Search
Close this search box.

Dive In

Latest Articles

african american woman listening motivanion music with earpods and smile
Feature Stories
Business people in a video call meeting
Entrepreneurship & Tips
education
Education
Notebook with Let's talk Sex and condoms on pink background
Sex-ed
African American woman looking at a map travel and explore concept
Lifestyle & Travel

Yirinze ibyacamucaga ntege nyuma yo kuvukana Virusi itera Sida

Agatoni [izina twahinduye] ni umukobwa ufite imyaka 25 utuye mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana, wavukanye Virusi itera Sida, abimenya asoje amashuri abanza. Yigiriye icyizere abasha kwiga neza asoza amashuri yisumbuye kuri ubu akaba ategereje kujya kwiga kaminuza.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na KURA, yagarutse ku buzima bwe yagiye abamo cyane cyane nyuma yo kumenya ko yanduye Virusi itera Sida.

Ati “Namenyeko nanduye Virusi itera Sida mfite imyaka 15, icyo gihe naringiye mu mashuri yisumbuye. Njye iyi Virusi narayivukanye, nkibimenya byabanje kungora mfata umwanya mbitekerezaho, ntekereza ubuzima nagiye nyuramo mfata umwanzuro wo kutiheba mfata imiti neza kugira ngo nzakomeze no kubasha kwiga nkagera ku nzozi zanjye.”

Uyu mukobwa avuga ko atigeze ahabwa akato cyane muri sosiyete Nyarwanda kuko abenshi batamenye ko yanduye Virusi itera Sida, yavuze ko nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye kuri ubu afite intego zo gukomeza na kaminuza kugira ngo azabashe kugera ku nzozi ze.

Ati “Iyo umuntu yafashe imiti neza, akarya rwose ntabwo iyi Virusi iguhungabanya, uba ur umuntu umeze neza ntakibazo na kimwe wahura nacyo.”

Agatoni avuga ko zimwe mu mbogamizi abakiri bato bafite Virusi itera Sida bahura nazo ari harimo akato bakorerwa mu kazi ndetse no mu mashuri, gusa ngo ni ibintu bitari ku rwego rwo hejuru kuko bikorwa n’abantu bamwe na bamwe.

Ati “Hari ubwo ujya kwaka akazi ahantu runaka bakumva ko ufite Virusi itera Sida bakumva ko ari ibintu bikomeye kuburyo utakabasha, ukabona batangiye kuguha akato. Icyo nanabasaba nibareke kumva ko umuntu ufite Virusi itera Sida ntacyo ashoboye kuko imirimo yose yayishobora.”

Agatoni avuga ko iyo ubashije kwiyakira ukumva ko ugomba kubahiriza gahunda za muganga, nubwo waba ufite Virusi itera Sida bitakubuza kwiteza imbere ndetse ukanateza imbere umuryango wawe, yavuze ko kuri ubu yihaye intego yo kwiga neza akazaba umwe mu bateza imbere umuryango we.

  •  

Straight out of Twitter