“Nafashe urwembe njya mu cyumba cyanjye. Nikebye umutsi, mama yinjiye mu cyumba yitonganya asanga naguye hasi mvirirana”.
Mu gahinda kenshi, mu buhamya bubabaje, abo ni abangavu batewe inda mu buryo butandukanye, icyizere cy’ubuzima bwabo kirononekara, bahinduka ababyeyi na bo bagikeneye kurerwa.
Abangavu baturutse mu turere dutandukanye tw’u Rwanda, batambukije ubuhamya mu buryo bw’amashusho, bahuriza ku ngaruka bahuye na zo nko kwirukanwa mu miryango, kwitwa indaya n’ibyomanzi no kubwirwa ko ntacyo bazimarira bigatuma bagerageza kwiyahura no kwangirika ubuzima bwo mu mutwe.
Mu buhamya bubabaje, umwangavu ukomoka mu Karere ka Rubavu yavuze ko yakuranye amakuru adahagije ku bijyanye n’imyororokere, n’amashuri yizemo abarimu bigishaga kuri izo ngingo babica hejuru, ugasanga bababwira ngo birinde cyangwa ngo bakoreshe agakingirizo gusa, aho kubasobanurira impamvu zabyo.
Uyu mwangavu avuga ko iyo yabazaga nyina ku ngingo zijyanye n’imyororokere, umubyeyi we yagiraga isoni, bigatuma uyu mwana ajya kubaza rubanda.
Ati “Hari igihe nabazaga Mama ku bijyanye n’imyororokere ntambwire, agaceceka, akagira isoni. Nabona agize isoni nkamwihorera nkabaza abandi bo hanze”.
Umukobwa ukomoka mu Karere ka Musanze, we yashukishijwe amafaranga aterwa inda.
Ati “Papa na Mama batandukanye bafite abana babiri, twese duhita tujya kwa Kaka [Nyogokuru]. Natangiye gukora akazi ko mu isoko nshakisha uko nabaho, nataha nimugoroba akanga kunkingurira ngashaka aho njya kurara ku nshuti zanjye z’abakobwa”.
Yakomeje agira ati “Najyanaga n’abandi bakobwa kunywa inzoga, nyuma mbonana n’umuhungu ambwira ko nituryamana ampa 5000 Frw. Hashize iminsi nk’itatu numvise mu nda hari ibihinduka, ngura agakoresho gapima umuntu utwite, nipimye nsanga mfite inda”.
Muri ibi biganiro byahuje Umuryango Mpuzamahanga uharanira Amahoro arambye [Interpeace] ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), byatangajwe ko mu bangavu batewe inda mu Rwanda, 63% bahura n’agahinda gakabije, 53% bo bakiheba.
Uwatewe inda ukomoka mu Karere ka Rubavu, yiyahuye inshuro zirenze imwe kubera agahinda gakabije ariko ntiyapfa.
Ati “Nkimara kumenya ko ntwite nagerageje kwiyahura. Rimwe nkoresha kanta kwa kundi bavuga ngo kanta zirica. Ikindi gihe ndimanika, umugozi uracika. Nanyoye ama Omo ava muri Congo asa n’ubururu, bajya bavuga ngo uyinyoye avamo inda. Natinyaga ukuntu mu rugo bari bumfate n’amagambo ya rubanda”.
Ukomoka mu karere ka Gisagara we yari yarabaye nk’umusazi.
Ati “Numvaga narasaze, nkumva narataye umutwe. Nagenda nkumva meze nk’umusazi, nkagenda ntari gutekereza neza, nka gutya ugenda utazi n’iyo ugiye”.
Ibi byashimangiwe n’ukomoka mu Karere ka Rubavu wavuze ko yiyanze akikeba umutsi yifuza gupfa.
Ati “Nafashe urwembe njya mu cyumba cyanjye. Nikebye umutsi, Mama yinjiye mu cyumba yitonganya asanga naguye hasi mvirirana. Icyatumye niyahura ni uko abantu bose bantereranye nkabona ntari umuntu”.
Undi ati “Nararyamaga nkabura ibitotsi bitewe n’ibintu niriwemo, mfata icyemezo cyo kuziba amafaranga mu rugo ngatoroka nkagenda singaruke”.
Mu byagararutsweho muri ibi biganiro, harimo kuba ababyeyi bateragirana abana babo batwaye inda, kuko biyumva nk’abasebye, bigatuma batakaza ubumuntu n’ububyeyi.
Umwe mu birukanywe n’ababyeyi amaze gusama yarabisobanuye.
Ati “Bahise banshyira mu gikoni batekagamo, barambwira ngo nzajya nimenya. Abaturage bakazajya bampa ibiryo nkaza ngateka, naba ntabibonye nkaryama ntariye. Igihe cyarageze numva ndihaze.”
Undi yagize ati “Nyogokuru yabyakiriye nabi akajya antoteza, akambwira ngo nta kinyendaro kibyara ikindi! Ese nkawe uzimarira iki mu buzima? N’ibindi bibi. Batangiye kujya bansohora nkarara hanze, rimwe na rimwe nkarara mu nzu nabanje kwiyambaza ubuyobozi”.
Aba bangavu baterwa inda batakaza inzozi zabo ndetse bakabaho mu gahinda, nk’uko ubuhamya bubigaragaza.
Umwe mu batewe inda yagize ati “Inzozi zanjye zari ukwiga nkarangiza, ariko nkimara gutwara inda zarazimye. Nta nubwo nabwira ababyeyi banjye ngo banyishyurire ngo babyemere. Nigeze kubibabwira bampakanira bavuga ko nta mafaranga bantakazaho”.
Umuganga mu bijyanye n’Ubuzima bwo mu Mutwe mu Bitaro bya Kibagabaga ufite mu nshingano kwita kuri aba bana, Uwase Claudinea, yavuze ko abangavu batewe inda badafashwa no gutereranwa ahubwo ko bakeneye komorwa.
Ati “Mu by’ukuri ingamba zikwiye gufatwa, aba bangavu bakerekwa ubumuntu no kuba hafi ubuzima bwo mu mutwe bwabo, kugira ngo bashobore guhagarara kigabo, babashe gukomera no gusanwa byuzuye, bongere bishime.”
Umwe mu batewe inda yagaragaje icyifuzo ku buzima bwe na bagenzi be.
Ati “Ndumva ababyeyi mwabashishikariza kumva abana, bakumva ibitekerezo bafite. Mukabagira inama, bakigishwa uburyo ababyeyi bakwitwara ku bana n’uko abana bakwitwara ku babyeyi, ngasaba na Leta kujya itanga amahugurwa mu miryango.”
Umukuru w’Abarimu mu Karere ka Musanze, Béatha Harerimana, yavuze ko imiryango ikeneye guhugurwa ku buzima bw’imyororokere.
Ati “Kuba umuntu yarabyaye ntibivuze ko afite ubumenyi bwo kuganiriza umwana kuko muri iyi minsi abana bumva byinshi”.
Umwarimu mu Kigo cy’Amashuri abanza cyo mu Karere ka Gisagara, Niragire Ernestine, yavuze ko bamwe mu bana bagira isoni zo kugura udukingirizo twagabanya inda zitateganyijwe, bityo bakaba bashyirirwaho uburyo batubonamo mu ibanga kugira ngo babashe kwirinda.
Bimwe mu bitera abangavu guterwa inda imburagihe byagarutsweho harimo amakimbirane mu miryango, gukangisha igitsure kitagira inyigisho, kuba ababyeyi bagira isoni zo kuvuga ku myororokere, abagabo bataye umuco babashuka, ubukene n’ibindi. Gusa hari icyizere kuko Leta y’u Rwanda n’indi miryango idaharanira inyungu igenda ishyiraho ingamba zo gukumira ibyo bibazo.