Dive In

Latest Articles

african american woman listening motivanion music with earpods and smile
Feature Stories
Business people in a video call meeting
Entrepreneurship & Tips
education
Education
Notebook with Let's talk Sex and condoms on pink background
Sex-ed
African American woman looking at a map travel and explore concept
Lifestyle & Travel

Imyaka myiza yo guhirwa n’ubucuruzi ni iyihe?

Kuvuga ko imyaka ari imibare ntibisobanura ko ari ubusa, ahubwo bisobanura ko ubwinshi bwayo rimwe na rimwe budahura n’ibikorwa by’umuntu, ndetse ko itamubuza gukomeza kwesa imihigo y’ubuzima bwe, ko n’utayifite adahejwe kubera ubuto.

Ubushakashatsi bumwe buzakwereka ko abafite imyaka myinshi bashobora kwaguka no guhirwa n’ubucuruzi byihuse ukurikije ababwinjiramo bakiri bato. Kandi koko niwitegereza ukareba abakize binyuze mu kwirwanaho no kwiyubakira ibikorwa byabo, abenshi bibafata igihe kitari gito kugira ngo bagere ku ntego.

Ubushakashatsi bwerekanye ko abantu bakunze gufatisha mu bucuruzi nibura ku myaka 45. Ariko se nta bari mu myaka 25 bamaze kugafata nk’uko ab’ubu babivuga? Ibintu byose birashoboka.

Ukuri ni uko guhirwa mu bucuruzi bitagombera kugira imyaka mike cyangwa myinshi, ahubwo usabwa kubukorana ubunyamwuga.

Umwanditsi w’igitabo “Ageless Entrepreneur: Never Too Early, Never Too Late”, Fred Dawkins, yavuze ko abantu bose, hatitawe ku myaka yabo, bageza ubucuruzi ku rwego ruhambaye baramutse babukoze bafite intego zifatika, bakanubahiriza inshingano zabo.

Akomeza gusobanura ko abakiri bato bafite ubushobozi bwo kubakira ku dushya n’amakuru agezweho, mu gihe abakuze bashobora kwigumira mu bya kera.

Imyaka si ubusa kuko umwe cyangwa ibiri igusigira amasomo y’ubuzima ukiga byinshi, wenda bishingiye no ku makosa wakoze. Gusa bishobora no gukurana umurongo muzima ukirinda gukosa, wigira ku makosa abandi bakoze, ugashinga ubucuruzi bwinjiza.

Mark Zuckerberg, umushoramari ukomeye w’Umunyamerika, yashinze urubuga rwa Facebook ku myaka 23, Isi yose ayorohereza kuvugana binyuze kuri murandasi.

Yigeze gutangaza ko gusobanukirwa ubushobozi hakiri kare bishobora kugufasha gutera imbere ukiri muto, ibikorwa bikaramba igihe bishingiye ku mwihariko no guhanga udushya.

Umuhanzi Rihanna washinze sosiyete ya Fenty Beauty, yavuze ko kugera ku musaruro yifuza byashingiye ku gukorana imbaraga no kwita kuri bimwe bamwe basuzugura, bidashingiye ku myaka umuntu afite.

Abakiri bato bo bashinjwa kugira igihombo giterwa no gushukwa n’imyaka.

Uri mu bucuruzi ariko ayo wakoreye ujya kuyishimishamo, iyo myitwarire igatuma bamwe bavuga ko butaramba kubera ibyo babona mu bato.

Ikindi kandi abakiri bato babeshywa ko kuba bataragira imyaka myinshi bigoye ko bazamura ubucuruzi bwabo nyamara ni ibinyoma. Ukuri ni uko bishoboka ku myaka yose waba ufite igihe ubucuruzi bwubakiye ku mikorere mizima.

Niwitegereza uzasanga gukora kare bigufasha gusobanukirwa ubushobozi wifitemo hakiri kare no gutanga umusaruro ugifite imbaraga.

Yego kujya mu bikorwa runaka byakwihuta bitewe no gukura mu bitekerezo ukaba utagitwarwa n’ibibonetse byose, ariko ibyo ntibivuze ko n’abakiri bato batabigeraho igihe bakoze ibintu bizima bifite umurongo.

Straight out of Twitter