Search
Close this search box.

Dive In

Latest Articles

african american woman listening motivanion music with earpods and smile
Feature Stories
Business people in a video call meeting
Entrepreneurship & Tips
education
Education
Notebook with Let's talk Sex and condoms on pink background
Sex-ed
African American woman looking at a map travel and explore concept
Lifestyle & Travel

Ibyo Ndoli yabonye muri COVID-19 byatumye atangiza ‘Lifesten Health’ yegukanye miliyoni 50Frw

Mu Rwanda hakunze kuba umwanya wo gutegura no guherekeza urubyiruko rufite imishinga itanga icyizere mu birebana n’ikoranabuhanga no gushaka igisubizo kirambye ku iterambere ry’urubyiruko.

Irushanwa rya Hanga Pitch Fest ni kimwe mu bikorwa bigari u Rwanda rwashyizemo imbaraga binyuze muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Urwego rw’Igihugu rushinzwe iterambere mu Rwanda (RDB) ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere UNDP.

Iri ni irushanwa ngarukamwaka kandi ryitabirwa n’urubyiruko ruturutse hirya no hino mu gihugu rufite imishinga yitezweho impinduka mu iterambere igihugu kiganamo.

Nk’umunyamakuru umaze imyaka ibiri nkurikirana ibikorwa bitandukanye bya Hanga Pitch Fest kuva mu ntangiriro z’imishinga y’abitabira aya marushanwa hari kimwe mu byo maze kubona kandi bikunze kwigaragaza no mu gihe cyo guhemba abafite imishinga yahize abandi.

Ubusanzwe ntabwo abantu bakunze kwiyumvisha uburyo umukobwa ashobora gutinyuka akihangira umurimo by’umwihariko mu ikoranabuhanga ariko muri aya marushanwa bimaze kugaragara ko babashije gutinyuka bagira n’imishinga myiza kurusha iya basaza babo.

Byarigaragaje ku nshuro ya mbere y’iri rushanwa ryabaye mu 2021 kuko ryegukanwe n’umukobwa Cyuzuzo Diane wakoze Radiyo iri mu ishusho y’Agaseke n’ibindi bikoresho bitandukanye ariko mu rwego rwo kwigisha abakiri bato umuco nyarwanda.

Ku nshuro ya kabiri y’iri rushanwa nanone ryongeye kwegukanwa n’umukobwa ukiri muto uri mu bashinze ikigo kigamije gufasha abantu kumenya amakuru ahagije ku ndwara zitandukanye zitandura cya Lifesten Health.

Ikigo gifasha abantu mu kumenya no kwirinda indwara cya Lifesten Health binyuze mu kubaha amakuru ahagije kuri izi ndwara, uko bazirinda bakora imyitozo ngororamubiri baboneza n’imirire ndetse n’uko abarwaye barushaho kwiyitaho.

Ni ikigo cyashinzwe n’abarimo Iraguha Peace Ndoli ugaragaza ko umushinga wabo uzafasha mu guteza imbere ubuzima bw’Abanyarwanda.

Ubwo yasobanuraga umushinga we imbere y’abari bitabiriye umuhango wo gusoza amarushanwa ya Hanga Pitch Fest 2022, Iraguha Peace Ndoli, yavuze ko igitekerezo cyo gukora uyu mushinga yakigize mu 2020 ubwo yakoraga nk’umujyanama mu birebana n’imirire mu bitaro.

Yagaragaje ko inshuti ye mu bihe bya Covid-19 yagize ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso n’umubyibuho ukabije, bituma yiha intego yo kumufasha kugabanya ubukana bw’iyi ndwara ndetse ikibazo cye akigira icye.

Ati “Impamvu ikibazo cye nakigize injyanye ni uko Asha yari umwe mu barwayi bake bashoboraga gukurikiranwa hakiri kare akaba yakira narimbonye kuva natangira uwo murimo kuko abantu benshi bakunze kugana kwa muganga ari uko iyi ndwara yabarenze.”

Yagaragaje ko ikibazo cya Asha gihuriweho n’urubyiruko rwo hirya no hino ku Isi, ari nayo mpamvu yiyemeje gutanga ubufasha mu kurwanya indwara zitandura zirimo umuvuduko w’amaraso kandi zihitana abatari bake nyamara ugasanga zititabwaho uko bikwiriye.

Iraguha agaragaza ko nibura umuntu umwe muri batatu munsi y’ubutayu bwa Sahara afite ibyago byo kwandura izi ndwara, 55% by’abajya kwa muganga nizo bivuza mu Rwanda mu gihe batandatu mu  10 muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara bicwa nazo.

Lifesten Health LLC ni ikigo gitanga inama n’ubumenyi bw’ibanze kuri gahunda zitandukanye zigamije gufasha abantu kwiyitaho mu mibereho yabo ya buri munsi binyuze mu gutanga amakuru arebana n’uko umuntu ahagaze hanyuma akerekwa ibyo agomba gukurikiza yiyitaho.

Ibi bikorwa mu buryo busa n’ubutangaje kandi busekeje binyuze mu gutanga impano ku bagaragaje ubumenyi no gutegura igisa n’irushanwa abantu bakagenda basubiza ibisubizo ku bumenyi rusange ku birebana n’imirire, ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe ndetse n’ibirebana no kugira imbaraga z’umubiri.

Ubu buryo bukoreshwa bwo gutanga impano butuma abantu barushaho kugira amatsiko yo gukurikirana no gushaka gukomeza gukoresha iyi porogaramu kandi byitezweho mu gihe abanyarwanda bazabikurikiza bizafasha mu kurandura imirire mibi no kurwanya ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

Kugeza ubu Lifesten Health ikorana n’ibitaro byemewe, inzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri kugira ngo abakiliya bayo babashe kwirinda indwara no gutuma bakomeza kugira uruhare muri iyi gahunda.

Kuva yatangira gukora kugeza uyu munsi, we na bagenzi be bafatanyije babashije kwinjiza ibihumbi 25 by’amadorali.

Lifesten yatsindiye igihembo gikuru mu marushanwa ya Hanga Pitch Fest 2022 cya miliyoni 50 Frw.

Iki gihembo kiziye igihe kuri Lifesten kuko yifuza nibura arenga miliyoni 150 Frw kugira ngo ibashe kwagura ibikorwa byabo.

Ndoli agaragaza ko yifuza gutanga igisubizo kirambye no gufasha urubyuruko kugira amakuru ku birebana n’indwara zitandura. Yagaragaje ko yifuza ko nibura mu myaka ibiri iri imbere bazaza bafite abantu basaga ibihumbi 10 bakoresha iri koranabuhanga ryabo.

Uyu mukobwa avuga ko gutinyuka no gukora cyane ari byo byamuhaye ari byo bimuha imbaraga cyane ko ari kuzana igisubizo umuryango nyarwanda n’Isi muri rusange ikeneye.

Umushinga wa Iraguha witezweho gufasha abakiri bato kumenya amakuru no kwirinda indwara zitandura

Ubwo Iraguha Peace Ndoli yashyikirizwaga igihembo yatsindiye muri Hanga Pitch Fest

Straight out of Twitter