Nta wakwirengagiza igitutu usanga abantu bashyirwaho n’imiryango bikarenga bikagera no ku bo badafitanye isano baba babasunikira gushinga urugo, usanga iyo ukirangiza kwiga ukabona akazi, ikibazo usanganizwa ni “uzashaka ryari?” Cyangwa bati “umukazana wacu ari he?”
Hari benshi uzajya wumva batinya kujya gusura imiryango yabo bitewe n’uko batinya gusanganizwa ibyo bibazo bibishyuza impamvu badashyingirwa.
Nk’umuntu umaze kwigira ejuru, uri guca muri byinshi mu buzima birimo imbogamizi no gukora amakosa, icy’ingenzi cyane ni uko nawe ubwawe ugenda urushaho kwimenya.
Dusubije amaso inyuma gato mu 2021, hari igitabo nasomye cyitwa “Between Wild and Free” cyanditswe na Caroline Numuhire. Kigaruka ku buzima bwa buri munsi bw’abagore, aho yakomoje ku wo yise Linda, maze yitsa ku mibereho ye bwite n’uburyo yitwara ngo abashe guhangana n’igitutu ashyirwaho na sosiyete.
Linda agaragaramo nk’ushaka kugera kure mu mwuga we, ibyerekeranye n’urukundo, ubwisanzure mu kuba uwo ari we nyir’izina ndetse no kubaho agendeye kuri gahunda aba yihaye ubwe.
Linda uvugwa mu gitabo ka Caroline, ni umukobwa w’Umunyarwandakazi ufite imyaka 30 uba uri mu ntambara y’uruhuri rw’ibibazo acamo, byaba ibyerekeye ubuzima bwe bwite hamwe n’ibigendanye n’umwuga w’ibyo akora.
Ni ni umukobwa ugera ku ntego ze, ariko akagorwa n’abamuhoza ku nkenke bamubwira ko aheze ku ishyiga kubera ko atarashaka.
Akorera i Kigali mu biro by’umuryango wo mu karere utegamiye kuri leta, ukaba ufite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho wibanda ku byo kwihangira imirimo muri rubanda.
Akaba yari asanzwe akora mu kigo gihanga udushya. Linda nk’umuntu nyamukuru uvugwa mu gitabo cya Caroline, aba yumva ahora akurikiranwa n’abamuri hafi, harimo n’abo bafitanye isano mu muryango, bikamutera kwishidikanyaho agatekereza ko yaba afite ikibazo.
Ibintu byafashe indi ntera nyuma y’aho murumuna we agiye kurongorwa mbere ye ku buryo usomye icyo gitabo wabasha kubonamo byinshi birimo no kuba Linda byaramusunikiye kuba yacudika n’umusore ashidikanyaho, akaba nk’uwishoye mu rusobe rw’ibibazo bitandukanye.
Caroline Numuhire yifuzaga kugaragaza urugendo rw’ubuzima bwa Linda w’igitangaza ariko utarabashije kwimenya, ntamenye ibyo akunda, ntanabashe gutahura uwo yifuzaga kuba we nubwo mu buryo bw’umwuga n’imikorere yari nta makemwa akanabasha kugera ku ntego.
Sinifuza kumara amatsiko yose abataragisoma, ariko nababwira ko cyitsa ku buryo watahura uwo uri we ukanabasha kumenya icyo ushaka. Unungukiramo kuba wamenya abo mukwiye kubana hamwe na bo wirinda.
Nk’isomo navanyemo ku ruhande rwanjye, ni uko iyi minsi dukunze kubona benshi bashaka biturutse ku gitutu bashyirwaho n’abandi cyangwa kubera ko gusa bifuza kuba abagore bakanaba ababyeyi, ariko kubera igitutu, ushobora kumva utanyuzwe ku rugero runaka bikomotse ku kuba wabigiyemo ugamije gusa kuba umugabo cyangwa umubyeyi. Aha nkaboneramo umumaro wo kumenya uwo uri we n’icyo ushaka.
Gusa mbere yo kugera aho, ukwiye kumenya ko hari urugendo ugomba kubanza gukora. Urugendo rwo kubanza kwitahura, ukamenya uwo uri we by’ukuri ukanamenya icyo wifuza ku buzima bwawe.
Kugira umujagararo no kwitega ibintu runaka by’ibitangaza ni byo bikomeje koreka benshi mu ngo z’iki gihe, kandi akenshi biturutse ku kuba umuntu atarihaye igihe gihagije cyo kwimenya no kumenya neza uwo mwabana mugashobokana.
Urugo si urwo guhubukirwa, ari na yo mpamvu ku bwanjye ukwiye kubanza gusoma iki gitabo cya Caroline Numuhire mbere yo gushaka, kubera ko gishobora kugufasha kubanza kugera mu zindi mfuruka z’ubuzima bwawe ushobora kuba utajyaga ugeramo.
Wowe, kimwe na Linda uvugwamo, mushobora gutangira imbaraga zituruka inyuma zibasunika, mukabanza mukimenya.
Iki gitabo cyitwa “Between Wild and Free kiboneka kuri Amazon ndetse wanabona kopi yacyo mu buryo bw’ikoranabuhanga unyuze kuri Application ya “We Rwanda.” Kinaboneka kandi mu iduka ry’ibitabo ryitwa “Ikirezi Bookshop.”