Search
Close this search box.

Impamvu ukwiye gutangira gutekereza kwikorera utarava ku ntebe y’ishuri

Abantu benshi batekereza ko igihe cyiza cyo gutangira ubucuruzi ari nyuma yo kurangiza amashuri kugira ngo haboneke umwanya uhagije n’ubushobozi bwo kubwitaho. Gusa baribeshya cyane kuko burya ngo umuhanga wo kurya arara akarabye.

Abanyeshuri bamwe, cyane nko guhera ku bari mu cyiciro cya kaminuza, baba bakuze ndetse baciye akenge.

Niwitegereza neza uzasanga abanyeshuri bigana baba banatandukanyije ubushobozi bw’intekerezo. Uzasanga bamwe biga amasaha make, andi bakayakoresha bihangira umurimo, mu gihe abandi bahitamo kwiga gusa bakazakora nyuma.

Umunyarwanda yaravuze ngo “ubwenge buza ubujiji buhise”. Mbere yo gutakaza igihe cyawe, sobanukirwa impamvu zo gushinga ubucuruzi ugifata amasomo ku ishuri:

1. Benshi ntacyo baba bahomba

Abanyeshuri bakiri ku ishuri usanga akenshi bagifite amahirwe yo kuba iwabo cyangwa banabafasha, bumwe mu bufasha bahabwa bakaba babwifashisha mu ishoramari rito.

Igihe bakoze bigakunda ni amahirwe, kandi n’iyo byanze ntacyo bahomba ku gihe batakaje kuko n’amasomo yabo adahagarara. Ibi byumvikana nk’ibikomeye ariko ni ukuri.

Niba uhombye ukomeza kuba umunyeshuri nk’abandi, ariko uba wize n’ibibera ku masoko, ku buryo kongera guhaguruka bikorohera nk’uwasobanukiwe imbogamizi.

2.   Gukoresha ubumenyi bw’ishuri hakiri kare

Bimwe mu bigo bishingiye ku masomo yigisha kwihangira imirimo, bikagira inzobere n’abahanga mu masomo yo kwikorera.

Ni ingenzi ku munyeshuri gufatirana ayo mahirwe akifashisha ayo masomo yihangira umurimo we, kuko benshi bava ku masoko bitewe no kubura ubumenyi bubafasha gukora kinyamwuga.

Ubucuruzi bwose wakora nta bumenyi buhagije ufite, nta cyizere cyo kwaguka mu bukire kiba gihari. Bumwe mu bumenyi bukenerwa mu bucuruzi burimo kwiga umushinga, gushaka igishoro, guhangana n’ingaruka mu bucuruzi, kumenya uko wakwigarurira imitima y’abakiliya, kugenzura igihe cyawe n’ibindi.

3.   Abakiliya baboneka byihuse

Abanyeshuri bakunze gufashanya barwanirana ishyaka. Umunyeshuri watangije ubucuruzi uretse kuba intangarugero kuri bagenzi be, yanakurura bagenzi be bigana mu buryo bworoshye bakamubera abakiliya.

Hari ibyo abanyeshuri baba bakeneye bidahinduka nk’amakaramu, amakayi, gufotoza impapuro n’ibindi. Uwabishoboye akiri kwiga yakora ubucuruzi bufasha bagenzi be, akajya aniyamamariza ibikorwa bye. Ntitwakwirengagiza ko urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga cyane ku buryo gukorana na rwo byageza ibikorwa kure vuba.

4.     Gufata inshingano hakiri kare

Abenshi bazi neza uburyo kwishyurira ishuri abana bivuna n’uburyo bibabaza kubona umwana wishyuriye avuye ku ishuri akicara mu rugo kandi agakomeza kugusaba ibimutunga.

Biranezeza kubona umunyeshuri ashobora gukurikirana amasomo ye ndetse agatangira no kwiyitaho cyangwa gufasha umuryango mu buryo butandukanye, aborohereza.

Umubyeyi areba umunyabwenge ukora akiri muto akiyamira avuga ngo ‘uzaba umugabo sha!’

Gutangira ubucuruzi hakiri kare biharura amayira y’iterambere bikakurinda no kuzitwa umushomeri wabuze akazi.

5.  Gusobanukirwa agaciro k’umutungo

Ubitekerejeho neza wasanga umuntu utagira akazi asesagura amafaranga kurusha uyakorera. Biterwa ni iki?

Iyo uganiriye n’abantu bize kera bavuga ko basubiye mu buto cyangwa mu bihe byo ku ishuri, bakwirinda gusesagura nk’uko babigenzaga, ahubwo n’ayo bahawe bakayakoresha mu ishoramari bwite bakubaka ahazaza mbere y’igihe.

6.   Kubona abunganizi

Umuntu yakunganira mu buryo butandukanye n’iyo atakubera umufatanyabikorwa.  

Ku ishuri ni ho abantu babona umwanya wo kuganira no gutegura ahazaza habo bitonze kuko nyuma yo kujya mu buzima bwo hanze bamwe batakaza inshuti.

Bitewe n’ibyo wahisemo gukora ushobora gutoranya abahanga bajyanye n’ibyifuzo byabwe ku ishuri mugakorana aho kujya gushaka abo utazi utizeye kandi ufite amahirwe yo gutangirana na bo mukazamurana vuba.

7. Gusuzuma ubushobozi usoje kwiga 

Wakunguka cyangwa ugahomba ariko wabyanga wabyemera, umwanzuro wo gutangiza ubucuruzi ukiri ku ishuri ugaragaza imbaraga n’ubwenge mu mitekerereze.

Nyuma yo kuva ku ishuri uba warasobanukiwe ubushobozi bwawe mu kuguma muri ubwo bucuruzi cyangwa ukamenya niba ugiye guhindura ibyo wakora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter