Search
Close this search box.

Ibyo kwibandaho igihe usaba umushahara

Ibiganiro ku mushahara bisa n’umukino, aho gutana gato mu mvugo bishobora kukubuza amahirwe nyamara ingingo zimwe na zimwe utanga zikaba zagaragaza agaciro kawe ukabona umushahara ugukwiye.

Kujya mu biganiro by’umushahara n’umukoresha wawe udasobanukiwe amafarangafatizo ku kazi ukora, bisa no kujya mu kizamini utihuguye.

Ubushakashatsi no gutekereza kuri bimwe mbere yo gukora ibi biganiro biguhuza n’umukoresha, bigufasha gushyira mu gaciro usaba umushahara ukwiranye n’agaciro k’ibyo watanga mu kazi.

Igihe usaba umushahara zirikana iby’ingenzi. 

Wavuga uti hashingiwe ku bushobozi bw’uruganda n’akazi nkora umushahara usanzwe ni amafaranga angana na XX. Reka ibiganiro byawe bitume umukoresha akumva byoroshye, ariko bigaragaza n’ubushake bwawe mu gutanga umusaruro.

Garagaza agaciro kawe kihariye

Tekereza ku gaciro kawe n’icyo kazamara mu gutanga umusaruro.

Birashoboka ko abatoranyijwe benshi bashobora gukora akazi, ariko se bagakora nkawe? Birashoboka ko wagira akarusho kawe.

Igenzurwa ryakozwe n’urubuga LinkedIn ryerekanye ko 61% by’abayobozi bahitamo abakozi bagendeye ku mwihariko n’umusanzu bashobora gutanga.

Ibi ni ingenzi ku mukozi usaba sebuja umushahara, kuko azakenera kumva impamvu zo kugushoramo amafaranga n’aho azagarurizwa.

Tuvuge ko usaba kongererwa umushahara. Tegura urutonde rugaragaza ibyo umaze gukora bigatanga umusaruro, ubimwereke ariko unakomoza ku ngamba ufite mu kurushaho kongera umusaruro.

Urugero, “Nayoboye umushinga wateje imbere inyungu z’ikigo ku kigero cya 5%,” cyangwa “Natanze igitekerezo cyazamuye umubare w’abadukurikira ku mbuga nkoranyambaga ku kigero cya 15%.”

Imibare ivuga byinshi kuruta amagambo, bityo ukoreshe imibare igihe cyose bishoboka.

Gerageza gusobanura inyungu zatanzwe n’ibikorwa byawe ariko ubihuze n’intego z’ikigo.

Niba ikigo cyawe cyibanda mu guhanga udushya, garagaza ibisubizo bishya wagiye utanga. Niba bafite intego yo gushimisha abakiriya, werekane ibitekerezo byiza by’abakiriya wagize. 

Izo nzira zizatuma umukoresha yemera kukongeza umushahara bitagoranye.

Subiza udahubuka

Bitewe n’icyubahiro ugomba umukoresha wawe, ashobora kukugera imbere amagambo yo kuvuga akabura, wenda ari nawe wasabye ko muhura.

Mu biganiro bisaba umushahara ni ngombwa kugaragaza ubuhanga bwo gutekereza neza no kwitonda mu gusubiza cyangwa utanga ibisobanuro, ariko ugasubiza nta gihunga.

Niba umukoresha akugejejeho igitekerezo, fata umwanya wo gutekereza neza mbere yo gusubiza. Banza umushimire mbere yo gusubiza kandi wirinde guhita usubiza ‘Yego’ cyangwa ‘Oya gusa.

Urugero wasubiza ngo “Murakoze ku cyifuzo cyanyu”. Ndanezerewe cyane ku mahirwe nahawe yo gukorera muri iki kigo. Ese nahabwa umunsi cyangwa iminsi ibiri yo gutekereza ku gisubizo?

Birashoboka ko umukoresha yakwemerera umushahara wa X kandi wowe washakaga uwa Y. Irinde kurakara igihe aguhaye uwo utifuza, cyangwa ngo uhite wanga akazi ako kanya.

Ushobora kongera imikorere yawe bikamukururira kubahiriza ibyifuzo byawe byo kongera umushahara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter