Ubuzima bwo mu mutwe ni ingenzi nk’ubw’umubiri usanzwe, ariko akenshi ntibuhabwa agaciro bukwiye. N’ubwo ubu hari ibiganiro byinshi bigenda bikorwa kurusha uko byari bimeze mbere, haracyariho imyumvire n’imitekerereze mibi ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe n’ibisa nk’ivangura bikorerwa abafite ibibazo by’ubu buzima.
Ibi bituma abantu bafite ibi bibazo batinya gushaka ubufasha bakeneye cyangwa bikababuza kuba babiganiriza bagenzi babo bumva batekanye. Amakuru meza! Hari uburyo twese dushobora gufasha guhangana n’iyi myumvure n’imyitwarire mibi ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, tugahera ku bintu bito bito mu buzima bwa buri munsi.
Reka tugaruka kuri bitanu muri byo.
Iyigishe, wigishe n’abandi
Ubumenyi ni ingenzi, byagera ku buzima bwo mu mutwe bikaba ibindi bindi. Inshuro nyinshi gutekereza nabi ku buzima bwo mu mutwe ahanini biterwa n’ubumenyi buke umuntu aba afite.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima [OMS] bwagaragaje ko hafi 50% by’abantu bo ku Isi batazi byinshi ku bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.
Iyo wiyigishije ku bibazo bikunze kubaho nk’indwara y’agahinda gakabije, guhangayika cyangwa PTSD, uba ushobora gutanga ubufasha.
Kandi nturekere aho, sangiza abandi ibyo wungutse. Ibiganiro kuri iyi ngingo bigomba kumenyerwa nk’uko ibisanzwe bimeze. Ushobora kugira uruhare runini mu guhindura imitekerereze ya bamwe ku buzima bwo mu mutwe binyuze gusa mu kuganira bisesuye n’incuti zawe, umuryango no ku mbuga nkoranyambaga.
Tekereza ku magambo ukoresha
Amagambo tuvuga agira ingaruka zikomeye cyane. Ni kangahe wumvise umuntu yiyita “umusazi” cyangwa akita undi “umusazi” kubera ko yitwara mu buryo runaka? Ayo magambo ashobora gusa n’aho nta cyo atwaye, ariko atiza umurindi imitekerereze nkene abantu bagira ku bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.
Aho kugira ngo umuntu umusanishe n’ubuzima arimo, wakoresha amagambo amwubahisha nk’umuntu, ni cyo cy’ibanze. Urugero, aho kuvuga ngo “Ni bipolar” wavuga ko “afite uburwayi bwa bipolar”.
Iryo hinduka rito mu mvugo rituma umuntu yiyumva nk’umuntu kandi rikamutandukanya n’ubuzima arimo, bigatuma tubona ubuzima bwo mu mutwe mu buryo butandukanye cyane.
Shishikariza abantu gushaka ubufasha
Imwe mu mpamvu zikomeye zituma abantu badashaka kwivuza ni ubwoba bwo gucirwa urubanza. Ubushakashatsi bugaragaza ko 60% by’abantu bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe batajya bashaka ubufasha bitewe n’uko baba batekereza ko babonwa nabi. Tugomba gutangira kwiyumvisha ko gusaba ubufasha ari ubutwari, aho kumva ko biteye isoni.
Shishikariza abawe gushaka ubufasha bw’inzobere mu gihe bahuye n’ibibazo, nk’uko babikora mu gihe barwaye izindi ndwara zisanzwe.
Ikindi kandi buriya twirengagije ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, twese tugira iminsi mibi n’ibihe dushobora gukeneramo ubufasha.
Ubufasha umwe akenera bushobora kuba ari ubwatangwa na muganga w’indwara zo mu mutwe, kuganira n’umujyanama cyangwa gukoresha porogaramu z’ubuvuzi bwo mu mutwe. Abantu bakwiye kumva ko gushaka ubufasha ari ubutwari atari intege nke.
Hangana n’imitekerereze nkene mu itangazamakuru
Itangazamakuru akenshi rigaragaza nabi ingingo zijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe bigatiza imbaraga imitekerereze mibi mu bantu. Ariko dushobora kubirwanya.
Ikindi gihe uzabona ingingo igaragaza ubuzima bwo mu mutwe uko butari, bigaragaze! Tangiza ibiganiro, usangize abandi ku mbuga nkorayambaga ubutumwa bubirwanya, cyangwa wandike inkuru igaragaza ko iyi ngingo iri kugaragazwa ukundi.
Nubikora gutyo, uzaba utanze umusanzu mu guhindura uburyo ubuzima bwo mu mutwe bufatwa hanze aha.
Shyigikira gahunda z’ubuzima bwo mu mutwe
Urifuza kugira icyo uhindura? Shyigikira imiryango iharanira guhindura imitekerereze mibi ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe. Ushobora kuba umukorerabushake, gutanga inkunga cyangwa gukwirakwiza inkuru ku bikorwa byo kwita ku buzima bwo mu mutwe, uruhare rwawe ni ingenzi.