Ishimwe Aline ni umwe mu bagore b’Abanyarwanda bateye intambwe mu bijyanye no kwakira abantu, nyuma yo guhera ku mirimo iciriritse muri hoteli, akagenda azamuka mu ntera kugeza ubwo yashinze hoteli yise Kalisimbi Cave Resort, iherereye mu Karere ka Musanze.
Iyo asubije amaso inyuma akareba urugendo rwe, ntabona gusa iterambere ry’ubucuruzi bwe, ahubwo anabona uko ubumenyi, ubunararibonye n’amahugurwa yagiye ahabwa byamufashije kugera ku nzozi ze.
Uyu munsi, Kalisimbi Cave Resort ni ikigo gitanga serivisi zirimo amacumbi, amafunguro, ibikorwa byo kwidagadura no kumenyekanisha umuco Nyarwanda, ubwiza nyaburanga n’ibindi bikurura ba mukerarugendo.
Iterambere ry’ubucuruzi bwa Ishimwe ryashyigikiwe n’umushinga Grow to Scale, uzamara imyaka itanu ushyirwa mu bikorwa na Access to Finance Rwanda (AFR), ESP na BPN Rwanda, ku bufatanye na Mastercard Foundation.
Uyu mushinga ugamije gufasha ba rwiyemezamirimo, by’umwihariko abagore bafite ibigo bito n’ibiciriritse, binyuze mu kubongerera ubumenyi mu micungire y’ubucuruzi, kubafasha kubona amasoko, igishoro no kwagura imiyoboro y’imikoranire.
Grow to Scale ifite intego yo gufasha urubyiruko 44.600 kubona imirimo iboneye kandi itanga icyizere, aho 70% by’abo bazafashwa bazaba ari abagore, naho 5% bakaba abafite ubumuga n’impunzi.
Muri uyu mushinga, BPN Rwanda yibanda ku gufasha ubucuruzi bukorwa n’abagore, cyane cyane mu buhinzi, ubukerarugendo n’amahoteli.
Ishimwe avuga ko bumwe mu bumenyi bw’ingenzi yakuye muri aya mahugurwa ari ukumenya gutandukanya amafaranga ye bwite n’ay’ubucuruzi.
Ati “Ikintu cya mbere BPN yanyigishije ni ugutandukanya amafaranga yanjye bwite n’amafaranga y’ubucuruzi bwanjye, kugira ngo ubucuruzi bushobore gutera imbere.”
Yavuye mu kwiga ikoranabuhanga yinjira mu by’amahoteli
Ishimwe Aline yavukiye mu Karere ka Gicumbi, aho yatangiriye amashuri abanza n’ayisumbuye, aza gukomereza muri Kaminuza y’u Rwanda yiga Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (IT).
Icyakora, icyorezo cya COVID-19 cyaje guhungabanya amasomo, bituma atangira gutekereza ku kindi yakora aho gukomeza kwicara mu rugo.
Yagize ati “Igihe amashuri yari yarafunzwe twese twicaye mu ngo, natangiye gutekereza ku cyo nakora ubwo icyorezo cya COVID-19 cyagendaga kigabanuka. Sinifuzaga gukomeza kwicara mu rugo.”
Nyuma yaje gufata icyemezo cyo kwimukira mu Karere ka Musanze, abonamo amahirwe kubera iterambere ry’ubukerarugendo rihagaragara.
Kuba aka Karere kabarizwamo ibyiza nyaburanga birimo Pariki y’Igihugu y’Ibirunga n’Ubuvumo bwa Musanze, byatumye atangira gutekereza uburyo na we yakwinjira muri uru rwego.
Ubucuruzi bwe bwa mbere bwari iduka rito ryacuruzaga ibirayi.
Icyakora, uko yagendaga abona ba mukerarugendo basura Musanze, ni ko yarushagaho kubona amahirwe ari mu rwego rw’ubukerarugendo no kwakira abantu.
Yatangiriye ku kazi ko kwakira abakiliya
Urugendo rwa Ishimwe Aline mu rwego rw’amahoteli rwatangiriye ku gushaka akazi mu bigo bitandukanye.
