Search
Close this search box.

Ibanga rya Umuhire ryo guhuza ubuhinzi n’imbuga nkoranyambaga

Umuhire Germaine uzwi nka Feza ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane X ni umukobwa ukiri muto wahisemo gukoresha izi mbuga yibanda cyane ku kumenyekanisha ubuhinzi n’ubworozi mu gihe bitari bisanzwe bizwi cyane.

Ni umukobwa wiga ubuhinzi n’ubworozi muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Musanze.  Ku rubuga rwa X afite abamukurikira barenga ibihumbi 11, yabwiye KURA ko yatangiye kuzikoresha mu 2020, yibanda cyane ku bijyanye no kumenyekanisha amakuru y’ubuhinzi.

Ati “Muri Covid-19 nari ntaratangira kwiga ubuhinzi ntangira nyikoresha bisanzwe, ntangiye kwiga muri kaminuza nibwo natangiye kubwiyumvamo cyane nanahitamo gutangira kujya nsangiza abantu amakuru y’ubuhinzi. Ni ibintu nkora kenshi nkereka abantu ibijyaye n’uko bahinga bakiteza imbere, nkerekana imishinga myiza y’ubuhinzi n’abagiye batezwa imbere nabwo kandi nagiye mbona abantu benshi babyishimira cyane.”

Umuhire yavuze ko amaze kuhungukira  ubumenyi bwinshi aho n’ibigo byinshi bikora mu buhinzi bisigaye bimutumira akabifasha mu kwamamaza ariko nawe ariko ahigira ibintu bitandukanye bishobora kumufasha mu byo yiga cyangwa akanahakura amafaranga amufasha mu buzima bwe bwa buri munsi.

Umuhire avuga ko nk’umukobwa wiga ubuhinzi wanatinyutse agakoresha imbuga nkoranyambaga kuri ubu hari abantu benshi bakomeye agenda ahura nabo, inama zikomeye zivuga ku buhinzi yitabira n’ibindi bikorwa binini ageraho byose abikesha imburaga nkoranyamabaga.

Ati “Imbuga nkoranyambaga ni ahantu heza ho kumurika ibyo ushoboye, kumurika ibyo ukora ndetse no guhura n’abantu bagufasha muri urwo rugendo.”

Umuhire yakebuye urundi rubyiruko rukoresha nabi imbuga nkoranyambaga abasaba kuzikoresha neza zikabagirira umumaro, yavuze ko mu gihe uzikoresheje neza ushobora kubona inyungu nyinshi zirimo amafaranga n’ubumenyi buhagije.

Yashimiye Leta kandi ku kuba yaroroheje internet ku hantu hose waba uri avuga ko biri mu byatanze andi mahirwe ku rubyiruko rwinshi.

Kuri ubu Umuhire afite intego zo kwagura imbuga ze nkoranyambaga akarushaho kwerekana amahirwe menshi ari mu buhinzi, avuga ko kandi nawe agenda yegeranya ubushobozi kuburyo mu myaka iri imbere azajya agaragaza amahirwe ari mu buhinzi ariko anagaragaza ibye bwite yakoze.

Uyu mukobwa wiga muri Kaminuza y’u Rwanda avuga ko yiyeguriye ubuhinzi

Umuhire Germaine uzwi nka Feza amaze kumenyekana kubera gukoresha imbuga nkoranyambaga agaragaza neza ibijyanye n’ubuhinzi 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter