Buri gitondo, Sadi Bizumuremyi afata moto ye akayitwaraho abagenzi mu mihanda ya Kigali. Benshi, bamufata nk’umumotari usanzwe ufasha abantu kugera aho bagana, ariko kuri internet yubatse indi sura itandukanye. Binyuze mu mashusho magufi ashyira kuri TikTok, Instagram, WhatsApp n’izindi mbuga nkoranyambaga, Sadi yahinduye akazi ke ka buri munsi inkuru ivuga ku bushabitsi, ubuzima bwo mu Mujyi wa Kigali ndetse n’amahirwe umuntu ashobora kubona iyo akunda ibyo akora.
Iyo avuga ku kazi ke, yumvikana mu magambo agira ati “Ubu ndi umumotari muri uyu Mujyi mwiza. Nzi gutwara moto, nzi uko bikorwa kandi nzi n’uko nabaho nitunze ntawe nsabiriza.”
Mbere yo kuba umumotari, Sadi yakoraga akazi k’ubwarimu ndetse yanabaye umushoferi wari afite umuntu atwara. Nubwo ako kazi kamuhaye ubunararibonye, yumvaga akeneye ikindi cyamufasha kwigenga no kugenzura neza amafaranga yinjizaga.
Ati “Kwigisha byari byiza, ariko nifuzaga kurushaho kwigenga. Nifuzaga ubwisanzure umuntu agira iyo yikorera.”
Ibi byamusunikiye mu mwuga atari yarigeze atekereza ko yakoramo, ariko kandi gufata uwo mwanzuro ntibyari byoroshye.
Kureka akazi yari asanzwe azi no gutangira ubuzima bushya byamusabye gutinyuka, ndetse ahangana n’imyumvire y’abantu bamwe bumvaga ko gutwara moto atari akazi gafite agaciro.
Ati “Abantu bakerensa aka kazi. Nanjye ku ikubitiro ni ko nagafataga kuko natekerezaga ko ahari atari akazi keza.”
*Gutangira umwuga mushya byari ingorabahizi*
Sadi yatangiye urugendo rwe afite ikibazo cyo kutagira ubushobozi bwo kugura moto ye bwite. Byatumye yegera inshuti ze azisaba kumufasha kubona amafaranga yo kugura moto, azizeza ko azayabasubiza.
Ati “Nababwiye icyo nifuzaga gukora mbasaba ko bamfasha kubona amafaranga yo kugura moto. Nabijeje ko nzayabishyura.”
Amaze kubona ubufasha bw’inshuti ze ndetse akongeraho amafaranga yari yarizigamye, yaguze moto ye ya mbere atangira gukora nubwo kugira moto bitahise bisobanura ko agiye kubona abakiliya benshi nk’uko na we abyivugira cyane ko ari ubwa mbere yari yinjiye muri uwo mwuga.
Nyuma yaje kwiyungura inama abona ko telefoni ye ishobora kuba igikoresho gikomeye cyo kwamamaza ibikorwa bye.
*WhatsApp yamubereye uburyo bwo kumenyekanisha ibyo akora*
Mbere yo kuba umu ‘content creator’, Sadi yari asanzwe afite abantu benshi bareba ibyo yashyiraga kuri Status ye ya WhatsApp.
Avuga ko abantu bagera kuri 600 barebaga buri munsi ibyo yashyiragaho, bituma yibaza niba yakoresha ubwo buryo mu guteza imbere akazi ke.
Yaribwiye ati “Niba hari ibyo nkora abantu bakabireba kuri status yanjye, kuki ntatangirira kuri abo bantu?”
Yatangiye gushyiraho amashusho agaragaza akazi ke, ubuzima bwo mu muhanda ndetse na serivisi yahaga abagenzi nubwo agitangira hari abantu batabyizeraga ntibemere ko ari umumotari, gusa we ntiyacitse intege kugeza ubwo batangiye kubyemera.
Ibyo yakoreraga kuri status ya WhatsApp, Sadi yaje kubyagurira kuri TikTok n’izindi mbuga nkoranyambaga abifashijwemo n’inshuti yamugiriye inama yo kugerageza kubigeza ku bantu benshi.
Ibyo bamwe babonaga nk’urwenya byaje guhinduka uburyo bukomeye bwo kwamamaza ibikorwa bye.
*Umumotari yaje kuvamo kabarankuru*
Gukoresha imbuga nkoranyambaga kwa Sadi, byamufunguriye andi mahirwe arenze gutwara abagenzi gusa kuko uretse kunguka abakiliya benshi bashya, yatangiye no kujya yamamaza ibikorwa by’abandi no kubona andi mahirwe amufasha gukirigita ifaranga.
Ati “Kuva aho ntangiriye gukorera kuri internet, umubare w’abakiliya mbona warahindutse n’amafaranga ninjizaga rahinduka.”
Gusa kuri we, igihembo gikomeye si amafaranga gusa kuko avuga ko ibyo akora byamubereye uburyo bwo kumenyekanisha Kigali n’u Rwanda ku bantu batandukanye ku hirya no hino Isi.
Ati: “Nishimira ko nkoresha ibyo nkora n’ibyo nshyira kuri internet kugira ngo ngaragaze uburyo umujyi wanjye ari mwiza.”**
Binyuze mu mashusho ye, Sadi yagiye akorana n’ibikorwa byo kwamamaza, kumenyekanisha ibicuruzwa ndetse no gufasha abashyitsi bashaka gusura Kigali.
Ati “Hari igihe abantu bo mu bihugu bitandukanye banyandikira bavuga ko babonye amashusho yanjye kandi ko bazaza mu Rwanda. Baraza bakansaba kubafasha kuzengurutsa umujyi.”*
Yabonye ubusobanuro bushya bwo kuvuga ko ‘wageze ku ntego’
Sadi avuga ko urugendo rwe rugaragaza ko kugira uruhare mu kubaka igihugu bidasaba kuba uri mu mwanya ukomeye wahawe na leta cyangwa ngo ube ukorera ahantu mu biro runaka.
Ati: “Hari abatekereza ko guteza imbere igihugu bisaba kuba uri mu biro bya Leta. Ariko ushobora kubaka igihugu binyuze mu gukora akazi kawe neza.”
Mu ntego afite z’ahazaza harimo guteza imbere izina rye, gushinga ikigo cy’ubukerarugendo ndetse no gutangiza ahantu ho guhugurira abandi bamotari kugira ngo barusheho kuba abanyamwuga.
Ati: “Ndifuza guhugura abandi bamotari kugira ngo babe abanyamwuga kurushaho, bakunde ibyo bakora kandi basobanukirwe ko na bo bagira uruhare mu kumenyekanisha igihugu.”
Ku rubyiruko rutegereje kubona amahirwe adasanzwe, Sadi arugira inama yo gutangirira ku byo rufite.
Ati: “Niba uvuga ko uzatangira ibintu byose bimaze kuba byiza, ushobora kutazigera utangira.”
Yongeraho ko ibyo ufite ukwiriye kubicunga neza, ukongera umurava hanyuma akizeza ko iyo ubigenje utyo nta kabuza amahirwe aza.
Inkuru ya Sadi Bizumuremyi rero irenze kuba umumotari gusa, ahubwo ni urugero rw’uko ikoranabuhanga rishobora gufasha umuntu guhindura akazi ke umusingi w’amahirwe mashya n’iterambere mu by’ubukungu.
Si ibyo gusa kuko yanahinduye imyumvire y’abantu ku buryo bwo gufata akazi runaka nk’agasuzuguritse, by’umwihariko babasha kubona ko ku ntebe nto ya moto yifashisha atwara abantu mu mujyi wa Kigali, hariho andi mahirwe yagutse yahindurira imibereho uwabyiyemeje.

Habimana Sadi yasobanukiwe ibyiza byo gukoresha imbuga nkoranyambaga



























