Muhizi Elie yashinze ikigo cy’amashuri y’inshuke n’abanza cya “Winners Mount Academy” gikorera mu Karere ka Musanze, agera ku nzozi zamubuzaga amahwemo.
Muhizi yahozaga ibitekerezo bye ku gutanga umusanzu ku burezi, maze atekereza gushinga ikigo cy’amashuri kizamufasha kwesa imihigo ye, akarerera igihugu.
Igitekerezo cya Muhizi Elie cyo gushinga ishuri gifite aho gihuriye n’amateka ye nk’uko abigarukaho, kuko yigeze kuba umwarimu, ariko kubera ibibazo ikigo yakoragaho cyahuye na byo birimo amadeni kiza gufunga, ababazwa n’uko abarimu n’abanyeshuri batatanye.
Nyuma yo gusubiza umutima impembero, Muhizi yaribajije ngo “ni gute nshobora kugarura ibyo nakoraga ariko mu yindi sura?”
Mu 2018 yashinze ishuri yise “Winners’ Mount Acamedy” mu Karere ka Musanze, igitekerezo cyamurwaniyemo kuva kera, maze yongera kuba umurezi.
Nk’uko bisanzwe, nyuma y’igitekerezo hakurikiraho inzira zo kugishyira mu bikorwa; rimwe na rimwe igikorwa cyikajyana n’ubushobozi bw’amafaranga no kubaka icyizere mu bakiliya, ibitaroroheye Muhizi ariko agakomezwa n’intumbero yari afite.
Yinjiye mu burezi akiri muto, bimubera ikibazo cy’ingorabahizi kumvisha rubanda ko yafata izo nshingano. Yatangiranye na bake bamwizeye, yubaka ibikorwa by’ikigo gahoro gahoro, ariko ubu afite abana barenga 300 biga muri Winners Mount Academy.
Aka kazi yahisemo gukora yagashobojwe no kutirukira amafaranga no kugendera ku ntego z’ubuzima bwe, nk’uko abigarukaho.
Ati “Ibintu byose nkora simbikorera amafaranga. Mfata amafaranga nk’igikoresho gituma nkora ibyo nshaka gukora. Sinshobora guhamagara umuntu ngo ngwino ushake amafaranga mu burezi harimo amafaranga kuko uramutse uje gushaka amafaranga mu burezi ntabwo wazayabona.”
Benshi bikorera bavuga ko batabura imbogamizi mu mikorere, ariko Muhizi Elie we bihabanye n’ibisubizo bye kuko imyumvire ye itangaje.
Avuga ko nta mbogamizi abona kuko ibyo agomba gukora abikora yifashishije ibikoresho afite, hakiyongeraho ko ari mu gihugu gifite umutekano usesuye, ibyo bigatuma avuga ko nta mbogamizi afite kuko yizera ko hamwe no gukora cyane ndetse no kutirara, mu gihe gikwiye azabona umusaruro.
Nk’umurezi w’umwuga, abona hari ibikwiye gutekerezwaho n’ababyeyi igihe bahitamo amashuri y’abana.
Muhizi ati “Njyewe njyanye umwana wanjye ku kigo runaka nababaza ngo kuki muri aha? Mwaje gukemura iki? Mufite iyi ntumbero? Nsanze bifatika nakwirya nkimara nkahitamo iryo shuri ku bw’ahazaza h’umwana. Ababyeyi bakwiye guhindura imyumvire igihe bahitamo bakareba ku ntumbero y’ikigo niba yagirira akamaro abana babo.”
Yasabye urubyiruko kwiyubaka no kumva ko rushobora gufata inshingano.
Ati “Icya mbere bite ku buzima bwo mu mutwe, no kwiyubaka ubwabo, kuko nibavamo ababyeyi bazima na bo bazarera neza.”
Yakomeje agira ati “Urubyiruko rukore rwiteze imbere. Bakore bagire ubushobozi bw’amafaranga ariko ntibiyibagirwe. Bakore umutwe, bakore amarangamutima, bakore n’umubiri, ariko ntibibagirwe umutwe n’umutima.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri cya Winners Academy, Muhizi Elie yageze ku nzozi zo kuba umurezi

Imyaka imaze kuba irindwi The Winners Academy ishinzwe, abayizemo basozanya ubuhanga n’uburere