Uko iminsi igenda yisunika ni ko abagore barushaho kugenda bagaragaza ko hari byinshi bashoboye mu mirimo itandukanye ndetse hari n’aho bayoboye ibigo bikomeye kandi babiteje intambwe ishimishije.
Mu myaka mike ishize, nibwo gahunda z’uburinganire hagati y’abagore n’abagabo zatangiye kumvikana, abakobwa batangira guhabwa uburenganzira bwo kwiga bakaminuza nka basaza babo, binjira mu mirimo itandukanye bagaragaramo kugeza ubu.
Abagiye mu by’ubukerarugendo n’amahoteli bavuga ko ari uruganda rutanga icyizere ku iterambere ryabo, ndetse rwafasha byinshi ariko ngo imbogamizi bahurira na zo mu mirimo zishobora kubera benshi urucantege.
Aicha Mwavita, umutoza w’abategura ibyo kurya no kunywa mu ishuri rya Glory Academy yavuze ko “hakiri imyumvire y’uko umugore adashobora gukora neza imirimongiro, bituma abagore bakora umurimo wo kwigisha no guhugura abandi batigirira icyizere.”
Yongeyeho ko abafite amahoteli, restaurant n’ibigo by’ubukerarugendo bagihitamo guha akazi abagabo gusa bibwira ko inshingano zo kwita ku muryango zatuma abagore bica akazi.
Ati “Iyi myumvire ituma abagore batabona akazi mu bijyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo, kabone n’iyo baba bujuje ibisabwa ndetse babikunze.”
Iyi myumvire ibera urucantege benshi mu bagore, bityo bagahitamo kwigunga mu rugo ntibashobore kugira uruhare mu iterambere.
Umushakashatsi mu Kigo cyita ku ngagi ‘Diana Fossey Gorilla Fund, Pelagie Mutuyimana asanga umubare muto w’abagore ugaragara mu mirimo y’ubukrerarugendo n’amahoteli ari imbogamizi ikomeye, ituma igihe bagiye guhatanira imirimo muri urwo rwego bagenda nta cyizere bifitiye.
Agaragaza ko uwo mubare muto utuma n’iyo abari mu kazi bahuye n’ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’akandi karengane batabona ubavuganira, kuko baba batabonye uwo baganira ku byababayeho.
Ibyumba by’ababyeyi birakenewe aho bakorera
Peninah Mpabwanimana, umuganga w’amenyo mu ivuriro Primo Clinic avuga ko abagore bafite abana bakwiye gufashwa cyane cyane boroherezwa n’ibigo bakorera.
Ati “Abagore batangira guhezwa igihe batwite n’igihe bafite abana kuko abakoresha biyumvisha ko uri muri ibyo bihe nta murimo ugaragara yakora.”
Mutuyimana avuga ko ikiruhuko cy’amezi atatu gihabwa umugore wabyaye ari intambwe yatewe, ariko ko hagikenewe undi mwanya no korohera umugore ufite umwana kugira ngo abashe kumwonsa.
Inzego z’ubuzima zigira ababyeyi inama yo konsa umwana kugeza igihe agize amezi atandatu ariko byinshi mu bigo ntibyorohereza umugore konsa umwana igihe agarutse mu kazi.
Mpabwanimana yagaragaje ko ikibazo ahanini kitari ku bagore cyangwa abagore bafite abana, ahubwo kiri ku myumvire yanze guhinduka, nyamara ubushakashatsi bwaragaragaje ko mu gihe umugore afite umwana ari bwo atanga umusaruro ugereranyije n’abadafite abana.
Abagabo basabwa kugira uruhare mu kubahiriza uburinganire
Aba bagore bavuga ko abagabo, by’umwihariko abakoresha, ababyeyi, n’abayobozi b’ibigo bakwiye gukora ibishoboka byose bagashyigikira abagore mu mirimo barimo, kugira ngo biteze imbere aho kubarebera aharengeye.
Basaba ko mu gihugu hose hajyaho ibigo bifasha abagore bari mu mirimo kwita kubana, ibyabafasha kwita ku kazi, kandi bakanubahiriza inshingano z’umuryango.
Bibutsa ko igihe kigeze ngo abantu bishimire ibyo abagore bagezeho, haba mu bumenyi n’imirimo itandukanye, banabatera ingabo mu bitugu ngo barusheho gutanga umusaruro ushimishije aho kubaca intege.
Basaba Leta, abagabo, abakoresha, abatanga akazi n’abandi kwita ku mbogamizi zikidindiza uburinganire hagati y’umukobwa n’umuhungu mu rwego rw’imirimo, ibyatuma abantu bose bagira amahirwe angana.