba nziza ku isoko, mu mwaka wa 2024 nibwo twayishyize hanze abantu baranayishimira cyane ku buryo tumaze gukoresha nk’ibilo 700 by’inanasi.’’

Ahishakiye avuga ko nibura abahinzi b’inanasi abagurira ku giciro cyiza ari nayo mpamvu abenshi bamuha inanasi nziza. Yavuze ko kugira ngo icupa rimwe ry’umuvinyo riboneke, hakoreshwa umutobe uba waturutse mu nanasi ebyiri nziza cyangwa eshatu hakongerwamo umusemburo n’amazi n’ibindi bituma umuvinyo wabo umera neza.

Ahishakiye avuga ko kuri ubu umuvinyo ukozwe mu nanasi yamaze kuwushyira muri Zamukana ubuziranenge kugira ngo abone ibyangombwa bituma yemererwa kuyicuruza ku isoko mpuzamahanga ndetse n’ahandi hantu henshi mu Rwanda.

Ati ‘‘Ejo bundi baradusubije hari ibikoresho badusabye kugura kugira ngo bidufashe mu gukora kinyamwuga, nitubasha kubibona ndumva bazaduha ibyangombwa ku buryo dukora imivinyo myinshi kandi tukanayigeza ku isoko mpuzamahanga.’’

Ahishakiye avuga ko imbogamizi bafite ari izo kubona ibikoresho bigezweho kuko bihenze cyane, iyi ngo ni nayo mpamvu ituma bakora imivinyo mike ugereranyije n’iyo bagakwiriye gukora.

Yavuze ko kuri ubu mu kwezi bakora amacupa 100 cyangwa se 70 bitewe n’ingano ikenewe ku isoko.

Ati ‘‘Indi mbogamizi ni uko abantu benshi bataduha amasoko kubera kubura ibyangombwa by’ubuziranenge, ubu hari amasoko tutabona kandi twagakwiriye kuyabona kubera ko imivinyo yacu idafite ibyangombwa byose, gusa dufite icyizere ko bizakemuka.’’

Yavuze ko kandi icyo bishimira ari uko abahinzi bo mu turere twa Gakenke na Rulindo babonye amasoko y’inanasi zabo ku buryo abo zibera impfabusa muri utwo turere ari bake.

Straight out of Twitter