Umushinga witwa ‘Smarten’ w’itsinda ry’abanyeshuri batanu bo muri Rwanda Coding Academy, wahize indi mu marushanwa n’andi matsinda 19, ukaba witezweho kuzafasha ibigo nka WASAC mu kuzakuraho ibihombo biterwa n’amatiyo atoboka hakameneka amazi menshi.
Aya marushanwa y’ikoranabuhanaga ya ‘RCA Hackathon’, y’abanyeshuri cyane cyane abo muri Rwanda Coding Academy yabaye ku nshuro ya Gatatu ku wa 15 Ukwakira 2025, abera mu Mujyi wa Kigali, mu nyubako y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR). Imishinga itatu ya mbere yarahembwe ndetse ikaba izafashwa gushyirwa mu bikorwa.
Aba banyeshuri barimo uwitwa, Mucyo Ivan, Kirenga Kenny, Nkundabagenzi Germain, Ntwali Isimbi Vieira na Keza Delice, bakoze ikoranabuhanga ryitwa ‘Smarten’ rifasha mu guhita ritanga amakuru ku kigo kibishinzwe, mu gihe hari itiyo y’amazi yatobotse agatangira kumeneka, icyo kigo kigahita kimenya amakuru ndetse n’aho itiyo yatobotse iherereye, hagafungwa amazi muri ako gace ikabanza gusanwa bitagombereye ko hameneka menshi.
Kirenga Kenny uhagarariye iri tsinda ryakoze ikoranabuhanga rya ‘Smarten’, avuga ko uyu mushinga uzagira uruhare mu gukumira ibihombo byibasira ibigo nka WASAC bisanzwe bifite mu nshingano ikoreshwa ry’amazi, ariko ugasanga bitari bisanganwe uburyo buhamye bwo kwirinda ibyo bihombo biterwa n’amazi menshi ameneka.
Ati ‘‘Itsinda ryacu ikintu ryari riri gukora ni uko mu gihe habaye ipfumuka ry’amatiyo, tubamenyesha kare bakamenya ko aho hantu habaye ikibazo. […] turi itsinda rituruka muri Rwanda Coding Academy. Uyu mushinga waje gufasha sosiyete Nyarwanda, mu kwirinda ko haba ipfumuka ry’amatiyo ugasanga amazi apfuye ubusa, ugasanga ibigo nka WASAC biri kujya mu bihombo.”
Iri koranabuhanga kandi ryafasha abantu ku giti cyabo, kuko ryahuzwa n’imigezi mu ngo z’abaturage ndetse rikanahuzwa na telefoni, ku buryo uri nk’umubyeyi wagiye ku kazi abana bagakubagana bagafungura amazi akameneka ari menshi, ushobora kuyafunga wibereye ku kazi ukoresheje telefoni kuko rihita rikwereka ko hari kumeneka amazi menshi.
Ryanafasha abantu kwiha intego y’ingengo y’imari bazakoresha ku mazi, mu kugabanya isesagurwa ryayo rituma umuntu yisanga afite fagitire y’amafaranga menshi y’amazi yakoresheje ku kwezi.
Imishinga yindi harimo uwitwa ROFAND w’ikoranabuhanga ritahura ahari ibirimo ibikoresho by’ikoranabuhanga byatakaye watsinze ku mwanya wa kabiri, n’uwitwa FortiCore w’ikoranabuhanga ripima umutekano wa sisitemu z’ikoranabuhanga mu kuzirinda kuba zakwinjirirwa, waje ku mwanya wa Gatatu.
Eng Umukunzi Paul yavuze ko aya marushanwa agamije kureba imishinga y’abo banyeshuri itanga ibisubizo ku bibazo byugarije u Rwanda, aboneraho kwibutsa ibigo ko bikwiye kugira uruhare mu kuyitera inkunga igashyirwa mu bikorwa ntirangirire mu kumurikwa gusa.
Ati ‘‘Iyi mishinga 20 itandukanye bari kuyigaragaza, kugira ngo noneho zaba inzego z’abikorera, yaba ibigo bya leta, bose barebe koko niba ishobora gukemura ibibazo bafite mu buzima bwa buri munsi. […] ibi rero birasaba ubufatanye bw’inzego zose zitandukanye.’’
Umuyobozi Mukuru w’Ishuri rya Rwanda Coding Academy ryo mu Karere ka Nyabihu, Dr. Papias Niyigena, yavuze ko abana biga muri iki kigo batanga icyizere mu guhanga udushya dutuma u Rwanda ruba igicumbi cy’ikoranabuhanga, bityo ko hari gahunda yo kwagura iri shuri rikagira amashami hirya no hino mu gihugu, kuko ubu ricyakira abanyeshuri bake ugereranyije n’abakenewe ku isoko ry’umurimo.
Iki kigo kirateganya ko mu gihembwe gitaha, kizakira abanyeshuri bashya 80 bazatangira kukigamo, umubare kigaragaza ko ari muto ugereranyije n’uko bakora ibikorwa bihambaye bikenewe cyane ku isoko ry’umurimo.

Umushinga witwa Smarten w’itsinda ry’abanyeshuri ba RCA, ni wo wabaye uwa mbere muri 20 yari ihatanye