Search
Close this search box.

Inkuru ya Mbonyumugisha Rebecca, umugore utwara abagenzi ku igare (Amafoto & Video)

Mbonyumugisha Rebecca ni umugore utunzwe n’umwuga wo gutwara abagenzi ku igare, utuye mu Murenge wa Muyumbu wo mu Karere ka Rwamagana, aho yawinjiyemo nyuma y’ibyago byagwiriye umuryango we.

Uyu mugore w’umunyonzi, umaze imyaka 12 atwara igare, akomoka mu Karere ka Gakenke. Umuryango we waje kwimukira mu Karere ka Kirehe, mu Murenge wa Mahama, ariko uhahurira n’ibibazo byahinduye imibereho yawo biturutse ku kubura umwana w’umusore.

Uyu muryango wari ufite isambu ikora ku rufunzo rw’Umugezi w’Akagera. Ubwo Rebecca, nyina na basaza be bari bagiye guhinga bafashe akaruhuko, musaza we yagiye koga n’abandi bana mu Kagera. Ubwo igihe cyo gusubira guhinga cyari kigeze, umubyeyi wabo yatumye Rebecca guhamagara umuvandimwe we. Yageze ku mazi, asanga abana bose bayavuyemo baramubura, ibikoba biramukuka.

Ati “Abandi bana bamaze kuva mu mazi, tugiye kubona tubona amaraso arireze hejuru, tubona ingona iramufashe. Musaza wanjye wankurikiraga, yagiye ndeba. Ikintu cyambabaje ni ukuntu namukundaga cyane”.

Inkuru y’urupfu rwa musaza we, yahungabanyije umuryango wabo kuko uyu musore yari umwe mu bari inkingi ya mwamba mu gutunga urugo.

Ubushobozi bwo kwiga bwarabuze, Rebecca yerekeza i Kigali, Se umubyara amushakira akazi mu ruganda aho yakoraga nubwo katarambye kuko rwo ruganda rwaje guhagarika ibikorwa byarwo.

Yaje gushinga urugo mu buzima butoroshye, ariko agakomeza gutekereza kwikorera. Mbonyumugisha Rebecca wari umaze kwibaruka ubuheta, yegereye umugabo we amusaba ko yatwara igare nk’umugore ukeneye iterambere ry’urugo, ariko aramuhakanira.

Umugabo yamubwiye ko agiye kumushakira igishoro akikorera ariko uyu umugore amubwira ko ashaka gutwara igare. Yamusabye amusezeranya ko bitazabangamira inshingano ze nk’umugore, ni ko kubimwemerera.

Ati “Naramubwiye nti wamenye ngenda ku igare, unkunda ngenda ku igare. Reka njye kuritwara kuko ndarikunda, sinzigera nsa nabi, uzahora umbona nkeye kandi nzaba umugore uguteye ishema”.

Uyu mwuga benshi bita uw’abagabo, Rebecca yawinjiyemo ku ntego yo gukorera urugo rwe agafasha n’abo bavukana.

Gutwara igare kwe byabaye inkuru muri rubanda, bibaza bati “Umugore w’abana babiri gutwara igare?” Hari abamwise igishegabo, abandi bavuga ko nta burere agira ndetse atubaha umugabo. Ibi byamuteye agahinda, ariko na we yatekereza akabona ko yakoze amahano.

Yarasuzugurwaga

Mbonyumugisha Rebecca yavuze ko hari abamusuzuguraga kubera kumubona muri aka kazi ari umugore, nyamara benshi bagafata nk’ak’abagabo.

Rimwe yaricaye ahimba umwihariko mu kazi ke, wo gutwara yambaye ijipo bamwe bita ‘ingutiya’.

Yagiye ku muntu usobanukiwe no kudoda neza, maze amukorera ijipo nini ifite umushumi mu nda, ikagira n’udupfumure inyuma n’imbere, ashaka uko yazirengera aramutse ahohotewe.

Ati “Igihe umugabo yangaga kunyishyura yansuzuguye, nafataga umushumi nkawunyuza imbere n’inyuma muri iyi myenge nasize ku ngutiya yanjye igahita iba nk’ikabutura, maze nkahangana na we kugeza anyishyuye”.

Uwamubona wese yakwibaza kuri iyi ngutiya ye nk’uko abigarukaho. Rebecca asobanura impamvu yahisemo kuyambara, yavuze ko mu bushobozi bwe atananirwa kugura ipantaro ahubwo ko yambaye gutyo mu rwego rwo guhesha ishema abagore bo mu cyaro, kuko yakuriye mu Gakenke ari zo bambara.

Ati “Njyewe ingutiya yanjye sinzayikuramo. Iwacu ni mu Gakenke ntabwo inteye isoni n’ubwoba, nzayikorana, n’umugore wo mu cyaro uzambona azitinyuke, gusa ntibitangaje kuko nakuriye aho bazambara.”

Abagenzi bumvaga bitabaho gutwarwa n’umugore wambaye ijipo nyamara Rebecca yabatwara bagahora baza kumushaka.

Ntiyigeze asa nabi muri uyu mwuga urangwamo abanyamwanda nk’uko abigarukaho, gusa avuga ko bamwe baba basa neza no mu kazi.

Mu mbogamizi avuga ko yahuye na zo muri aka kazi harimo gusekwa, kutishimirwa no kwamburwa n’abagabo ntibamwishyure.

Nubwo bimeze bityo, bitewe n’inkuru y’ubuzima bwe hamwe n’intego ze, yakomeje akazi ndetse izina amaze kubakirwa n’igare ryamuteye gutanga inama ku bakobwa n’abagore bo mu cyaro bakitinya.

Ati “Inama nagira abakobwa n’abagore bo mu cyaro bitinya ni ukumenya ko abo mu mujyi batabarusha imbaraga n’ubwenge. Ikindi mbingingira ni ugusa neza. Abagabo bakunda abagore n’abakobwa basa neza. Wambaye akenda kakwegereye keza, ni ukuri ugaragara neza”.

Mbonyumugisha Rebecca afite inzozi zo kuzacuruza amagare ku buryo yajya ayakopa abatishoboye bakagenda bishyura gahoro gahoro, na bo bakiteza imbere, ndetse agafatanya n’abandi kubaka u Rwanda.

Kurikira ikiganiro cyose

One Response

  1. Creator bless this woman.
    I am very happy to this kind of her mindset.
    Keep working hard and Creator will continue to bless you and your workers

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter