Ku wa 23 Mata 2026, umunsi Isi yizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’abakobwa bari mu by’Ikoranabuhanga, urugendo rwa Manzi Michelline ni urugero rwiza rw’uko guhabwa amahirwe akwiriye bishobora guhindurira umuntu ubuzima bikanagira ingaruka nziza ku bandi benshi.
Ku myaka ye 23, ubu Raissa akora nk’ushinzwe ibyo guhugura abandi muri Igire Rwanda Organization (IRO), aho afasha abakobwa kubaka ubumenyi mu byo gukora za softwares. Nubwo aho ageze hashimishije, inzira yaciyemo ntabwo yari iharuye bitewe n’uko urugendo rwe mu by’ikoranabuhanga atari ikintu cyari gifite igenamigambi rifatika.
Mbere yo kubona amahirwe yo kujya mu mwiherero uzwi nka “SheCanCode”, Raissa yari asanzwe yihatira gukora ibifite aho bihuriye n’ikoranabuhanga ariko ntawe afite wo kumwerekera cyangwa ngo amugire inama. Yari afite amatsiko menshi ariko adafite aho amenera bigatuma agorwa no kunguka byinshi mu by’ikoranabuhanga.
Iyo abara inkuru ye mu magambo ye, agira ati “Mbere na mbere nta bujyanama bufatika nari mfite, sinari nzi ngo ndatangirira hehe, ngakora amakosa ya hato na hato, za Code zanjye nkazigerageza zikanga gukora, kugeza ubwo hari amajoro numvaga ikinyoroheye ari ukubireka nkabivamo aho kongera ngo ngerageze nibura insi nshuro imwe. Nishidikanyijeho kenshi nkavuga nti ubu ubundi mfite ubwenge bwuzuye? Aha ndi ni ho nagakwiye kuba ndi?”
Ibyo rero byaje guhinduka ubwo yari amaze kwiyandikisha muri “SheCanCode”, porogaramu y’amahugurwa y’ibyumweru 16, hagamijwe guha urubyiruko rw’abakobwa amahirwe yo kugira ubumenyi mu bya tekiniki hagamijwe kubaha amahirwe mu Isi y’ikoranabuhanga. Kuva mu 2018, abarenga 800 bamaze guhabwa amasomo binyuze muri gahunda yindi yagutse ya Digital Skills for Employability (DSE), ku bufatanye na Mastercard Foundation, igamije kuziba icyuho cy’ubumenyi mu by’ikoranabuhanga no kwagura inzira zo kubona akazi.
Ibintu rero byaje gutangira gufata ishusho neza ubwo bari mu mwiherero bagahabwa umukoro, aho abitabiriye basabwe kugaragaza bimwe mu bibazo n’imbogamizi babona Isi ifite, ariko kandi banasabwa guhita babishakira ibisubizo bishingiye ku ikoranabuhanga, bakabimurikira bagenzi babo hamwe n’abafatanyabikorwa mu cyiciro cy’ikoranabuhanga.
Ibi byatumye Michedlline arenga cya cyiciro yabagamo cyo gukpora ibintu wenyine ntawe afite wo kugisha inama, atangira gukora ibintu bifatika kandi biri kuri gahunda kandi noneho mu buryo bwa kinyamwuga.
Ati “kwinjira muri bootcamp byari nko kwinjira ahantu ha nyaho hatekanye. Numvise nisanzuye mu kubaza ibibazo, gukorana n’abandi no kwivaniraho imipaka najyaga nishyiriraho. Kwigirira icyizere ntibyari ibintu byanjye, ahubwo guhozaho ni byo byamfashije hanyuma kwaguka bibona gukurikiraho.”
Iyo porogaramu yaje kuyirangiza abifashijwemo n’umuryango we, by’umwihariko mu kudacika intege no kurenga imbogamizi yahuye na zo.
Kuva icyo gihe, Michelline yatangiye gukora kinyamwuga ku buryo uyu munsi ari umwe mu bafata abandi akaboko akabinjiza mu ruganda rw’ikoranabuhanga ku buryo nibura 84% y’abitabiriye aya masomo ya “SheCanCode” bahava berekeza mu kazi.
Ati “nigiye byinshi muri SheCanCode ku buryo uyu munsi ngeze aho gusangiza abandi ubwo bumenyi.”
Mu muryango wa Igire Rwanda, Michelline akorana n’abakobwa muri iyi gahunda ya SheCanCode, akabafasha kubaka ubumenyi bwabo no kurenga za mbogamizi yahuraga na zo ku ikubitiro atarabona aho amenera. Abafasha mu kurushaho kwigirira icyizere, gukomeza gukotana igihe bumva batangiye gucika intege gusuzuma ibijyanye na ‘Coding’ baba bakora no kumva ko imishinga baba bari kwikora igomba kuzakunda uko byagenda kose.
Urugendo rwe ni gihamya y’uko guhabwa amasomo ateguye neza bibashisha abakobwa benshi kuva ku rwego rumwe bakagera ku rundi mu rwego rw’ikoranabuhanga.
Binyuze muri gahunda ya SheCanCode, Michelline yavuye kuri cya cyiciro cyo kwirwariza, agera aho kwerekera abandi bakunda ikoranabuhanga kubasha gutera intambwe batabanje kugorwa nk’uko byamugendekeye.
Afite intego yo gukomeza kwaguka nk’umuhanga mu bya mudasobwa no kubaka za software, akarushaho kuba umusemburo w’ibisubizo ku bibazo isi ifite.
Abakobwa bafite inzozi zo gushingira ahazaza habo mu bijyanye n’ikoranabuhanga, bashobora gusaba kujya muri iyi gahunda y’umwiherero ya SheCanCode banyuze muri Igire Rwanda Organization (IRO), ari na ko bitegurira kuzinjira ku isoko ry’umurimo mu by’ikoranabuhanga mu Rwanda.

Raissa Manzi Michelline ni umwe mu bakobwa bihebeye iby’ikoranabuhanga

























