Ni umwuga utagayitse- Turikumana atunzwe no gusuka ‘dreadlocks’

Turikumana Gerard ni umusore w’imyaka 24 uvuka mu Karere ka Kayonza, atunzwe no gusuka ‘dreadlocks’ ndetse no kuzikora, aho bishobora kumwinjiriza arenga ibihumbi 300 Frw buri kwezi.

Ni umwuga yize nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye, akabona ko yize gutunganya imisatsi bishobora kumutunga bitewe n’uko wakorwaga n’abiganjemo abanyamahanga.

Turikumana yabwiye KURA ko amaze imyaka ine ariko kazi akora kandi ko kamaze kumufasha gutera imbere bigaragara.

Yavuze ko nyuma yo kwiga ibijyanye no gutunganya imisatsi banamwigishije uko yakora ‘dreadlocks’ n’uburyo yazisuka abantu bazikeneye.

Ati ‘‘Ntangira kwiga ibijyanye no gutunganya imisatsi abantu wabonaga batari babyumva, bumva ko umwuga wo gutuganya umusatsi ari uw’abakobwa. Rero nagiye kuwiga ngo mpinyuze abafite iyo myumvire, nabanje kubura akazi nyuma nigira inama yo gutangira gukora dread nkazigurisha.’’

Turikumana avuga ko yatangiye akora ‘dreadlocks’ n’intoki akazigurisha, nyuma agura imashini imufasha mu kazi ke ka buri munsi. Yatangiye no kujya azisuka abantu kugeza ubwo bitangiye kumwinjiriza amafaranga make make.

Ati ‘‘Ubu rero kuko nsigaye nikorera nshobora kwinjiza ibihumbi 300 Frw nakuyemo ayo kurya n’andi nkemuza ibindi bibazo, abantu basuka dreadlocks ntabwo turi benshi kandi abakiliya iyo byagenze neza baraboneka cyane.’’

Turikumana yakebuye urubyiruko rwumva ko akazi keza aria ko mu biro, avuga ko atariko bikimeze kuko kwikorera noneho mu myuga ari byiza cyane. Yavuze ko amaze kugura inka ndetse n’ikibanza byose akesha gukora dreadlocks kuri ubu akaba afite intumbero yo kwiyubakira inzu.

Ati “Ku myaka yanjye kuba mfite inka mfite ikibanza numva nyuzwe, kuko byose nabigezeho mu myaka ine ishize. Ubu ngiye gutangira gushaka amafaranga yo kwiyubakira inzu kandi ndabizi nzayakorera mu gukora dread.’’

Kuri ubu uyu musore akorera mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu Karere ka Kayonza, aho ngo abonye abakiliya benshi niho amara igihe akorera.

Turikumana atunzwe no gusuka ‘dreadlocks’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter