Cyusa Chaste usoje amashuri yisumbuye mu Ishuri rya SOS High School riherereye i Kagugu, yakoze imashini izwi nka ‘robot’ iyobora abantu byoroshye.
Ni robot yakozwe ku buryo ihabwa amakuru y’ibanze y’ahantu runaka, ikakuyobora mu nzira yose ikugeza aho hantu wizufa kujya utayobaguritse, ikagenzurwa hifashishijwe telefoni.
Inyota yo guhanga aka gashya yazamutse muri Cyusa Chaste, yifuza gukora ibitanga ibisubizo kuri rubanda. Igitekerezo cyo gukora iyi robot cyaje nyuma yo guhura n’imbogamizi zo kugera aho yifuza bimugoye, yihimbira ubumenyi atahawe mu ishuri.
Ese nawe byakubayeho ukifuza kujya ahantu runaka ariko ukayoberwa inzira ikugezayo byihuse? Byarakugoye kubona inzira ikugeza mu cyumba cy’inyubako igizwe n’ibyumba amagana? Ibi Cyusa ni byo yaje gukemura.
Mu kiganiro Cyusa yagiranye na KURA, yavuze ko yasuye imbuga zitandukanye zirimo na YouTube zikamuha amakuru y’uburyo yakoramo iyi mashini.
Ubwo yatangiraga kuyikora, yabanje kuyigisha inzira zose zijya ahantu runaka, ku buryo umuntu wese wifuza kuhajya akanda ahabugenewe, ikamuyobora ikamugeza aho ashaka kujya byihuse.
Uyu musore yize ibijyanye n’ikoranabuhanga ‘Software’ ariko akomeza gukoresha ubwonko bwe mu kuvumbura ibishya byafasha sosiyete Nyarwanda, kuko ubusanzwe izindi robot zitumizwa hanze y’igihugu.
Nk’uko abigarukaho, afite inzozi zo gushinga ikigo gifasha abize ibijyanye n’ikoranabuhanga.
Ati “Undi mushinga natekereje ni ukwegeranya aba IT mu kigo cyabo, kubera ko hari igihe usanga sosiyete ishaka abakozi bize ibijyanye n’ikoranabuhanga. Ndifuza kubahuriza muri icyo kigo nzubaka nkabaha ubwishingizi, umu IT yagirira ikibazo mu kazi cyangwa bamurenganyije akaba ari twe tubyitaho, cyangwa niba asimbuzwa tukagena umusimbura”.
Ku mbogamizi agifite, Cyusa yavuze ko bikiri ikibazo cy’ingorabahizi kubona umuntu wicara akakwigisha imikorere y’izi robot ziyobora abantu. Yongeyeho ko bikiri bishya mu Rwanda kuzikora, kuko bimenyerewe ko n’izikoreshwa zitumizwa hanze.
Nubwo yateye iyi ntambwe agakora imashini yoroheje, yifuza gukora n’izindi zagutse zakora ibirenze ibyo iyi ikora. Ibi ntiyabyishoboza wenyine, kuko akeneye itsinda ryamufasha nk’uko yakomeje abigarukaho.
Ati “Kugeza ubu nkeneye itsinda ry’abantu twakorana bafite ubushake no guhozaho, badacika intege ngo ni uko ibintu byanze, ku buryo twakora ama robot menshi, kuko njyenyine sinabasha gukora izo mashini nyinshi”.
Iyi mashini ifite agaciro k’ibihumbi 70 Frw. Ifite utumashini dutuma yumva ‘sensors’, umutima wayo [Mother Board], moteri ku mapine yayo n’ibindi biyifasha gukora neza”.
Cyusa Chaste witeguye kwagura iterambere rye na bagenzi be, yifuza gukora ‘Ecran’ nini izifashishwa mu kuyobora iyi robot, ku buryo yayobora umuntu aho agiye, nyuma ikigarura kuri iyo ‘Ecran’.
One Response
To clarify, this robot will be used indoors. (ex: Shopping Malls). Not anywhere!