Wigeze ubona urujya n’uruza rw’abantu bisukiranya muri gym? baterura ibyuma buri wese asa n’uzi ibyo akora neza, hanyuma wowe ukabatumbira wabuze aho uhera? byambayeho. Ariko uko igihe kigenda, nagiye menya ko hari ibintu bimwe na bimwe ntakwiye guha agaciro.
- Ibyo abantu batekereza kuri njye
Ntabitagira intangiriro. Bwa mbere ninjira muri Gym nibazaga cyane icyo abantu bambona bantekerezaho. Nkibaza nti ese ntibanseka nibabona nkoresha imashini nabi? Ese ndashobora guterura ibiremereye nkabo? Ariko igitangaje nta muntu uba ukwitayeho.
Buri wese yita ku myitozo ye. Igihe habonetse urangarira ibyanjye simwitaho nkomeza ibyanzanye kuko we aba yangiza igihe.
Ubwo natangiraga imyitozo intego yari ukwita ku buzima bwanjye abantindaho kuko ntabikora neza nabimye amaso nongera imbaraga.
2. Uko ngaragara muri gym
Maze kumenyera gukora imyitozo nasigaranye ikibazo cy’uko nzajya ngaragara nyirimo. Umusatsi, imyenda, inkweto uruhu bikampangayikisha kuko nifuzaga kuba nsa nk’igitangaza.
Sinahakana ko nabanje kwitiranya ibintu ariko bidatinze naje gusobanukirwa ko icyanzanye ari imyitozo ngororamubiri ntaje kwerekana imideli.
Bishimisha amaso y’abantu kubona umuntu uri mu myitozo yambaye neza, ariko igihe kureba ku bwiza bwawe byasumbye intego yakujyanye muri gym bisa n’ubuyobe cyangwa ubwibone.
Nirengagije gutekereza ku myambaro ihambaye nkoresha iyo mfite, nsigarana intego yanjyanye.
3. Kwifotoza
Aha ho nari ntangaje! Inshuro nyinshi nakorwaga n’isoni iyo nageregezaga gufata ifoto mu myitozo kuko natekerezaga ko abambona bazamfata nk’utazi icyamujyanye nkaba niyerekana ko njya muri gym aho gukora imyitozo.
Uzi igitangaje? Nahisemo kujya nyafata igihe cyose nshaka. Ese ifoto nafata niyo gushimisha abandi cyangwa ninjye nyirayo ishimisha? Numviye umutimanama wanjye.
4. Kwigereranya n’abubatse umubiri
Burya kwigereranya n’abandi hari ubwo birangirana no gushenguka umutima. Wakwibaza ngo ibi mbivugiye iki? Ngitangira urugendo rw’imyitozo, byanteraga isoni kwegera abubatse umubiri basa neza kubera imyitozo nkumva nabahunga.
Nyuma yo kwiganiriza naje gusanga umubiri wabo wabaye mwiza bitewe no gukora imyitozo, nibuka ko nanjye namaze gutera intambwe yo kuyikora, ngira icyizere ko rimwe nanjye nzaba nsa nk’uko nifuza.
Aho kwigereranya nabo nabafatiyeho icyitegererezo nkora cyane kugira ngo umunsi umwe nzitere ishema.
5. Isoni zo guterura ibyuma
Nibazaga aho nahera nterura ibi byuma bikomeza amaboko ‘Light Weights’ kuko nabonaga bindusha imbaraga, simenye ko burya mbura kugerageza kandi ko nahera ku biro nshoboye.
Gym ni urugendo rukomeza si aho kwiyumva ko uhambaye. Singihangayikishwa n’ibyo abandi bantekerezaho, uko ngaragara, uburemere bw’ibyo nterura n’ibindi.
Birashiboka ko nawe uzuyaza gutangira imyitozo muri gym kubera izo mbogamizi ariko reka nkubwire ibi: Buri wese areba ibye mu myitozo, ndetse bose ntibahuje urwego mu kuyikora. Ntibisebetse na gato gukora ibyo ushoboye, igikenerwayo ni ugukurikiza intego yakujyanye.