Imisatsi ni kimwe mu bintu byitabwaho cyane n’umugore cyangwa umukobwa warimbye. Uzasanga bakoresha amafaranga menshi mu kuyitaho, bakanezezwa no guhora bayihindura ku buryo bahora ari bashya.
Ni yo mpamvu hari ubwo basuka, ubundi bakagumana umusatsi wabo usanzwe (naturel), bagashyiraho imisatsi miremire, imigufi n’ubundi bwoko butandukanye butuma bakomeza gusa neza.
Imwe mu mbogamizi ikunze kubaho ni uko benshi bakunda imisatsi miremire cyane, nyamara ugasanga bidahira bose kuko bigoye kuyitaho.
Ni aho ibisubizo byo kongera indi misatsi ku yo ufite (extension hair) cyangwa kugerekaho imisatsi y’imikorano (wig) biziramo. Si iby’abanyafurika gusa, n’abandi barayikoresha.
Nyamara hakunze kubaho imbogamizi ku isoko, ugasanga imisatsi ikorwa idahura n’imisatsi n’uruhu by’abirabura, bigatuma kuyikoresha bibagora.
Nubwo byabaye ikibazo kuri bamwe, byabaye amahirwe y’ishoramari kuri Gisèla Van Houcke, wize amategeko ndetse agakorera ibigo bikomeye, maze afata iya mbere ajya mu gutunganya imisatsi y’abagore kuko yabonaga ko abirabura badakorerwa ibibakwiriye.
Mu 2015 nibwo Gisèla Van Houcke yatangije Zuri Luxury Ltd ikorana n’inganda zizobereye mu gukora imisatsi n’ibijyanye nayo i Burayi, ikamukorera imisatsi yifuza ijyanye n’abirabura.
Mu kiganiro twagiranye, Gisèla Van Houcke yavuze ko atigeze arota gukora ibijyanye n’imisatsi, gusa igihe yagize cyo kuba hanze ya Afurika cyamweretse ko hari icyuho gikomeye ku bikoresho by’ubwiza bigenewe abirabura.
Ati “Uko natangiye Zuri biratangaje, kuko njye nize amategeko ndetse ndayakora kuko nunganiraga abantu mu mategeko, nakoze ahantu hatandukanye mu mategeko nk’ikigo kimwe cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”
“Igihe naje muri Afurika nabonye ko hari ikibazo gikomeye cy’ibikoresho by’abagore b’abirabura nka makeup, imisatsi n’ibindi byiza. Nibwo natangiye gukora ubushakashatsi ndeba uko bishobora guhinduka.”
Yakomeje avuga ko ibi byamuteye gukora ubushakashatsi ngo amenye impamvu ibi bikoresho bidakorwa, asanga ari abashoramari batitaye ku birabura.
Ati “Igihe narindi gukora ubushakashatsi nabonye ko ikibazo cyari gihari ari ukubura abagore b’abirabura bakora mu bijyanye n’ubwiza, ariyo mpamvu wasangaga nta bikoresho byinshi byakozwe batekereje ku birabura. Nashakaga kubihindura, ni na yo mpamvu nyamukuru yatumye ntangira Zuri.”
Yakomeje ati “Imisatsi ducuruza muri Zuri ni umwimerere 100% ntabwo tuyitunganya twenyine ariko twifashisha inganda zindi zibizobereyemo bakadufasha, ariko igitekerezo ari icyacu.”
Yatangije umushahara we w’ukwezi
Kuva ku bayobozi b’ibigo bikomeye, ba nyampinga, abanyamideli, ibyamamare n’abandi bagore n’abakobwa bamaze kwisobanukirwa, nta yindi misatsi bakoresha atari iyo muri Zuri Luxury Ltd.
Iri ni iduka rikorera i Kigali, i Kampala, Kinshasa n’ahandi rimaze kwigarurira imitima y’abagore b’abirabura, kuko ribaha imisatsi n’ibikoresho byayo byabakorewe.
Iyo urebye ibikorwa bya Zuri, ushobora gutekereza ko imaze imyaka myinshi ikora, ifite n’abashoramari batandukanye bashoyemo akayabo kugira ngo igere aho iri ubu.
Gisèla Van Houcke yavuze ko ajya kwinjira mu bucuruzi bw’imisatsi y’abagore yakoresheje umushahara w’ukwezi kose, arangura imisatsi kuko benshi bajyaga bamubaza iye aho ayikura.
Ati “Rimwe nafashe umushahara wanjye w’ukwezi nguramo imisatsi, ndabyibuka icyo gihe ntabwo nigeze nsinzira, nibazaga ngo bidakoze nashoyemo amafaranga yanjye nabigenza nte.”
Nubwo yari ashoye umushahara wose ariko, ntiyari afite aho agomba gucururiza. Gisèla Van Houcke avuga ko yahisemo gukorera kuri Facebook kandi ko byamubayariye umusaruro.
Ati “Icyo gihe nafunguye urubuga rwa Facebook, nari mfite umuvandimwe wabaga i Kinshasa nkajya nshaka abakiliya binyuze kuri uru rubuga nkamwoherereza akancururiza.”
Yemeza ko aha ariho yatangiriye, bagenda bakora gahoro gahoro kugeza igihe bafunguye amashami mu bihugu bitatu.
Gukora ubucuruzi ku bagore bisaba gutinyuka
Gisèla Van Houcke wavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu 2018 yashyizwe ku rutonde rwa ‘Forbes 30 Under 30’ rw’abantu bari munsi y’imyaka 30 bafite ibikorwa by’indashyikirwa.
Uyu mugore w’abana babiri, yabwiye CNBC Africa ko ashobora byibuze gucuruza imisatsi y’agaciro ka 50,000$ mu gihe cy’amezi make gusa. Nubwo amaze kugira aho agera, avuga ko intangiriro zitigeze zimworohera cyane kuko yari umugore.
Ati “Ntabwo ngiye kubabeshya ibi ni ibintu bigoye cyane, natangiye abana banjye ari bato, ibi bigaragaza imbaraga Imana yaremanye abagore.”
“Mfite umugabo twese tujya ku kazi ku mu gitondo, ariko iyo dutashye njya kureba uko abana biriwe, niba ibiryo byabonetse, ariko hari igihe ambaza nk’ikintu cye kandi twagendeye rimwe tugarukira rimwe, nkibaza impamvu ambajije ariko nasanze abagore dufite imbaraga zo kubikora byose.”
Gisèla Van Houcke yemeza ko gutangira ubucuruzi atari ikintu cyoroshye, gusa bisaba gutinyuka cyane ku bagore, si ukugira amafaranga menshi.
Ati “Inama nziza natanga ku muntu ushaka kwinjira mu bucuruzi ni uko yatangira, impamvu ituma abantu benshi hari ibyo tutageraho ni ukumva ko ukeneye amafaranga menshi kugira ngo utangire umushinga, ko bisaba kubanza kugira amafaranga menshi.”
“Abantu bakwiye kwiga gutangira gake gake, reka tuvuge ku bucuruzi bw’imisatsi urugero muri Zuri tujya dutanga poromosiyo nka 30%, ushobora kuvuga ngo reka ngende ngure wig imwe nshake umuntu nyigurishaho ku giciro cyisumbuyeho, uraza kunguka yayindi kandi ukomeze.”
Nk’umuntu watangiye akorera kuri Facebook, yemeza ko aho Isi igeze buri mucuruzi cyangwa ufite undi mushinga, akwiye gushyira imbaraga mu mbuga nkoranyambaga.