Dive In

Latest Articles

african american woman listening motivanion music with earpods and smile
Feature Stories
Business people in a video call meeting
Entrepreneurship & Tips
education
Education
Notebook with Let's talk Sex and condoms on pink background
Sex-ed
African American woman looking at a map travel and explore concept
Lifestyle & Travel

Ubuhinzi Tuyisenge yarangiwe n’inshuti ye bumuhesha kohereza toni 8 z’imiteja hanze y’igihugu

Tuyisenge Christian washinze sosiyete ya Green Modern Farm ikora ubuhinzi bw’imiteja, asigaye yohereza umusaruro wayo ungana na toni umunani hanze y’igihugu, nyuma yo kubikundishwa n’inshuti ye ya hafi yamweretse uko yabikora.

Mu 2021, Tuyisenge agisoza kaminuza, ni bwo yasuye inshuti ye mu mirima y’imiteja yari ifite, imuvungurira ku bumenyi bwayo n’uko yitabwaho, imugira inama yo kwihangira umurimo muri ubu buhinzi, na we abyumva vuba kuko yakundaga ubuhinzi muri rusange.

Uyu musore yaje gukoresha inyurabwenge asanga hari byinshi yahinga kandi bikamwungukira, gusa nyuma yo gukusanya amakuru y’ibikorwa by’ubuhinzi asanga imiteja yerera iminsi 52 gusa ugatangira gusarura, ayihitamo.

Yinjiye mu buhinzi kinyamwuga, agana mu Karere ka Bugesera, hafi y’Ikiyaga cya Mirayi giherereye mu Murenge wa Gashora, aho yakuhirwa byoroshye. Ntibyatinze kuko uyu mwuga watangiye kumuhira rugikubita.

Yatangiriye ku gice cya hegitari ashoye miliyoni 2 Frw, abo yahaye umusaruro bamara kwishyura akongera guhinga, none ubu ageze ku gishoro cya miliyoni 9 Frw.

Ubwo yaganiraga na KURA, Tuyisenge yavuze ko imiteja yitaweho itanga umusaruro ufatika.

Ati “Ubundi imiteja yeze ku rugero ruringaniye, kuri hegitari havamo toni 12 ziboneka mu bice bibiri byo gusarura. Icya mbere gisarurwamo toni umunani zijyanwa ku isoko ryo hanze na toni enye zijya ku masoko asanzwe aha mu Rwanda.”

Yavuze ko yagiranye amasezerano n’ibigo birimo Proxifresh Rwanda na Garden Fresh bikorana na NAEB, aho bitwara umusaruro we ukoherezwa mu mahanga.

Ubuhinzi bw’imiteja kandi busaba gukurikiranwa no guhitamo aho ihingwa hazima nk’uko Tuyisenge abigarukaho. Yongeyeho ko bugenda neza igihe bukorewe ahantu hashyuha, gusa hagakenerwa no kuhira aho bikorwa n’imashini zabugenewe. 

Tuyisenge Christian washinze Green Modern Farm, kuri ubu afite imashini eshatu zuhira, zikoreshwa kuri hegitari eshatu iyi sosiyete y’ubuhinzi imaze kugeraho.

Imbogamizi zo mu buhinzi ahura na zo zirimo kubona imashini zuhira, kandi zigakoreshwa na lisansi na mazutu, bityo rero igihe imashini zapfuye akazi karangirika, cyangwa lisansi na mazutu ndetse n’amavuta yazo yahenda ku isoko na byo bikababera ikibazo mu mikorere.

Ubuhinzi ni ibintu bisaba umwanya uhagije kandi utakora wirukanka, akaba ari yo mpamvu Tuyisenge asaba ababutekereza kubushoramo bafite umwanya uhagije.

Ati “Mbere yo kwinjira muri ubu buhinzi bisaba kumenya ko ufite umwanya uhoraho wo gusura ibihingwa byawe. Nk’imbuto n’imboga, bisaba ko nibura bwira ugeze mu murima ukagenzura uko bimeze, ukanamenya ko ufite ibikoresho byose nkenerwa, kuko nk’ubuhinzi bw’imiteja niba bwerera iminsi 52 ugomba kuba ufite amafaranga yo kubukora kugeza yeze, bitabaye ibyo akantu gato kangiritse kakwangiriza umusaruro.”

Atanga inama ku rubyiruko, yagize ati “Inama nagira urubyiruko rutinya umwuga w’ubuhinzi ruvuga ko ari akazi kanduza umuntu kandi rukeneye gusa neza, narubwira ko ubuhinzi ari akazi keza wakora kinyamwuga ukabona amafaranga afatika wifuza.”

Yasabye kandi urubyiruko kutirukira akazi koroshye cyangwa gakurura amaso ya benshi, ahubwo rugatekereza ku mwuga w’ubuhinzi utinywa na benshi ariko ukiza abanyabwenge bawukora bihanganye, kugeza basaruye.

Yatangije miliyoni 2 Frw, none ageze kuri miliyoni 9 Frw

Ubuhinzi yumvaga nk’inkuru byarangiye abwinjiyemo

Straight out of Twitter