Search
Close this search box.

Tuyishimire atunganya ibikoresho bitandukanye yifashishije umugano

Tuyishimire King Evariste ni umusore witeje imbere binyuze muri ‘Nezerwa Bamboo Product Ltd’, kompanyi ibyaza umusaruro umugano ugakorwamo ibikoresho bitandukanye.

Iyi kompanyi yashinze ikora ububoshyi n’ububaji hifashishijwe umugano.

Mu gice cy’ububoshyi hakorerwamo ibikoresho birimo ibifata amatara akamurika neza, ibitebo bishyirwamo imyanda n’ibindi. Mu bubaji hakorerwamo ibikoresho birimo ibitanda, intebe, ameza n’ibindi bitandukanye.

Ni igitekerezo cyavuye mu mahugurwa yitabiriye. Kuva mu bwana bwe, uyu musore yahoranaga inzozi zo kwikorera, nyuma yo gusoza kaminuza akomeza kumva yatangira gukora.

Inzozi zo kwikorera zubuwe n’amahugurwa yahawe urubyiruko mu gace batuyemo yo kubyaza umusaruro umugano, arabegera yiga amezi atandatu. Bitewe n’impamyabumenyi yahakuye ihambaye, yahawe amahirwe yo kujya kubyiga mu Bushinwa imyaka ibiri, agarukana ubumenyi yifashishije mu gushinga iyi kompanyi.

Tuyishimire ni rwiyemezamirimo ukoresha urubyiruko rutandukanye. Ahamya ko kompanyi ye ihemba abakobwa icyenda n’abahungu batanu.

Kwikorera akiri muto byamubereye imbogamizi ikomeye, kubera ko yashyirwaga ku ruhande kubera imyaka mike, ariko nyuma aza kwigaragaza atangira kubona amasoko atandukanye.

Uyu musore yongeye guhura n’ikibazo gikomeye mu kugurisha ibicuruzwa bye, kuko abaguzi batiyumvishaga ko ibikoresho bikozwe mu mugano byaramba.

Asobanura neza umwihariko mu kubyaza umusaruro umugano, yagize ati “Umwihariko uri mu giti cy’umugano ni uko ari igiti cyiza gitanga icyizere mu bubaji n’ububoshyi, ntiwangize ibidukikije”.

Yakomeje agira ati “Umugano ushobora kuwutera ari igiti kimwe ukeraho ibyana 60 kandi bikagufata imyaka itatu kugira ngo were, bitandukanye n’ibindi biti bishobora gutinda kandi bikera bitororoka”.

Tuyishimire yavuze ko yize byinshi mu kubungabunga umugano ahereye ku mihingire yawo n’umusaruro utanga. Ati “Iyo twiga, twiga guhera umugano uwutera kugeza ukuze no kuwubyaza ikindi kintu cyajyanwa ku isoko”.

Uretse ibyo bikoresho awukuramo, yavuze ko imigano igira amoko atandukanye, imwe muri yo ikaba yanaribwa. Hari ikurwamo imiti, ibyo kurya nk’ikorwamo amakaroni, impapuro n’ibindi. Imigano ibamo amoko agera ku 5600, igakoreshwa mu buryo butandukanye.

Yavuze ko mu mikorere ye, yibanda ku bikoresho bibiri utasanga ahandi n’iyo baba bakoresha imigano. Igikoresho cya mbere ni amacupa akozwe mu migano ashirwamo amavuta ya gikotori.

Ibi ngo yabitekereje mu rwego rwo gushaka igisubizo ku bijyanye no guca pulasitike zangiza ikirere n’ibidukikije. Igikoresho cya kabiri akora nk’umwihariko, ni igikoresho cyo mu biro gishyirwamo imyanda.

Tuyishimire yavuze ko mu mahugurwa bakoze, bigishijwe gukora ibi bikoresho byabo n’intoki kabone nubwo imashini z’ikoranabuhanga zabura. Ahamya ko yahinduye urwego rw’imibereho kuva yinjiye mu mwuga wo kuboha no kubaza ibikoresho bikozwe mu migano.

Urugendo rwe nka rwiyemezamirimo yarutangiye afite abakiliya bake n’abakozi batatu gusa mu Mujyi wa Kigali. Kwaguka kw’ibikorwa bye kwabyaye irindi shami mu Karere ka Musanze ndetse n’umubare w’abakozi ugera kuri 14.

Uyu musore afite inzozi zo kwagura ibikorwa bye, bikamamara mu Rwanda no hanze yarwo, binyuze mu kubyaza umusaruro no kumenyekanisha umugano.

Tuyishimire yifashishije amagambo yavuzwe n’umuhanga w’Umushinwa Jack Maa Yun, atanga inama ku rungano rwe n’abandi bifuza kwiteza imbere.

Ati “Impamvu urubyiruko rudatera imbere ni uko rurambirwa gutsindwa. Bararambirwa bakarekera kandi bari bageze aho bagiye gusarura”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter