Waba warahuye n’ibihe bibi mu gihe wakoraga imibonano mpuzabitsina, agakingirizo kagacika cyangwa ukisanga wakibagiwe? Ntekereza ko wafashe ikinini kirinda gusama nk’amahitamo ya kabiri.
Mu gihe wari mu gihirahiro utekereza ko watwita nyuma y’uko nta bwirinzi bwabayeho mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina, sinshidikanya ko kugura akanini kakurinda gusama byakubangukiye! Ariko wakwibaza niba ikibazo gikemuka burundu!
Kunywa ibi binini bigabanya amahirwe yo gusama, ntabwo bikuramo inda. Bikoreshwa n’abakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye cyangwa abirinze ntibibahire.
Bizwi ko iyi miti ikoreshwa mu masaha 72, nyamara kuyikoresha vuba bikongera amahirwe yo kudasama. Iyi miti ifite urugero rwo hejuru rwa ‘levonorgestrel’, umusemburo usanzwe uboneka mu binini byifashishwa mu kuboneza urubyaro, igatinza ibihe by’uburumbuke bityo igi ntirihure n’intangangabo.
Ubushakashatsi bwerekana ko igihe unyoye iyi miti mu masaha 24 ya mbere, ugabanya ibyago byo gusama ku kigero cya 95%, kuyinywa mu masaha ya nyuma bikagabanya ubukana bwayo ku kigero cya 61%.
Ese iyi miti irizewe koko?
Ushaka wasubiza oya cyangwa yego. Ubundi bushakashatsi bwerekana ko ibi binini birinda gusama ku kigero cya 85%, gusa bakavuga ko uwirinda yajya kuboneza urubyaro mu buryo bwizewe na muganga.
Imikoreshereze yabyo rimwe na rimwe itera urujijo. Ubushakashatsi bwerekanye ko ibi binini bikora neza mu mubiri w’abantu barengeje ibilo 75, bikaba bitagira ingaruka ku barengeje ibilo 79. Nubwo izo mbogamizi zitaragenzurwa neza, ariko ni igihe cyiza cyo gutekereza kabiri ku mikorere yabyo.
Abahanga mu by’ubuzima baburira abarengeje ibyo bilo ko bakwitonda bakagerageza ibinini bifite imbaraga nk’ibyitwa Ella na IUD Copper byizewe ku kigero cya 99% mu kurinda gusama.
Iyi miti ikoreshwa mu kurinda gusama muri rusange isigira umubiri ingaruka zirimo kuruka, gucika intege, umutwe, guhinduka kw’iminsi y’imihango n’ibindi.
Abahanga mu bijyanye n’ubuzima kandi bavuga ko bidakwiye gukoresha ibi binini kenshi nka kabiri mu kwezi.
Gukoresha ibi binini byaba ari amahitamo meza?
Yego rwose, ni inzira nziza yo kurinda gusama mu gihe kitateganyijwe, ariko bikaba byiza igihe iyo miti idakoreshejwe by’akamenyero.
Ugirwa inama yo gukoresha iyi miti ukimara gukora imibonano idakingiye aho kuyifata ukerewe. Ni ingenzi kandi kwisunga muganga akaguha inama zigufasha guhangana n’ibibazo bifite aho bihuriye n’imyororokere igihe ushidikanya.