Search
Close this search box.

Amasomo utigishijwe mu ishuri ariko ukwiye kumenya

arton149784

Mu Kinyarwanda haba imvugo igira iti “Kutiga biragatsindwa!” Abenshi babihuza no kugana ishuri aho bigira ibyo kubara, gusoma no kwandika, ariko iyi mvugo irenze ibyo, kuko icengera ikagera mu mfuruka zose z’ubuzima.

Hari ibintu byinshi by’ingenzi ukwiye kwiga ukamenya kabone n’ubwo byaba bitigishwa mu mashuri.

Imicungire y’amafaranga bwite

Wize Impinduramatwara y’u Bufaransa, wiga ibya Napoleon Bonaparte ndetse wenda wiga n’ibindi bihambaye mu Mibare nka za Trigonometry, Logarithms n’ibindi, ariko ku rundi ruhande ugasanga uracyafite ibyuho mu kubasha kumenya ibijyanye n’imicungire y’amafaranga yawe cyangwa ibindi bijyanye n’imari.

Singamije kugusebya, ariko se ntibijya bikubaho nyuma y’ukwezi wagerageza gusubiza amaso inyuma ntubashe kumenya uko wagiye ukoresha amafaranga yawe yose? Utibuka ibyo waguzemo, utibuka aho wagiye uyatagaguza hose, wenda ntunabashe kumenya ayo usigaranye. Rimwe na rimwe wisanga mu bukene bidatewe n’uko utigeze ugira amafaranga ahubwo bivuye ku kuyatagaguza.

Imicungire y’amafaranga, si ikintu wakabaye udafiteho ubumenyi, kabone nubwo waba wibwira ko nta mumaro bigufitiye. Ni ingenzi kumenya kwishyura imisoro yawe neza, kumenya kubarira amafaranga ukagira inyigo, ibijyanye n’imikorere ya za banki n’ubundi bumenyi bujyanye nabyo, kandi buri wese akeneye ubwo bumenyi.

Niba amashuri yaratanze ubumenyi ku kijyanye no gusobanukirwa iby’imari, dukwiye kuba dufite n’ubushobozi bwo guhashya no kurandura ibibazo by’imyenda n’amadeni byugarije sosiyete yacu.

Abahanga mu by’imari bagaragaza ko niba ushaka gukoresha amafaranga yawe neza ukwiriye gushyira imbere kwizigamira, umuntu kandi ntazigama amafaranga yasagutse, ahubwo ugena ayo uzazigama kandi ukabyubahiriza.

Ibijyanye no gutereta

Kubengukana biherekezanya n’urugendo rwo gutereta, bikaba hagati y’abantu babiri aho bafata umwanya wo kurushaho kwigana no kumenyana kugira ngo barebe ko bashobora kuzahuza igihe baba babanye nk’abashakanye. Muri iyi minsi usanga bafite byinshi bibahuza bombi cyangwa bakaba banagira ibyo bahuriramo ariko banari kumwe n’izindi nshuti zabo.

Ibikurikizwa mu rugendo rwo kurambagizanya, bikunze gushingira ku mahame n’umuco wa sosiyete runaka, icyakora icyitwa gutereta gishobora no kurenga iby’abantu babiri gusa kikaba cyakwaguka kikanagera mu zindi nzego zirimo n’izishingiye ku mibanire yagutse mu bikorwa runaka bihuza abantu.

Iyi ngingo ijyanye n’urukundo isaba gutwarwa gahoro gahoro nta guhutiraho, udahozaho intekerezo bikabije kandi iyo byose bimaze kumera neza biri mu murongo wabyo, urukundo rurigaragaza hatabaye ibyo kubyitugamo no kubyihingamo.

Imitekerereze yagutse

Muri iki gihe tubayeho mu isi iteye ubwoba n’urujijo, aho ibintu byinshi biba bicicikana birimo amakuru y’ibihuha n’ibinyoma, za poropaganda ndetse ukanasanga aho abantu bararuza amakuru habaye henshi by’umwihariko ku mbuga nkoranyambaga.

Ugomba kwiga uburyo bw’imitekerereze buboneye, ugomba kwihitiramo ubwoko bw’ibitekerezo ureba ndetse n’ubutumwa nyirizina biba bigamije gutamga.

Isuku bwite

Isuku bwite ni ingenzi cyane. Aha sinshaka gukomoza cyane ku byo koga nibura rimwe ku munsi cyangwa ngo nibande ku byo gukorera isuku amenyo nyuma ya buri funguro, ahubwo turakomoza ku isuku y’ukuri.

Isuku bwite ni uburyo bwo kwita ku mubiri wawe, wibuka ko buri munsi uhura n’imyanda myinshi kimwe na za virusi zibarirwa mu ma miliyoni ku buryo zishobora kugera mu mubiri wawe zikagutera uburwayi. Kwitoza ibikorwa by’isuku, bishobora kugufasha kumererwa neza ukagira ubuzima bwiza ndetse bikanarinda abari hafi yawe.

Isuku y’umubiri ntigarukira ku koga gusa, ahubwo menya ko na parfum iba ari ngombwa, wige kwambara imyenda myiza kandi imeshe, gusasa n’ibindi.

Ibyo bikorwa by’isuku binagufasha kwiyumva neza wowe ubwawe.

Ubumenyi bw’ibanze mu gusana ibintu

Abenshi bibwira ko buri kabazo kabayeho kose ukwiye guhita uhamagara umuntu ugufasha kugakemura, ariko mu by’ukuri ni ngombwa ko buri wese agira ubumenyi bw’ibanze runaka nko kuba wamenya kudoda ukiterera igifungo, gusimbuza ipine y’imodoka, ubumenyi buciriritse ku bijyanye n’amashanyarazi, amazi n’ibindi.

Bigufasha kurokora amafaranga wakabaye utakaza bya hato na hato mu gihe uhuye n’utubazo nk’utwo wabasha kwikemurira utarindiriye guhamagaza abo ubihembera. Binagufasha gucungura igihe watakaza mu gutegereza ko abo bandi bakugeraho ngo bagufashe.

Ubumenyi ku butabazi bw’ibanze

Buri wese yakabaye yiga ibyerekeye ubutabazi bw’ibanze, nko kuba wapfukira umuntu igisebe, ukabasha kugira iby’ibanze ufasha umuntu ugize imvune, uguye igihumure, uhuye n’ihungabana ku buryo umuntu atatakaza ubuzima uhari hategerejwe abaganga kandi hakabaye hari iby’ibanze wakora ukarokora ubuzima bw’umuntu.

arton149784

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter