Kuyobora abantu bakuruta mu myaka kenshi usanga ari akazi katoroshye kuko hari igihe bijyana no gusuzugurwa, ihangana gushaka icyubahiro n’ibindi.
Ntako bisa kugira itsinda ry’abakozi ririmo abakuze kuko hari byinshi bafite bikenewe mu kuzamura imikorere nk’impanuro n’inama.
Ariko kuyobora abakuruta mu myaka bisaba umutima ukomeye. Kwimakaza uburinganire mu kazi, kugaragara nk’umuyobozi nyawe no kugendera ku mahame ashingiye ku ndangagaciro nzima.
Nubwo bishobora kugaragara nk’ibigoye, ariko hari bimwe bigenderwaho igihe uyobora abakozi barimo abakuruta mu myaka.
Irinde guhangana
Abakozi bakuze baba bafite uburambe mu kazi ndetse basobanukiwe imikorere, niyo mpamvu udakwiye guhangana nabo, ubumenyi bafite bugakoreshwa.
Ubushakashatsi bwakozwe na Center for Creative Leadership (CCL) bwerekanye ikibazo cyo gusuzugura abakozi bakuru kikigaragara mu buyobozi bw’abakiri bato.
Biroroha cyane kwigarurira icyizere cy’abakozi bakuze muri sosiyete uyoboye igihe ububahiye imyaka yabo, ndetse ukabaha agahenge bagakora ibijyanye n’ubuhanga bwabo.
Ubushakashatsi bwakozwe na Gallup bwerekanye ko abayobozi batanga umutekano usesuye w’abakozi mu kazi, umusaruro w’ibikorwa byabo wiyongera ku kigero cya 27%.
Kurangwa n’ubuhanga bw’imitekerereze
Ubuhanga bw’imitekerereze (EQ) ni kimwe mu bintu by’ingenzi bikenerwa n’umuyobozi, w’abakozi bakuru.
Ubushakashatsi bwakozwe na TalentSmart bwerekanye ko abayobozi bafite ubuhanga mu mitekerereze (EQ) bashobora kunoza imikorere bakanagabanya umubare w’abakozi bata akazi ku kigero cya 25%.
Kuyobora abakuze bisaba kubaha, no kumenya indangagaciro za kiyobozi.
Ubuhanga mu mitekerereze ni ubushobozi bwo kumva ibitekerezo by’abandi, kubayobora utabangamye, gufata imyanzuro ihamye yishimiwe n’abandi, kurangwa n’ubumuntu mu miyoborere n’ibindi.
Bishobora kugorana kuyobora abakuze wenda bitewe n’uko bifuza kuyoborwa mu buryo bamenyereye kuva kera, mu gihe umuyobozi we ashaka impinduka zijyanye n’iterambere akabotsa igitutu.
Guca bugufi
Abakiri bato bakunze kugwa mu ikosa ryo kwikanyiza bashaka kugaragaza ko ari abategetsi. Nyamara ukuri ni uko abo bakozi bigendeye, byagufata imbaraga nyinshi kubona abandi akazi katangiritse.
Ubushakashatsi bwakozwe na Harvard Business Review bwerekanye ko abakoresha bato bayobora abakozi bakuze, bakiyoroshya aho gukangisha ububasha bafite, bagera ku ntsinzi vuba.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko aba bayobozi bicisha bugufi bakumva ibitekerezo by’abandi, bafite ikigero cya 20% mu kuzamura iterambere ry’abakozi bakoresha.
Kuba umuyobozi mwiza ntibisaba kuvugira hejuru. Ubwiza bw’umuyobozi bugaragazwa no kuba afungutse mu mutwe kandi arangwa n’imyitwarire myiza, kwakira impinduka byihuse, kumenya guhana no guhemba mu buryo bunyuze mu mucyo, kumva inama z’abakuru no kureba ku nyungu kurusha icyubahiro.
Biravugwa ariko binagaragara ko inzira nziza yo gushaka icyubahiro ari ukubaha abandi.
Kuba umukoresha muto ayobora abakuze, ni ibigaragaza ko hadakora imyaka ahubwo hakora ubwonko bw’umuntu.
Igihe watangiye guharabika abakozi ukoresha bakuze ubita abasaza bavuye ku gihe, cyangwa gusuzugura umuto ngo ntiyakuyobora, uba wibeshya kuko buri wese yatanga umusaruro mu buryo bwe igihe yahawe umurongo mwiza w’imikorere.
Fasha abo uyobora guhora biga
Guhora wiyungura ibishya ni intambwe yo guhorana ubumenyi bugezweho. Abakozi bawe ushobora kubafasha kongera ubumenyi ndetse nawe bikakongerera umusaruro.
Hari abakoresha bohereza abakozi babo mu mahugurwa yongera ubumenyi bwabo, kuko babitezeho byinshi.
Raporo ya World Economic Forum ivuga ko mu 2025, 50% by’abakozi bazaba bakeneye kwigishwa, ibi bikaba byekerekana ko kwiga ari ibintu byo gutekerezwaho.
Nk’umuyobozi, ushobora gushyiraho uburyo bwo kongerera abakozi ubumenyi utagendeye ku myaka yabo.
Kudasumbanya abakozi
Twirengagije imyaka, buri mukozi aba akeneye icyubahiro, gukoreshwa mu buryo bwiza, kwinjiza n’ibindi. Kirazira gusumbanya abakozi kubera imyaka kandi bose bakora neza.
Ubushakashatsi bwakozwe na PwC bwerekanye ko hatitawe ku myaka, 65% by’abakozi babona ko bafashwe neza iyo bizewe bagahabwa uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo ku bikorwa byabo.