Dive In

Latest Articles

african american woman listening motivanion music with earpods and smile
Feature Stories
Business people in a video call meeting
Entrepreneurship & Tips
education
Education
Notebook with Let's talk Sex and condoms on pink background
Sex-ed
African American woman looking at a map travel and explore concept
Lifestyle & Travel

Ibitabo byagufasha niba urizwa n’ubusa

Nawe uri mu gatebo ka ba bandi basuka amarira ku bintu bito cyane? Nk’amagambo y’urukundo bakwandikiye, ibitutsi bakubwiye, kureba filime ibabaje cyangwa se ibintu bitagenda mu buryo bwawe bikakuriza? Humura nturi wenyine.

Hari abantu benshi bagira amarira yisuka nk’amazi akaba yanabatungura. Yewe na byabindi abandi baha agaciro gake we bikamukora ku mutima akarira, rimwe na rimwe agakorwa n’isoni.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibitabo bitanu byagarutse ku mpamvu zishobora gutera umuntu kurira bya hato na hato, bamwe bita kurizwa n’ubusa, n’icyamufasha kumenya uko atwara ayo marangamutima.

The Highly Sensitive Person

Ni igitabo cyanditswe n’umunyamerika, Dr. Elaine N. Aron, aho yasobanuye impamvu zitera bamwe kugira amarangamutima y’ikirenga, bikagaragazwa cyane n’amarira.

Uyu mwanditsi yavuze ko kurira cyane atari uburwayi ahubwo ari imiterere yihariye igaragaza imico igira bake nk’impuhwe, kumva ibintu vuba n’icyizere cyinshi.

Big Feelings: How to Be Okay When Things Are Not Okay

Umwanditsi w’iki gitabo, Liz Fosslien na Mollie West Duffy, ni igisubizo ku bantu barira cyane.

Mu nama zikomeye yanditse muri iki gitabo harimo uburyo bwo gucunga amarangamutima, ku buryo guhangayika, kwiheba no kwigereranya n’abandi wabigendera kure kuko na byo biri mu biriza benshi.

Self-Compassion

Iki gitabo cyanditswe na Dr Kristin asobanura uburemere n’agaciro ko kwiganiriza no kwibwiza ukuri biganisha ku kwikunda, bikaba byagufasha kuba umunyambaraga no kurira mu bihe bikwiye.

Kigizwe n’inama zo kwikunda no kwigirira impuhwe, ukirinda kwikomeretsa dore ko bamwe bakomeretswa no kutakira impinduka z’ubuzima, kandi igihe bari kubishobora ntacyari kuba.

Emotional Sensitivity and Intensity

Iki gitabo cyanditswe na Imi Lo, cyandikiwe cyane ba bandi bibaza bati ‘kuki ndi njyenyine? Kuki mbabara?’

Muri iki gitabo, usobanukirwa ko ibikubaho byose bidakwiye kukuriza, ahubwo ko wabishakira igisubizo cyangwa ukabibyaza umusaruro ushaka ibyiza.

Calm the F*ck Down

Ni igitabo cyanditswe na Sarah Knight mu rwenya rwinshi, amagambo y’ubwisanzure bwinshi ariko kigisha gutuza no kwiyakira mu bihe byose, no gusobanukirwa impamvu z’amarira ya hato na hato.

The Happiness Trap

The Happiness Trap ni kimwe mu bitabo bisobanura neza ibyishimo. Umwanditsi wacyo, Mr Russ Harris, yavuze ko kwiyakira mu bikubaho byose no kwiyoroshya ugasaba ubufasha igihe wiyumva nabi aho guhunga ibikubabaza bikenewe, ndetse ukamenya ko kurira atari ikimenyetso cy’ubunyantege nke.

Kurira byoroshye ni ikimenyetso kigaragaza gutekereza byimbitse. Ibi bitabo si byo kugufasha gukomeza kurira, ahubwo byagufasha kumenya impamvu y’amarira n’icyo wabikoraho.

Straight out of Twitter