Search
Close this search box.

Amaze kwegukana imidali 20 akesha umukino wo koga

Sezerano Naomi ukina umukino wo koga, yagaragaje ubuhanga muri uyu mukino bimuhesha imidali irenga 20 ndetse ni umwe mu bakobwa ba mbere bahagaze neza muri iyi siporo mu Rwanda.

Ntitwavuga ko abakobwa batinya koga ariko abitabira uyu mukino bagamije kuwukora kinyamwuga baracyari bake.

Binyuze mu Ikipe ya Beach BoysSezerano abarizwamo, uyu mukobwa yabonye ubumenyi bwinshi ku mukino wo koga ndetse ahabwa amahirwe yo kwitabira amarushanwa atandukanye.

Beach Boys ni ikipe itoza abana n’abakuze umukino wo koga ndetse ikabafasha kubona amahirwe yo kwitabira amarushanwa atandukanye abafasha kugaragaza ubushobozi n’ubuhanga bwabo, bagahembwa amafaranga cyangwa bakabona andi mahirwe abafasha kwaguka biruseho.

Muri Werurwe 2023 ni bwo Sezerano Naomi yinjiye muri uyu mukino wo koga abifashijwemo n’iyi kipe.

Aganira na KURA, Sezerano yavuze ko atatinze kwigaragaza kuko yatangiye kwitabira amarushanwa atandukanye yamuhesheje imidali irenga 20 n’amafaranga menshi.

Ati “Kugeza ubu maze kwitabira amarushanwa menshi yampesheje amafaranga n’imidali irenga 20”.

Uyu mukobwa yavuze ko hari imbogamizi yabanje guhura na zo ubwo yinjiraga muri uyu mukino kuko yari asanzwe atinya kubona abantu barohamye ndetse agatinya no kubona abantu bapfuye.

Amazi agira ibyayo, hari igihe n’umuhanga mu koga ashobora kugira ikibazo mu mazi akaba yarohama.

Ibi bisobanurwa n’uyu mukinnyi uvuga ko yahoraga yikanga kurohama n’amasura y’abantu bishwe n’amazi akamuguma mu mutwe. Ubu bwoba bw’ibyo bintu bibiri bwamubereye imbogamizi akumva yahagarika uyu mukino.

Ati “Natinyaga ko narohama cyangwa nabona abo byabayeho nkumva ntinye. Ikindi natinyaga ni imirambo y’abantu bishwe n’amazi nkumva nahagarika uyu mukino, gusa kubera kuwukunda nkisanga nkiwurimo”.

Uretse kuba ari umukino umushimisha ukamuruhura binyuze mu kugorora ingingo z’umubiri, Sezerano Naomi avuga ko ari umwuga mwiza umutunze.

Yatanze inama ku batinya uyu mukino cyane cyane abakobwa n’abandi batinya kwihangira umurimo bitewe no kwisuzugura.

Ati “Inama nagira abakobwa ni ugutinyuka uyu mukino bakihangira imirimo kuko barashoboye ntibiheze, bamenye ko icyo bashyizeho umutima cyose bakigeraho. Abandi na bo bakisuzugura nibatinyuke birashoboka”.

Sezerano Naomi amaze kwegukana imidali 20 akesha umukino wo koga

One Response

  1. Aba bakinnyi bitirwa iyo club ya beach boys sabayo abo Nabakinnyi ba Kwetu kivu swimming club. Niyo ibafasha nafashije nuwo isezerano Naomi mushake umuyobozi wa kwetukivu mukosore kuko hano habayemo kwiyitirira abakinnyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter