Benshi iyo batekereje imihango batekereza no ku bimenyetso birimo kuva amaraso. Wakwibaza ngo birashoboka kujya mu mihango utavuye amaraso? Igisubizo kigufi ni oya ariko igisubizo kirekire kiragutungura.
Ibihe by’imihango bamwe babyita kujya i mugongo. Ni ibihe bishishana bitera uburibwe kuri bamwe, gucika intege no kugaragaza ibindi bimenyetso by’uburwayi nk’umuriro cyangwa kuruka.
Umubiri utegura imihango hagati y’iminsi 21 na 35, mu gihe imihango ubwayo imara hagati y’iminsi itatu n’irindwi ku bantu benshi.
Ubushakashatsi bwakozwe mu Rwanda bwerekana ko 68% by’abagore n’abakobwa bagira imihango iza mu gihe kidahinduka ‘Regular Mantrual cycles’ hagendewe ku gipimo cyo ku rwego rw’Isi.
Ese ushobora kujya mu mihango utabona amaraso? Mu byukuri igisubizo ni oya. Ibihe by’imihango y’abagore birangwa n’amaraso asohoka mu gitsina, bigaherekezwa n’ibindi bimenyetso nko kuribwa mu nda, umutwe, kuribwa umugongo n’ibindi.
Twibaze niba imihango na yo ishobora kubura. Yego rwose wategereza ukayibura. Nonese biterwa n’iki?
1. Kutaringanira kw’imisemburo
Imisemburo nka Estrogen na progesterone igenzura umubiri w’umugore igihe witegura imihango.
Impinduka mu mikorere y’imisemburo ishobora guterwa na ‘stress’, imirire cyangwa ibibazo by’ubuzima, ibyo bikaba byatera gutinda cyangwa kubura kwayo.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima (RBC) bwagaragaje ko 15% by’abagore batuye mu mijyi bagira impinduka mu kuza kw’imihango bitewe n’ibibazo birimo ‘stress’ n’imibereho.
2. Syndrome Polycistic Ovary ‘PCOS’
PCOS ni ibihe bidasanzwe aho mu mugore hakorwa imisemburo myinshi ya kigabo bikabangamira ibihe by’uburumbuke n’iby’imihango.
Abagore bahuye na PCOS bashobora kubura imihango, kugira guhindagurika kw’ibihe byayo, kugira imihango iza nabi, kuribwa n’ibindi.
Ku rwego rw’Isi, umwe mu bagore batatu ahura n’iki kibazo. Nubwo mu Rwanda hataraboneka imibare y’abahura na cyo, hari kongerwa ubumenyi mu kuvura iyi ndwara.
3. Kuboneza urubyaro
Imwe mu miti ikoreshwa mu kuboneza urubyaro nk’uburyo bwa IUDs ishobora gutera kubura kw’imihango.
Kubura imihango bishobora kuba ku bakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro bw’igihe kirekire. 58% by’abagore bari mu gihe cyo kubyara mu 2022 bahuye n’iki kibazo mu Rwanda.
4. Gusama
Kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko umuntu ashobora kuba yasamye harimo kubura imihango.
Abagore batwite bashobora kubona amaraso abatunguye cyangwa bakomeretse, bakibeshya ko bagiye mu mihango.
5. Guhangayika n’imirire mibi
Imirire mibi ishobora gutera indwara ya Amenorrhea ‘Kubura kw’imihango’. Abagore bagira imirire mibi bagira impinduka mu mikorere y’umubiri bigatera impinduka mu ikorwa ry’imihango.
Niba wumva ibimenyetso by’imihango ariko utabona amaraso, ntibiguteshe umutwe kuko biba ku bagore benshi. Niba bibaye kenshi ni byiza kugana umuganga.