
Urugendo rwagejeje Capt Ariane Mwiza ku kuba umupilote mu Ngabo z’u Rwanda
Capt Ariane Mwiza ni Umunyarwandakazi w’urubyiruko utwara indege zo mu bwoko bwa kajugujugu mu Ngabo z’u Rwanda zirwanira mu Kirere (Rwanda Air Force). Avuga ko kuba umupilote w’indege kandi zitari iza gisivile atari ibintu byaje gutyo gusa ko ahubwo isomo yigiye ku Nkotanyi no kwitinyuka kandi ari umukobwa ari byo