Search
Close this search box.

Yaretse itangazamakuru, yiyegurira umwuga wo gushushanya

Uwamahoro Teta Médiatrice wakoreraga Radiyo Rwanda ishami rya Huye  [RC Huye], yasezeye akazi kashimwaga n’umuryango n’inshuti agana ubugeni mberajisho bwari inzozi ze.

Umwuga wo gushushanya ntiyawukunze mu myaka y’ubukure, ahubwo mu bwana bwe yitegerezaga ibitabo birimo amashusho agatangira kwigana uko yashushanyijwe. 

Umutimanama we n’abamuzengurutse bamwemeje ubuhanga afite nyuma yo kwiyandikisha mu marushanwa yo gushushanya yabaye yiga mu mashuri yisumbuye, akayitabira bisa n’amaburakindi, nyamara akaza kwegukana ibihembo bya mbere muri bose, bikamutangaza kuko atari yizera ko yashushanyije neza.

Buri mukobwa wese muri iki kinyejana yifuza gukora akazi keza gatangaje, kwinjiza agatubutse ndetse no kurabagirana agasa neza mu gihe cye. Ni ko byagendekeye uyu mukobwa wahawe akazi ko gukorera Radiyo y’Igihugu, Ishami rya Huye, atangira kwibeshaho no kwinjiza mu buryo yishimiye, ariko umwuga wo gushushanya ukomeza kumukomangira ntiyatuza.

Yavaga gutangaza amakuru, akarara ashushanya mu ijoro, akabura amasaha yo kuruhuka, kurekura uyu mwuga biranga.

Baca umugani ngo kami ka muntu ni umutima we! Uyu mukobwa yirengagije inyungu akura mu itangazamakuru, yirengagiza n’agahinda azatera ababyeyi n’inshuti nasezera akazi, atangira gushushanya kinyamwuga.

Gushushanya bikorwa na benshi ndetse bikagira abahanga babizobereyemo, gusa Uwamahoro Teta we yazanye umwihariko wo gukora ibishushanyo yifashishije ibikoresho byomokaho, cyangwa birebeshwa amaso ukabona byahungukaho.

Ati “Mu bihangano nkora, ibyakunzwe ni ibishushanyo bikoze mu buryo budasanzwe. Iyo uri kukireba ubona ikintu kiriho wagikuraho, ubona wakivanaho, ndetse ni na byo abantu bakunze mu mwuga wanjye”.

Mu kiganiro kirambuye KURA yagiranye na Uwamahoro Teta, yavuze ko byoroshye kuba buri wese yakora ubugeni mberajisho, igihe cyose yaba afite ubushake, umuhate, guhozaho n’icyizere.

Yahuye n’imbogamizi zitandukanye nk’uko abigarukaho. Zimwe muri zo zirimo gukora ibihangano bigatinda kubona abaguzi, kuba abantu batiyumvisha ukuntu umukobwa w’inkumi yasezeye akazi akirirwa mu marangi ashushanya, ibikoresho bihenze, kuba ababyeyi na bo batiyumvisha uburyo umwana wabo yicaye ashushanya.

Ibyo byose yahanganye na byo arabitsinda ndetse abamuzengurutse batangira kubona ko gushushanya ari umwuga watunga umuntu.

Yatanze inama ku bakobwa bifuza gukora utuzi duhanitse aho kubyaza umusaruro impano zabo. 

Ati “Impano ni ikintu gikomeye tuba dukwiye no gushimira Imana kandi iyo uyikoresheje neza ibyara umusaruro. Nabagira inama ko bakunda impano bafite, ubundi bakagerageza kuzikoresha no kuzibyaza amahirwe kubera ko ahari abantu hose haboneka amahirwe”.

“Urugero wenda uzi gushushanya. Aho kugira ngo ukomange kuri hoteli usaba kuba umuyobozi wayo kuko usoje amashuri, ushobora gukomanga uvuga ngo ko mfite ibihangano bimeze bitya ntabwo mujya mubikenera?”

Uwamahoro yavuze ko impano bayikobokera bakayirwanirira kandi igatanga umusaruro.

Uwamahoro Teta yaretse itangazamakuru, yiyegurira umwuga wo gushushanya

Uyu mukobwa ashimangira ko gushushanya ari impano yamenye ko afite akiri muto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter