Search
Close this search box.

“Ahari iyo ntareba muri telefone ye twari kuba tugikundana!”

videoblocks black man holding phone in hand at open kitchen concentrated guy texting in smartphone surprised male person looking at mobile phone at kitchen black male person getting news by cellphone bjxpt

Ndibuka umunsi wa mbere nsaba umukobwa kumusohokana twari mu mashuri yisumbuye, twari abana, nta byinshi twari tuzi, nta buryarya, mbega byari ibya nyabyo.

Mu by’ukuri nasuzumaga umutima wanjye ngasanga nta bikomere by’urukundo mfitemo ku rugero rwa 98%. Twarahoranaga kandi yamberaga impamvu yo kudasiba ishuri, ndetse nanyurwaga no gutekereza ko ndi uwe.

Byari umunezero, nabonaga yihariye kugeza no ku ‘uniforme’ ye, ndetse mpora nibuka uko twajyaga dusangira ibya saa sita babaga badupfunyikiye, nitegereza imisatsi ye y’umwimerere; ni we rukundo rwanjye rwa mbere kandi yari muhorakeye.

Iby’iyo nkuru tuzabivugaho ikindi gihe.

Naje kugera mu mashuri makuru, mbenguka Umunyafurika y’Epfo, ari na ho naboneye urukundo rutangira kunsiga.

Namuhaye izina rya Vee ku bw’umutekano we, na cyane ko izina rye ritanatangizwa n’iyo nyuguti. 

Yari afite inseko y’urukerereza, afite inyinya intera gusesa urumeza, umubiri we wari ukeye ari nk’imirasire y’izuba kuri njye, ku buryo no mu minsi yanjye mibi iyo yahingukaga nahitaga numva byose abihanaguye nkagubwa neza.

Twigaga mu mwaka umwe, bikaba ngombwa ko musobanurira. Nibuka ko hari n’umunsi nagiye mu kizamini byancanze, mutekerezaho, biza kurangira mbashije gusubiza ibibazo byose neza; urukundo ni nk’ikiyobyabwenge.

Twarakundanye, cyangwa se njye nabyibwiraga ntyo. Nabaye nk’uwimukiye ku nshuti yanjye magara yitwa ‘Jnr Benz’ ku buryo namaraga amezi abiri ntagiye iwanjye, uretse kujya kwishyura ubukode no kuzana imyenda, byasaga nk’aho nsigaye mba mu macumbi y’abakobwa.

Ubuzima bwa kaminuza murabuzi, byose biba bishoboka. Nabagaho nihishahisha mu kwinjira no gusohoka aho umukunzi wanjye yabaga, ku buryo najyaga koga hafi nko mu kilometero. Bajya bavuga ko urukundo ari ikiyobyabwenge ariko nari  naramaze kubatwa na rwo.

Dore ibyabaye mu mezi atandatu yakurikiyeho. Twarakundanye zita inyana, twari mu kinovera cy’urukundo, tuza kujyana mu gitaramo cy’umwe mu bahanzi yakundaga cyane. Tuvuyeyo tugarutse ku macumbi, yari ananiwe cyane nanjye ngerageza kwitwara nk’umuntu uzi gukundwakaza no gucomeka telefoni zacu ku muriro.

Sinakabaye narafashe kuri telefoni ye. Byose ni ho byahindukiye!

Mu gucomeka telefoni ye, yaracanye inyereka ko iri kwinjiza, ni bwo nahitaga mbona haje ubutumwa bugira buti “ndagukunda nanjye mukundwa.”

Nibwiye ko ari bimwe abakobwa babwirana byo kwitana ba “chérie” ariko ikibazo; ryari izina ry’umuhungu.

Sinabashije kwiyumanganya nubwo bajya bavuga ngo abahungu ntibagira amarangamutima cyangwa ntibarira. NI IKINYOMA! 

Turababara ndetse turakomereka cyane. Numvise umutima wanjye ucubiye, ibihe byiza byose twagiranye binca mu maso, nibaza ikosa nakoze nibaza n’ukuntu ibyo byabaho.

Nariturishije, ariko amarira atemba mu maso, avubuka nk’isoko.Ni ko kumuhamagara ntuje nti “Vee”, ndongera inshuro nyinshi, arakanguka abona mfite telefoni ye mpinda umushyitsi. Uko yahise ahinduka ku maso, byarabigaragazaga byose.

Yahise amenya ko nabimenye. Icyo gihe umugabo wari muri jye yahise ahinduka, ikinovera cy’urukundo kiba umubirizi, ibyo nashakaga kubaza byose ndanyikwa, ndakonja neza neza. 

Numvaga hari icyari muri jye gisa n’igipfuye. 

Utekereza harakurikiyeho iki? 

 Nzabakomereza ubutaha,…

videoblocks black man holding phone in hand at open kitchen concentrated guy texting in smartphone surprised male person looking at mobile phone at kitchen black male person getting news by cellphone bjxpt

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter