Muri iki gihe usanga hari benshi babwira abandi uko bagomba kubaho n’uko bagomba kumera kugira ngo bitwe abanyembaraga ku buryo abakiri bato nk’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 17 na 25, imbaraga zabo zitabarwa mu buryo bufatika, ahubwo zikareberwa mu buryo bafata inshingano, uko bita ku bandi n’uko bihanganira ibibazo.
Alain ni umusore w’imyaka 21, yahoze yibwira ko icyamugira umugabo uhamye, ari ukuba umunyembaraga n’ibigango. Kenshi muri sosiyete, aho abagabo bafatwa nk’abantu bagakwiriye guhisha amarangamutima yabo, uyu musore yakuze ari byo yitoza, akigaragaza nk’aho ameze neza no mu gihe atameze neza. Ico gihe yagenderaga ku gitutu cyo ku ishuri, mu muryango n’icy’imitekerereze ye kugeza ubwo yanze gukomeza guheranwa na byo, agafunguka maze akaganiriza inshuti ye yitwa Uwera.
Alain yibwiraga ko nabwira Uwera uko yiyumva, azahita amucira imanza ariko ashimishwa n’uko ahubwo yamuteze amatwi akamufasha nta kibazo, ntamuseke akamukomeza. Icyo gihe Alain yabonye ubwoko bushya bw’imbaraga z’uko kuba umugabo ukomeye bitagaragazwa no guhisha amarangamutima yawe, ahubwo ari ukwibwiza ukuri, ukemera ko ukeneye abandi kandi ibyo ntacyo bitwaye.
Ubundi mu by’ukuri bivuze iki kuba umugabo uhamye?
Habayeho igihe kinini abantu bumva ko kuba umugabo ari ukwigira akihaza ntagire icyo akenera ku bandi kandi ntabe wa mu ntu uha umwanya amarangamutima. Ariko se ibyo ni ko bikiri uyu munsi? Kuba umugabo uhamye muri iki gihe, ni ukurenga ibyo bya kera abantu bagenderagaho, bakamenya gusohora amarangamutima yabo nta pfunwe, aho biri ngombwa bagasaba ubufasha kandi bakamenya kubaha abandi. Inkuru ya Alain ni urugero rwiza rw’iyo myumvire mishya kuko ntabwo yishushanyije nk’aho ameze neza, ahubwo yarabohotse yegera Uwera avuga ibimurimo kandi arakira.
Ku rundi ruhande, kuba umugore uhamye hari uko yashushanywaga mu bihe byashize. Yagombaga kuba acecetse, ari umunyantege nke kandi ntiyumve ko yaza imbere ku buryo nta nshingano zikomeye ashobora gufataho iya mbere. Ntibashoboraga kugaragaza ubushobozi bwose bw’ibibarimo. Muri iki gihe si uko bikiri, ubu abakobwa n’abagore bakiri bato bamaze gusobanukirwa ko ari abanyembaraga n’ubushobozi byagiye bipfukiranwa kenshi mu myaka ya kera.
Iyi nshuti ya Alain yitwa Uwera, yize ku gukora business ye ikiri nto, amenya kumarana umwanya n’inshuti ze ari na ko arushaho kwita ku marangamutima ye. Asobanukiwe akamaro ko kwikunda no kugira imibanire nyiza n’abandi. Imbaraga ze azibarira mu kumenya indangagaciro ze aho kwemerera abantu kumushyira mu gatebo bashaka.
Guhindura imyumvire n’imyemerere byashyizweho n’abakurambere
Henshi usanga iyi myumvire ya kera itaracika, ugasanga abahungu baracyakura babwirwa kutarira, abakobwa na bo bagashyira imbere ibyo abandi bakeneye batitaye cyane ku byo bo bakeneye. Gusa muri iki gihe urubyiruko rwatangiye guhindura no kurenga iyo myumvire. Bari kugaragaza ko imbaraga atari ukugenzura abandi cyangwa guhisha amarangamutima yabo, ahubwo ari ukuba uwo uri we, ukanabasha kumva abagukikije.
Igihe cy’impinduka ni iki.
Ni ingenzi kubasha gusobanukirwa uko abandi biyumva, ukabafasha. Igihe Alain yabashije gufungukira Uwera, yaramushyigikiye bituma bombi barushaho gukomera. Kubasha kwishyira mu mwanya w’abandi bidufasha kubaka icyizere, ubwubahane hagati yacu ndetse no kurema umuryango buri wese yumva atekanye kandi afite agaciro. Bidufasha kwishimira ibyiza abandi bagezeho nta shyari ndetse tukanabasha kuba ijwi ry’abadafite kivugira.
Mu gihe urubyiruko mu Rwanda rukomeje kugenda rurushaho kwimenya, uko abantu ba kera bagaragazaga umugabo cyangwa umugore; na byo bigenda bifata indi shusho itandukanye. Imbaraga uyu munsi ni ukugira umwete wo kugaragaza uwo uri we, kumva abandi no gufata inshingano ku byo ukora. Ni ugushyigikirana mu gihe cy’ibibazo no gusobanukirwa ko ntawe ko ntawe ukwiye kubicamo wenyine.
Imbaraga za Alain na Uwera ntizagaragariye mu kugera ku ntego gusa, ahubwo zagaragariye mu buryo bafashanyije mu gihe cy’ibibazo. Bize ko kuba umuntu ukomeye bitarangwa no kwihererana ibintu, ahubwo bivuze gufunguka, kwita ku bandi no kuba umunyakuri.
Hakenewe ko sosiyete ya none yakira izi mpinduka amarangamutima y’abagabo akajya ahabwa agaciro, hakabaho gusangira inshingano n’ubwubahane ku mpande zombi. Ibi bizafasha urubyiruko rw’uyu munsi kubaka sosiyete ihamye kandi yibonwamo na bose. Ni igihe nyacyo cyo kongera gutanga igisobanuro cyo gukomera muri iyi Si iteye imbere.


























