Search
Close this search box.

Ibanga ryo gukoresha urubuga rwa LinkedIn ugaragaza ubushobozi bwawe

Niba uri umuturarwanda ukaba wirengagiza gukoresha urubuga rwa LinkedIn waracikanwe. Ni igihe cyiza cyo kumenya impamvu uyikeneye n’uburyo wayikoresha bukubyarira inyungu.

LinkedIn ni urubuga rugezweho rwifashishwa mu kurema ubucuti n’abantu b’ingeri zitandukanye, rugatangirwaho amakuru ajyanye n’akazi gashya, guhuza inararibonye mu myuga runaka n’ibindi.

Uru rubuga ni imwe mu nzira abanyabwenge benshi bari gukoresha bamenyekanisha ibikorwa byabo babigeza no ku bantu benshi mu gihe gito, cyangwa kugaragaza ubushobozi n’ubuhanga bafite bwo gukora ibintu runaka.

Ugifungura uru rubuga, ubona ifoto y’umuntu, umwirondoro we, ibyo akora cyangwa ashoboye, benshi bagafashwa n’ayo makuru bitewe n’ibyifuzo cyangwa ibikorwa byabo.

Birashoboka kwibaza uti ‘Uru rubuga rukenewe mu Rwanda?’ Yego rwose. Hagendewe ku muvuduko w’iterambere, uru rubuga rurakenewe cyane.

Uko ubukungu bw’igihugu bwiyongera n’umuvuduko w’iterambere ukiyongera, ni ko benshi bitabira uru rubuga rwa LinkedIn ku mpamvu zo gushaka amakuru mazima azamura imikorere y’ibikorwa byabo.

Ni ibiki byo kwitaho mu gukoresha uru rubuga?

Igihe wahisemo gukoresha uru rubuga, hitamo ifoto nziza ikugaragaza neza, byaba byiza ikaba yerekana ubwoko bw’akazi ukora.

Igihe uhitamo abo muhurira kuri uru rubuga, ntiwibagirwe n’abanyeshuri bari muri za kaminuza kuko bashobora kuzakuviramo abakozi mu gihe kizaza.

Sura abayobozi bakoresha uru rubuga bafite ibikorwa nk’ibyawe cyangwa ibikorwa byafasha ibyawe kuzamuka.

Zirikana gutanga ibitekerezo ariko bifite aho bihuriye n’umwuga wawe.

Urugero, tuvuge ko uri rwiyemezamirimo. Tangaza amakuru ajyanye n’imihindagurikire mu bukungu cyangwa ikoranabuhanga,  n’uburyo bigira ingaruka ku bucuruzi bw’aho utuye.

Ibi bizatuma abantu bamenya amakuru bashakira iwawe, n’abagukeneye nk’umufatanyabikorwa cyangwa umujyanama mu mwuga nk’uwawe boroherezwe.

Gana amatsinda akorera kuri uru rubuga niba koko bahujwe n’intego zagirira umumaro ibikorwa byawe, ntupfe kubagana gusa.

Uru rubuga rukoreshwa na benshi batuye ku Isi, ariko geregeza kwisunga abo guhuza byakorohera nk’abo mubana mu gihugu kimwe n’ibindi.

Igihe wabonye amakuru ku bakoresha uru rubuga rwa LinkedIn no kubegera bizakorohera.

Reka tuvuge ko wabonye amakuru y’umuntu watangaje ko akeneye abakozi kandi nawe wiyumvamo ubushobozi bwo kugakora. Ese uzasaba ako kazi gute?

Andika usaba ako kazi mu buryo bwihariye kandi bwiyubashye. Sobanura neza uwo uri we, usobanure uburyo wamenyemo uwo usaba akazi, uvuge impamvu usaba ako kazi ndetse ugaragaze n’uburyo uzatangamo umusaruro nugahabwa.

Ushobora kwifuza guhuzwa n’umuntu wifuza gukorera, ukanyura ku muntu baziranye bya hafi igihe kumugeraho byagoranye.

Urugero: “Muraho John, nabonye ko mufitanye umubano na Jane Uwineza nyiri sosiyete ya XYZ. Ndashaka umwanya mushya w’umuyobozi wo kugenzura imishinga mito yatangaje kandi mfite ubunararibonye bwahura n’ibikenewe. Mushobora kumpuza na we?”

Ni byiza kwitinyuka ukagaragaza ibikurimo, witeguye gutanga nk’umusanzu hubakwa ibikorwa bifatika. 

Vugisha benshi bakoresha uru rubuga bakora ibintu ukora cyangwa ushoboye unababwire uwo uri we, nta wamenya aho amahirwe azaturuka.

Kubera ko u Rwanda rwibanda cyane ku ikoranabuhanga n’ishoramari, hari amahirwe akomeye yo guhura n’abandi igihe ukoresheje neza uru rubuga.

Gumisha ijisho ku isoko ry’umurimo mu Rwanda. Menya amakuru agezweho ku bigo bikomeye nka Banki ya Kigali, MTN Rwanda ndetse n’ibindi bigo by’ishoramari bishya. LinkedIn ikwemerera gushyiraho umwirindoro wawe no gusobanura ibikorwa ukora.

3 Responses

  1. Ndabaramukije!!! Mpora mbona ivya linkedln, ariko sinzi ingene bikoreshwa. Iyi nkuru irandyoheye gose. Mukomere

  2. Ndabaramukije!!! Mpora mbona ivya linkedln, ariko sinzi ingene bikoreshwa. Iyi nkuru irandyoheye gose. Mukomere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter