Search
Close this search box.

Amahitamo akomeye ya Niyomana Esther uri mu bogoshi bagezweho i Kigali

Niyomana Esther wavukiye mu Karere ka Kamonyi, amaze kubaka izina mu mwuga wo kogosha yinjiyemo nyuma yo guhagarika ishuri, agakurikira inzozi ze, nyamara atariyumvishaga ko yagera ku rwego ariho ubu.

Ubwo Niyomana yari mu mashuri yisumbuye, yitwaraga bitandukanye n’abandi biganaga. Igihe abandi babaga bahugiye mu makayi, abandi bari kwishimisha by’abato, we yegeraga abogoshi akitegereza uko babikora, akifuza no kubigana.

Mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, byakomeje kumurwaniramo akumva yahagarika amasomo asanzwe, akinjira muri uyu mwuga. Aho gutekereza ku masomo, yatekerezaga uburyo bwiza yazakoramo umwuga wo kogosha.

Ushobora gusiga ikikwirukaho ariko ntiwasiga ikikwirukamo. Ni ko byagendekeye uyu mukobwa kuko mu ntangiriro z’umwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, yafashe umwanzuro ukomeye wo kuva mu ishuri.

Niyomana yagiye kwiga kogosha kinyamwuga, bimutwara amezi atandatu. Akivayo, umugabo wamamaye mu kogosha muri Kigali uzwi nka ‘Wamuniga’ yamusamiye hejuru, ahita amuha akazi.

Ni umwuga yinjiyemo bamukwena, bamubwira ko aka kazi gakorwa n’abagabo cyane ntaho kazamugeza, ko yahisemo nabi.

Ibi byaramubabazaga ariko akirengagiza ibimuvugwaho. Ubwo yatangiraga akazi, n’abakiliya ntibamushyiraga amakenga kuko batamugiriraga icyizere, bakikanga ko yabogosha nabi, byahura n’uko ari umukobwa ntibamuhe amahirwe.

Kimenyi Yves wamamaye kuri TikTok, ni umwe mu bakunze umurava wa Niyomana, amutera imbaraga amubwira ko nta kintu kitavuna kibaho, gusa amusaba kwihangana no kugerageza, amwizeza ko azagera kure nadacika intege.

Urucantege rw’abantu ruri mu byamubereye imbogamizi mu kazi, ariko na we abima amatwi.

Ati “Bambwiraga ko urugendo ntangiye rugoye, bakambwira ko bishobora bake. Nanjye naravuze nti ‘kuki abo bake ntabazamo?’”

Niyomana w’imyaka 20, avuga ko umwuga wo kogosha watunga umuntu igihe awukoranye umwete, akawukora awukunze, ndetse agakorera ku ntego. 

Nk’uko abigarukaho, uyu mwuga wamuhaye ubushobozi bwo kwitunga aho kwishingikiriza ku bandi bantu ku buryo ubu ashobora kwigaburira, akiyishyurira inzu muri Kigali ndetse buri kimwe yifuza akakigeraho.

Uyu mukobwa yashimangiye ko azi icyo ashaka ndetse adakorera ku jisho, ahubwo yifuza iterambere rirambye. Yatanze inama ku gitsinagore, asaba abifuza kwinjira muri uyu mwuga cyangwa indi imeze nka wo kwiyumvamo ubushobozi.

Ati “Abakobwa n’abagore bakeneye kwikorera, nabagira inama yo kwitinyuka bagashyira imbaraga mu byo bakora. Utitaye ku biguca intege, ugashyiramo imbaraga, ugakora wagera kure kuko kwitinya k’umuntu bidindiza iterambere rye.”

Niyomana Esther ni umwe mu bogoshi bagezweho i Kigali

Niyomana Esther amaze kugira abakiliya benshi kubera ubuhanga afite mu kogosha

Hari benshi batabashije kumva Niyomana Esther ubwo yatangiraga akazi ko kogosha ari umukobwa

One Response

  1. Ntabwo bishamaje gukora inkuru gutya usa nkaho wumvikanisha ko kwiga ntacyo bimaze, ndetse ukanageza aho kurivamo. Non non, ntekereza hari ukundi wari kubisasira ariko aha rwose wakishe. Kwiga mu binyejana turimo ni wo musingi w’iterambere rihamye, naho buriya ushobora kuvuga kuriya yogosha uwo biganye ari Diector wa HR mu kigo runaka, aho amwishyura 1.500 ngo amwogoshe. ntabwo ari ishema rero kuvuga ko wavuye mu ishuri ngo ujya kogosha. Byumvikane ko ntashaka gupfobya ubuzima bw’uyu mwali, ariko hari uburyo inkuru yari kwandikwa ariko idashingiye ku kumvikanisha ko yaba successful binyuze mu kuva kwiga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter