Igihe cy’imihango kivugwaho ibinyoma byinshi kuva mu binyejana bya kera. Imihango benshi bayivugaho uko bashaka bamwe bakavuga ibintu bibi nyamara nta gihamya cyangwa ubushakashatsi bwa siyansi bubashyigikira.
Muri iyi nkuru, tugiye kurebera hamwe ibintu bitandukanye biyivugwaho, byizerwa n’abatari bake kandi bitandukanye n’ukuri.
Ikinyoma cya mbere: Abagore ntibakwiye gukora imyitozo mu gihe cy’imihango
Iyi myumvire iba mu bantu ko bidakwiye gukora imyitozo ngororamubiri mu gihe cy’imihango basobanura ko bishobora kuzamura uburibwe bwinshi, ariko ukuri nuko imyitozo ikozwe mu buryo bworoheje muri ibi bihe ifasha umugore kumererwa neza.
Ubushakashatsi bwa 2019 bwakozwe na “Journal of Women’s Health” bwagaragaje ko abagore bakora imyitozo mu gihe cy’imihango bagira uburibwe buke kandi bakiyumva neza ugereranyije n’abatayikora.
Gukora imyitozo bituma umubiri urekura umusemburo wa “endorphins” ukabafasha kurwanya uburibwe. Aho kwimenyereza imiti ya buri kwezi igabanya uburibwe wakora imyitozo ubwirinda.
Ikinyoma cya kabiri: Imihango igomba kumara iminsi irindwi gusa
Imihango yarengeje icyumweru ikunze guteza guhangayika. Iyi myumvire ivuga ko iminsi irindwi idakwiye kurenga igihe wagiye mu mihango ihabanye n’ukuri.
Imihango ishobora kumara iminsi ibiri kugeza kuri irindwi. Ariko bitewe n’ikigero cy’imyaka urimo, ibihe bikugoye n’izindi mpinduka mu mubiri bishobora kugira ingaruka ku mikorere y’umubiri, bityo imihango ikaba yamara igihe kinini.
Ikinyoma cya gatatu: Ntabwo ushobora gusama mu gihe cy’imihango
Iki ni kimwe cyishushanyije mu ntekerezo z’abantu bibeshya ko badashobora gusama igihe bari mu mihango. Yego rwose amahirwe yo gusama ni make ariko ntangana na zero.
Intangangabo ishobora kumara iminsi igera kuri itanu itegereje intangangore, byahurirana n’iminsi y’uburumbuke ishobora kuza vuba bitewe n’imiterere y’umuntu, hakabaho gusama.
Igihe cyose utifuza gusama ni ingenzi gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro cyangwa agakingirizo.
Ikinyoma cya kane: Abagore batakaza amaraso menshi mu gihe cy’imihango
Uzumva benshi baganya bavuga ko mu mihango batakaza amaraso menshi kurusha abandi nyamara ingano y’aya maraso si nini.
Ku gipimo rusange, umugore atakaza hagati ya mililitiro 30 na 40 z’amaraso mu gihe cy’imihango, ubwo twabigereranya n’ibiyiko bibiri cyangwa bitatu. Nubwo bigaragara ko ayo batakaje ari menshi, umubiri uremwe mu buryo bwo kugaruza ayo maraso atakajwe byihuse nta kibazo kindi kibayeho.
Ikinyoma cya gatanu: Amaraso y’imihango ni umwanda
Iyi myumvire ishaje yibasiye abiganjemo igitsinagabo bagafata amaraso y’imihango nk’imyanda cyangwa abagore bayirimo bakanenwa.
Mu by’ukuri, amaraso y’imihango ni amaraso asanzwe avangavanze n’uduce tuva mu gice cy’inkondo y’umura, kandi ntiyangiza.
Mu bindi bihugu, iki kinyoma cyateye abagore bari mu mihango guhezwa, hamwe bakaba batemerewe kwitabira amahuriro abahuza n’abandi.
Ikinyoma cya gatandatu: Gukoresha ‘tampons’ bishobora gutwara ubusugi
Ibi biva ku myumvire ivuga ko ikintu cyose kinjiye mu gitsina cy’umukobwa utarabonana n’umugabo gishobora kubyiga agace kitwa “Hymen” cyagera imbere kigatwara ubusugi.
Igikoresho cya ‘tampon’ kinjizwa imbere kikamaramo amasaha runaka kigasohora imihango mu mugore.
Aka gakoresho ni keza kubahisemo kugakoresha basohora imihango.
Ikinyoma cya karindwi: Abagore barakazwa n’ubusa mu gihe cy’imihango
Kuvuga ko barakara ubusa bari mu mihango si ikinyoma gusa, ahubwo biranabangiza. Nubwo abagore bahura n’impinduka mu mikorere y’imisemburo mu gihe cy’imihango bikagira ingaruka ku byiyumviro byabo cyangwa amarangamutima, ariko bakomeza gutekereza neza nk’ibisanzwe.
Ikinyoma cya munani: Imihango ni ikibazo cy’abagore gusa
Nubwo imihango igaragara mu bagore gusa ariko ni ibihe bireba n’abagabo. Kuva ku bikoresho by’isuku bikoreshwa, amabwiriza y’isuku abagenga, byose bigira ingaruka ku muryango. Abagabo binubira imihango bateza ibibazo n’amakimbirane mu bagore.
Abagabo bashobora kuba abafatanyabikorwa beza mu kumva abagore bari mu mihango no kubaba hafi aho kubahunga.