Ishimwe Karangwa Pacifique ni umusore washinze One Direction Shoes Maker (OSDM), uruganda rukora rukanatunganya ibikoresho bikorwa mu mpu nk’inkweto, ibikapu, imikandara n’ibindi.
Ni uruganda rukorera mu Karere ka Bugesera.
Ishimwe yakunze kugira amatsiko ku mikorere y’impu. Igihe cyose yazicaga iryera yibazaga uburyo yakwihangira umurimo akazikoramo ibikoresho bitandukanye.
Yasoje amasomo ubushomeri bumumerera nabi, yigira inama yo kugana ikigo kizwi nka STRADH /SIPETRA gikorera mu Karere ka Muhanga.
Ni ikigo cyigisha kubyaza umusaruro impu. Cyamuhaye ubumenyi avamo azi gukora inkweto, ibikapu n’ibindi, ndetse ahita ajya kwikorera aho gushaka akazi.
Yahise ashinga One Direction Shoes Maker ODSM mu 2022. Yiyegereje inshuti ye arayigisha batangira gukora inkweto ziganjemo iz’abagabo, iz’abagore zifunguye, imikandara, ibikapu n’ibindi.
Uru ruganda rwa ODSM rukora igikoresho kugeza kirangiye. Guhera ku rupapuro bashushanya, bagorora izo mpu bifashishije imashini zabugenewe n’ibindi, kugeza igikoresho kibonetse.
Mu 2024 bitabiriye irushanwa rya Youth Konekt Award, begukana umwanya wa gatatu bahabwa miliyoni 5 Frw. Ni amafaranga yabafashije kwaguka no kongera ingano y’ibicuruzwa byabo.
Kugeza ubu bafite abakozi batandatu bahoraho. Batangije ishuri ryo guhugura abifuza kumenya ibijyanye no kubyaza umusaruro impu, basobanurwa kuzikoramo ibikoresho bitandukanye.
Mu kiganiro KURA yagiranye na Ishimwe, yasobanuye ko ibikorwa byabo bikomeza byaguka umunsi ku wundi.
Ati “Kugeza ubu dufite abantu batandatu bahoraho baturangurira ibikoresho dutunganyije cyane cyane nk’inkweto n’ibikapu, imikandara.”
Bijyanye n’uko bamwe mu Banyarwanda batari biyumvisha ko inkweto zikorerwa mu Rwanda zikomeye ndetse ari nziza nk’iziva mu mahanga, bituma abaguzi baba bake, ariko bo bahangana n’iyi mbogamizi.
Ishimwe asobanura ko gukorera mu Karere ka Bugesera byatewe n’uko ari kamwe mu turi guturwa cyane ndetse kakaba gatuye hafi y’Umujyi wa Kigali, ibimworohereza kugeza ibicuruzwa bye ku isoko, n’ababishaka bakamugana byoroshye.
Ishimwe yavuze ko bishyuye byose bashobora kunguka miliyoni 1 Frw.
Nk’umusore umaze kubaka inzira zimugeza ku hazaza heza, ashishikariza abakiri bato gukunda kwikorera, no gufatirana amahirwe bafite.
Ati “Igishoro cya mbere ari ugufata icyemezo kizima, kuko amahirwe uyisangira aho kugutegereza.”
Anasaba buri wese kubyaza umusaruro ibiboneka mu Rwanda, kuko uwahanze udushya yahanga umurimo wagutse benshi batapfa kwiyumvisha.

inkweto zabo zirakunzwe ku masoko ya Kigali

Si inkweto gusa bakora, kuko harimo ibikapu n’amakofi

Karangwa Pacifique avuga ko yakuranye amatsiko mu bijyanye n’impu

Impu zikoreshwa muri ODSM zikurwa mu Karere ka Gatsibo


























