Search
Close this search box.

Ibanga ryo kuba umuyobozi ushoboye kandi uniyoroshya

team of office employees working together on paper 2022 08 17 18 30 48 utc scaled

Kwigira icyizere no kwiyoroshya bifatwa nk’ibintu bibiri bihabanye, ariko iyo bigeze ku kijyanye n’ubuyobozi bwiza, ni ngombwa ko byombi bijyanirana.

Dukunze gutwarwa n’icyo kwigirira icyizere kuko bitubashisha kugera ku cyo twifuza, ariko gutera intambwe yisumbuyeho mu kucyigirira, bishobora kuganisha k’ubwirasi n’ubwiyemezi. Kwiyoroshya ni wo murongo ugabanyamo icyo kwigirira icyizere n’icyo kwibona ukirata.

Ntidutinda cyane kuri kimwe, hagati yo kwigirira icyizere no kwiyoroshya, ahubwo turabijyaniranya.

Kwigirira icyizere ubijyaniranya no kwiyoroshya, bisobanuye kwemera ahantu udasobanukiwe, ukemera intege nke zawe ariko ntibikubuze kwizera ubushobozi n’imbaraga zawe. Ubu buryo bw’imiyoborere bufasha mu kubona aho abantu bashobora guca baguha ibitekerezo byabo.

Abantu bigirira icyizere babasha gusobanukirwa ibyo bazi n’ibyo batazi bakavugana icyizere n’umucyo kuko bavuga bashingiye ku bumenyi n’ubunararibonye.

Abantu biyoroshya bo, bemera ko hari ibyo batazi bakanemera kwirengera ingaruka z’amakosa yabo. Bashaka gutega amatwi abandi, bakabaza ibibazo bibafasha kwigira ku bandi, bita ku bisubizo bahabwa.

Kwigirira icyizere wiyoroshya, ni igisubizo gikomatanya ibyo byombi bikakurinda ubwibone (icyizere kitagenzuwe neza) no kwisuzuguza (kwiyoroshya kitagenzuwe neza).

Dore ibyagufasha kuba umuyobozi mwiza kandi wiyoroshya:

Menya aho ufite ibyuho mu bumenyi ushake uko ubiziba

Ukwiye kwemera mu gihe utazi ikintu kuko udashobora kumenya byose. Ibyiza ushobora gukora,  ni ukugerageza kwiga byinshi bishoboka kugira ngo ubashe kuziba icyuho.

Saba abandi ibitekerezo

Kugira ngo ubashe kubaka ikipe ikubaha, ha agaciro ibitekerezo byabo kuri buri mwanzuro ushobora kubagiraho ingaruka. Bizatuma na bo biyumvamo.

Rebera ku bandi niba ari inzobere

Ugomba kumenya abazi byinshi kukurusha kuko hari aho uzajya ugera ugakenera ibitekerezo byabo mu kwikura mu kibazo runaka.

Niba uri inzobere, rangurura

Niba wumva ibitekerezo byose byamaze gutambutswa, ushobora kongeraho ijambo ryawe mu gihe wumva hari icyisumbuye watanga kuri iyo ngingo. Ni ingenzi gusobanukirwa aho wagoboka nk’inzobere n’aho bitameze bityo.

Wikwiyitirira ibyakozwe n’abandi

Umuyobozi mwiza ni umenya gukorana n’abandi nk’itsinda; ugomba rero gushimira abagize uruhare mu itsinda ngo ibintu bigende neza aho kubyiyitirira, ukazirikana ko ubuyobozi bushingira ku kuba hari iryo tsinda, bidashingira kuri wowe.

team of office employees working together on paper 2022 08 17 18 30 48 utc scaled 1

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter