Inama za Karigirwa umaze igihe kinini atunzwe no gukora kawa

Karigirwa Brenda ni umukobwa wo mu Karere ka Kayonza utunganya kawa yo kunywa mu buryo bwa kinyamwuga mu bazwi nka Barista, ni umwuga umaze kumufasha gutera imbere kuko ashobora kwinjiza asaga miliyoni mu kwezi.

Uyu mukobwa uri mu kigero cy’imyaka 25 asanzwe akorera ikawa mu Mujyi wa Kayonza nyuma yo kubyiga asoje amashuri yisumbuye. Mu kiganiro yagiranye na KURA, yavuze ko yagiye kwiga gutunganya ikawa kuko yabonaga ari umwuga utangiye gufasha benshi kwiteza imbere.

Ubwo yari arangije kwiga umuryango we wamufashije kugura imashini isanzwe yifashishwa mu gutunganya kawa, ahita atangira kubikorera mu Mujyi wa Kayonza, hafi y’ahari amasangano y’imihanda myinshi irimo uva Nyagatare, uva Ngoma ndetse n’undi ujya i Kigali.

Karigirwa yavuze ko ari akazi keza kuko byahuriranye n’uko ari umwana w’umukobwa benshi bakabimukundira, yavuze ko afite abakiliya benshi kandi bishimira kawa abakorera.

Uyu mukobwa yavuze ko zimwe mu mbogamizi yasanze muri uyu mwuga harimo kuba ibikoresho byo gutunganya kawa bihenze.

Yakomeje agira ati ‘‘Imbogamizi duhura nazo ni uko kubona igishoro ngo wikorere bigoranye, imashini itunganya kawa igura hejuru ya miliyoni 4 Frw ubwo rero kuyabona biragoye ariko icyiza kirimo ni uko iyo ufite igishoro, ukabikora ubikunze kandi ufite ubushake gutunganya kawa ushobora kubona miliyoni 1 Frw yawe bwite buri kwezi, gusa na none biterwa n’ahantu ukorera ndetse n’abakiliya ubona.’’

Karigirwa yatanze inama ku bana b’abakobwa bifuza kwiteza imbere ko bakwiga gutunyaga kawa kuko ari akazi kadasuzuguritse kandi kwakwinjiriza amafaranga menshi.

Ati ‘‘Inama ku bakobwa ni ukwitinyuka nko gukora kawa ni akazi keza, katagoye kandi kagufasha gutera imbere byihuse mu gihe ubikoze ubikunze. Ikindi nababwira ko kubikora bidasaba ibintu byinshi kuko kuba ufite ikinyabupfura, ukanabyiga aribyo by’ingenzi.’’

Yasabye urubyiruko kandi kwikuramo imyumvire y’uko akazi ko mu biro ariko kaguteza imbere gusa, kuko hari n’akandi kazi kenshi karimo kwikorera byagufasha mu gutera imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter