Izere Laure Bella Ange, ni umukobwa w’imyaka 21 y’amavuko utuye mu Mujyi wa Kigali wihangiye umurimo wo gukora amavuta yoroshya y’imisatsi y’abagore akanayagurisha, igitekerezo yakuye ku misatsi ikomeye yari afite.
Uyu mukobwa wiga muri Kaminuza ya Kepler yemeza ko ubwo Abanyarwanda bari barahejejwe mu rugo na Covid-19, umusatsi we wabaye mwinshi urakomera uba nabi kubera ko atabonaga uburyo bwo kujya kuwukoresha.
Kuva ubwo yahise atangira kwiga uko yakora umushinga wo gukora amavuta yo mu mutwe, biramuhira ku buryo kugeza ubu umwinjiriza agera kuri miliyoni 1Frw, yahemba abakozi yakoze n’ibindi byose agasigarana ibihumbi 400Frw nk’inyungu.
Mu kiganiro twagiranye na Izere, yavuze ko muri icyo gihe umusatsi we wabaye mwinshi, urakomera kubera ko nta buryo yari afite bwo kujya mu nzu itunganya umusatsi (salon) ngo bawogoshe, atangira gutekereza uko icyo kibazo yakibyazamo amahirwe yo kwiga umushinga uzamubyarira inyungu.
Ngo icyamuje hafi ni ugukora amavuta yoroshya umusatsi, atangira gukora ubushakashatsi yifashishije ikoranabuhanga hamwe n’inzobere mu bijyanye no gukora amavuta akomoka ku bimera bitandukanye.
Ati “Nyuma nahise ntangira umushinga. Ubu nshuruza amavuta n’isabune yifashishwa mu koza umusatsi byose nkabikora nifashishije ibimera.”
Mu byo yifashisha harimo sesame, avoka, amavuta ya cocoa, aya olive n’ibindi, mu gihe isabune yoza mu mutwe izwi nka Shampoo yo ayikora yifashishije indabyo z’igihingwa cya hibiscus, avoka n’ibindi.
Ni ibimera akura mu Rwanda ibindi akabitumiza muri Ghana.
Agitangira umushinga amacupa 20 y’amavuta yayakoraga mu minsi itanu, ibyahindutse uko yagendaga abimenyera kuko ubu amacupa 100 ayakora mu munsi umwe, isabune yo ayikora mu minsi ibiri.
Umwihariko w’amavuta ye ni ukutagira ibinyabutabire, akemeza ko ubu uyu mushinga umutunze ukanatunga abandi benshi barimo n’abo yahaye akazi.
Ati “Mpa abahinzi akazi kuko umusaruro wabo ni wo nkoresha. Ikindi n’ababigeza ku isoko n’abamfasha kwamamaza ibikorwa byanjye bose ndabahemba. »
Kugeza ubu afite icyemezo yahawe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge, RSB ibituma ashishikariza abantu bose kumugana akabaha aya mavuta anahamya ko atuma umusatsi w’uwayisize ubyibuha bitewe n’intungamubiri ziba mu bimera akoranwe.
Asaba urubyiruko by’umwihariko abakobwa gutinyuka bagakora kuko buriya ngo biba byiza gutanga akazi aho kugahabwa, ibizagira uruhare mu kugabanya n’umubare munini w’urubyiruko rutagira imirimo.


