Search
Close this search box.

Yinjiza 7000 Frw ku munsi: Intego za Mugabonimana ukora ubunyonzi

Mugabonimana Dionyse ni umusore ukora ubunyozi mu Karere ka Bugesera, aho ahamya ko ari akazi kuri ubu bumwinjiriza agatubutse, ndetse kamufashije kwiyubaka.

Uyu musore w’imyaka 22 atuye mu Mudugudu wa Kayenzi mu Kagari ka Kayumba mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera. Mu kiganiro yagiranye na KURA, yavuze ko gutwara igare mu Mujyi wa Nyamata ku munsi bimuha amafaranga ari hagati 4000 Frw na 7000 Frw Frw kandi ko byatumye abasha kugera kuri byinshi mu gihe gito abikoze.

Yavuze ko igare muri uyu mujyi ari kimwe mu byitabazwa n’abantu benshi yaba abayatega ngo abatware ndetse n’abantu baba bashaka gutwara imyaka cyangwa bahashye.

Ati “Njye ngera mu kazi Saa Kumi n’Ebyiri za mu gitondo nkatangira gutwara abantu bijya kugeza Saa Moya n’Igice nkoreyemo nibura 1000 Frw cyangwa 1500 Frw bitewe n’ibyo natwaye. Mpita njya gutwara umwana ku ishuri, iwabo banyishyura ibihumbi 25 Frw ku kwezi ubundi nkaza nkashakisha andi mafaranga.”

Mugabonimana avuga ko nibura iyo yakoreye amafaranga make akorera 4000 Frw kandi yariye. Iyo ngo yakoreye menshi ashobora no kugeza mu 7000 Frw cyangwa se akanayarenza ngo kuko nko ku munsi w’isoko hari benshi bayarenza cyane kuko baba bafite abakiliya.

Uyu musore ukiri muto yavuze ko yatangiye kunyonga mu myaka ibiri ishize ariko ko ari akazi gashobora kugutunga ndetse kakanakugeza kuri byinshi mu gihe wihaye intego nziza kandi ukirinda ibisindisha.

Ati “Kunyonga byakugeza kuri byinshi mu gihe wabishyizemo imbaraga, ukizigamira. Kuko twe hano buri munsi dukora ku mafaranga kandi menshi, icyica benshi rero ni uko bayajyana mu nzoga kuko baba bizeye andi buri munsi. Natangiye nkoresha igare ry’abandi nigurira iryanjye ubu niryo nkoresha ndetse ndanateganya gushaka ibyangombwa bya moto ubundi nkazayigura.”

Mugabonimana yavuze ko kuri ubu yatangiye kwizigamira mu bimina kandi afite intego yo kuzagura moto nshya abikesha igare. Yavuze ko azayigura ari uko yabonye ibyangombwa byo kuyitwara.

Uyu musore yakebuye bagenzi be babona amafaranga bakishora mu businzi ngo ni uko baba bari bubona andi.

Ati “Hari akazi abantu basuzugura kandi ugakoze neza kakubeshaho, urugero nk’abanyonzi rwose twinjiza amafaranga menshi ariko abenshi bayakoresha nabi, abafundi, abayedi n’abandi benshi b’urubyiruko usanga babona amafaranga bakayangiza kandi uyabitse yazakugirira umumamaro, ubu rero ndashaka kuzabereka ko bishoboka.”

Mugabonimana yavuze ko namara kubona ibyangombwa azigurira moto nayo ayikoreshe neza ku buryo afite inzozi zo kuzatwara imodoka mu myaka itanu iri imbere.

Mugabonimana ukora ubunyonzi, ashimangira ko yinjiza 7000 Frw ku munsi

One Response

  1. Ni byiza rwose uyu musore akomereze aho.
    Mu nkuru mwatubwira, ese Mugabonimana ku munsi akoresha angahe?!

    Ikodi ry inzu, umusoro w igare, ayo kurya cg igihembo cye ku munsi, kuzigamira ubuvuzi n izabukuru,…

    Kuburyo twavugako mu myaka 5 cg 10 yazaba ari kugera kubuzima bwiza (vie decente or decent life).
    Murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter