Dive In

Latest Articles

african american woman listening motivanion music with earpods and smile
Feature Stories
Business people in a video call meeting
Entrepreneurship & Tips
education
Education
Notebook with Let's talk Sex and condoms on pink background
Sex-ed
African American woman looking at a map travel and explore concept
Lifestyle & Travel

Ingabire Solange wakuriye mu buhunzi, yiyemeje gufasha bagenzi kubona amahirwe yo kwiga

Kuri Ingabire Solange, uburezi ntibwari intego yo kwiyungura ubumenyi gusa, ahubwo bwabaye urumuri rwamufashije kubona ko umuntu ashobora kugera kure nubwo yaba yaranyuze mu buzima bugoye.

Uyu munsi, Solange ni umwe mu baharanira guteza imbere uburezi ndetse akaba n’umwe mu batangije umuryango witwa “Refugee Youth Changemakers”, ugamije gufasha urubyiruko rw’impunzi muri Afurika kubona amahirwe yo kwiga amashuri makuru, amahugurwa agamije kongera ubumenyi no kubona akazi keza.

Nubwo bimeze bityo ariko, urugendo rwe rw’ubuzima rwatangiriye mu bihe bitandukanye n’ibyo ushobora kumubonamo uyu munsi. Iyo abara inkuru ye agaragaza ko ubuzima bwari ubusanzwe mu nkambi y’impunzi kugeza umunsi yayisohotsemo bwa mbere.

Ati “Nitwa Solange kandi nakuriye mu nkambi y’impunzi ya Kiziba mu Rwanda. Gukura kwanjye byari bisanzwe kugeza igihe nasohokaga bwa mbere muri iyo nkambi.”

Agaragaza ko kuva mu nkambi bwa mbere byahinduye uko yabonaga ubuzima ndetse bituma atangira kwibaza ibibazo byinshi ku mibereho y’impunzi.

Ati “Ni bwo natangiye kwibaza ibibazo byinshi. Nabonye ko burya abantu bose bataba mu nkambi y’impunzi. Natangiye kwibaza impamvu tubaho gutya n’impamvu tutabona ibintu nkenerwa by’ibanze.”

Mu nkambi ya Kiziba ni Solange yarangirije amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’ayisumbuye.

Avuga ko gukomeza amashuri nyuma y’icyo cyiciro byari ikibazo gikomeye ku rubyiruko rwinshi rw’impunzi kuko nta mashuri yisumbuye yuzuye yari ahari kandi nta cyizere yari afite cyo gukomeza.

Ati “Icyo gihe nta cyiciro gikurikiyeho twari dufite kandi byari bisanzwe ko umuntu ahita ava mu ishuri.”

Amashuri makuru kuyatekereza byari nk’inzozi zidashoboka, atari ukubera kubura ubushake bwo kwiga, ahubwo ari ukutagira amakuru no kubona ayo amahirwe. Bitewe n’uko n’abagiraga amahirwe bakarangiza kwiga bahitaga bagaruka aho mu nkambi bakaba abarimu, Solange yahise yumva nta mpamvu ikomeye ihari yo gukomeza kwiga kuko n’ubusanzwe atakundaga ibyo kwigisha.

Nubwo ibyo bibazo byari bihari, avuga ko umuryango we wamuhaye imbaraga zo gukomeza kwiga.

Ati “Nagize amahirwe yo kugira mama wakundaga kutubwira ko inzira rukumbi yo kugira icyo ugeraho mu buzima ari ukwiga.”

Byose byahindutse ubwo hazaga umuryango witwa Acts 4 Rwanda ukamufasha gukomeza icyiciro cy’amashuri yisumbuye gikurikiyeho hanze y’inkambi.

Kuva mu nkambi akajya kwiga hanze byatumye abona amahirwe mashya, ariko binamwereka ikibazo gikomeye cyari gihari ku rubyiruko rw’impunzi, ari cyo cyo kutagira amakuru.

Asoje ayisumbuye, Solange yamenye amahirwe ya buruse mpuzamahanga binyuze mu bufasha yabonaga maze atangira gusaba kugeza ubwo yamenyaga “Mastercard Foundation Scholars Program.”

Iyo gahunda ya Mastercard yamufashije kujya kwiga muri Earth University muri Costa Rica, aho yize ibijyanye n’Ubuhanga mu by’Ubuhinzi.

Kuva mu Rwanda akajya kwiga muri Costa Rica byamuzaniye impinduka ikomeye.

Ati “Ku ikubitiro nari nishimye, ariko byari bigoye kuko nagombaga kubanza kwiga Ikinya-Espagne kandi bwari ubwa mbere mvuye mu Rwanda.”

Uretse ikibazo cy’ururimo, Solange ahamya ko yari anafite ik’imyumvire bitewe n’ubuzima yakuriyemo, gusa nyuma yaje kumva ko yari akwiriye ayo mahirwe atari impuhwe yagiriwe kuko yakuriye mu nkambi.

Ati “Nariganirije numva ko nkwiriye ayo mahirwe kandi ko ntakwiriye guherwanwa n’amateka y’aho nkomoka.”

Abanyeshuri bari bahuriye muri gahunda ya Mastercard Foundation Scholars, bamufashije kurushaho kwigirira icyizere binatuma yumva ko adakwiriye kujya ahora ahisha amateka ye.

Yatangiye gufasha abandi kubona amahirwe nk’ayo yabonye

Mu gihe yari akiri umunyeshuri, Solange na bagenzi be batangiye ibikorwa byo kubwira izindi mpunzi amahirwe y’uburezi zishobora kubona.

Ati “Ubwo dutangira kumenyekanisha za buruse n’amahirwe ahari ku mpunzi.”

Ibyo bikorwa byaje kuvamo gahunda zifatika.

Mu 2022, Solange yatangije “Refugee Youth Changemakers” akiri ku ishuri. Ni igitekerezo yakomoye ku bibazo yabazwaga by’umwihariko iby’uko yabonye buruse yo kujya kwiga mu mahanga.

Ati “Impunzi nyinshi zarambazaga ziti: wabonye ute buruse? Wabonye ute ibyangombwa? Ntabwo twari tuzi ko impunzi zishobora kujya kwiga cyangwa gutembera hanze.”

Kuri we, ikibazo cya mbere kigomba gukemurwa ni icyo kubura amakuru, ago agaragaza ko ikintu cya mbere ari amakuru ndetse n’utayafite adashobora no kugerageza.

Kuri ubu, uyu muryango ufasha urubyiruko rw’impunzi kubona amakuru ku mashuri, gufashwa gusaba, kongera ubumenyi no gukorana n’imbuga nini nka Coursera, LinkedIn Premium na Duolingo.

Solange avuga ko intego ari ugufungura buri muryango ushoboka kugira ngo urubyiruko rwaguke, haba mu burezi cyangwa mu kubona akazi gafite agaciro.

Intego ni uguharanira ko abakobwa b’impunzi babona aho bamenera

Ibikorwa bya Solange byageze no ku bijyanye no guteza imbere abakobwa n’abagore binyuze mu bushakashatsi n’ibikorwa bya “Women Deliver”, aho ari umwe mu bayobozi bakiri bato. Ni gahunda yafashe nyuma yo kubona ko abafashwaga benshi ari abahungu maze bagatangira kwibaza impamvu abakobwa basigara inyuma.

Ibikorwa bya Solange muri uyu mujyi byibanda ku kumenya no gukuraho imbogamizi n’ibibazo abangavu b’impunzi bahura na byo, harimo gutwara inda zidateganyijwe bakiri bato, inshingano zo kwita ku miryango n’ibindi.

*Intego ye ni ukubona impunzi nyinshi ziminuza*

Solange arakataje mu guteza imbere uburezi, uburinganire, kongerera urubyiruko ubushobozi ndetse no kugeza ijwi ry’impunzi mu biganiro mpuzamahanga.

Avuga ko atari buri mpunzi ibona amahirwe yo kugera muri ibyo biganiro, ari na yo mpamvu aharanira kuzihagararira.

Ati: “Ntabwo buri mpunzi ibasha kugera muri ibyo biganiro. Ni yo mpamvu ngerageza kubahagararira ngatanga ibyifuzo byacu.”

Solange abona uburezi nk’inkingi mwikorezi yo kugera kure hashoboka.

Ati “kwiga ni byo byamfunguriye imiryango ntajyaga ntekereza ko inabaho.”

Uyu munsi rero ntakirebaho we ubwe, ahubwo yifuza kubona ibyamubayeho bigera ku bandi benshi b’impunzi kandi agashishikariza abantu kugirira absni icyizere kuko bituma na bo batinyuka bakerekana icyo bashoboye.

Ingabire Solange yakuriye mu buzima bw’ubuhunzi ariko abasha kuburenga

Straight out of Twitter