Yasabye akazi muri hoteli nyinshi, aza kubona ako kwakira abakiliya (receptionist). Bitewe n’umurava n’ubushake bwo kwiga, yagiye ahabwa n’izindi nshingano, zirimo guha abakiliya amafunguro n’ibinyobwa.
Uko yagendaga yunguka ubunararibonye, ni ko yabonye amahirwe yo kwitabira amahugurwa mu rwego rw’amahoteli, aza no kungukira muri gahunda y’Imbuto Foundation yamufashije kwiga ibijyanye n’imicungire y’amahoteli.
Ubumenyi n’ubunararibonye yagiye yunguka byatumye azamurwa mu ntera, kugeza ubwo yabaye Umuyobozi Mukuru wa hoteli yari yaratangiye akoramo akazi ko kwakira abakiliya.
Ishimwe avuga ko muri uru rugendo yaje gusobanukirwa ko akazi ko mu mahoteri katagarukira gusa ku guha serivisi abakiliya, ahubwo gashobora no kuba inzira yo gufasha abandi kwiteza imbere.
Yibuka ko abakobwa benshi bazaga kwimenyereza umwuga muri hoteli yayoboraga bamufataga nk’icyitegererezo.
Ati “Nakundaga kugira abakobwa benshi bazaga kuhakora, harimo n’abazaga kwimenyereza umwuga, tukaganira. Bambwiraga ko kimwe mu bintu byabateye imbaraga zo kwiga iby’amahoteli ari ukugera ahantu bagasanga umugore uyobora hoteli kandi abikora neza.”
Ibi byatumye atangira gutekereza ku buryo na we yashinga ubucuruzi bwe, akabera abandi bakobwa icyitegererezo, ariko akanahanga imirimo.
Ati “Ibyo byose byampaye imbaraga zo kurota inzozi nini. Natangiye gutekereza ku buryo nabera abandi bakobwa icyitegererezo, ari na ko mpa abandi amahirwe y’akazi.”
Yashinze Kalisimbi Cave Resort
Nyuma yo kubona ubunararibonye mu micungire y’amahoteli, Aline yiyemeje gukoresha ubumenyi yari amaze kunguka agashinga ikigo cye cy’ubukerarugendo.
Yabonye inyubako yari yaragenewe gukorerwamo hoteli ariko itagikoreshwa, atangira kuyivugurura no kuyihindura ahantu habereye kwakira ba mukerarugendo.
Ni bwo havutse Kalisimbi Cave Resort.
Iki kigo giherereye mu Karere ka Musanze gitanga serivisi z’amacumbi, amafunguro, kwita ku mubiri (spa), ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda n’ibikorwa bifitanye isano n’ubuhinzi.
Kinategura ibikorwa bifasha abahasura kumenya umuco Nyarwanda, ibyiza nyaburanga n’imibereho y’abaturage bo mu gace giherereyemo.
Kalisimbi Cave Resort iha abayigana amahirwe yo gusura ibyiza nyaburanga birimo Pariki y’Igihugu y’Ibirunga n’Ubuvumo bwa Musanze, ari na ko imenyekanisha ibicuruzwa n’ibikorwa by’abaturage bo muri ako gace.
Kuri Ishimwe Aline, intego ntiyari ugushinga ahantu abantu barara gusa, ahubwo yari ugukora ikigo cy’ubukerarugendo gifasha abashyitsi kumenya neza u Rwanda, umuco warwo n’imibereho y’abaturage.
Uko Grow to Scale yamufashije kwagura ubucuruzi
Binyuze muri Grow to Scale, Aline yahawe ubufasha bwamufashije kunoza imikorere y’ikigo cye no gutegura uburyo cyakomeza gutera imbere mu buryo burambye.
BPN Rwanda ishyira mu bikorwa gahunda zitandukanye bitewe n’icyiciro ubucuruzi bugezeho.
Muri zo harimo Step Up Programme, igenewe ibigo bikomeje gukura mu rwego rw’ubukerarugendo, amahoteli n’ubuhinzi.
Iyi gahunda itanga amahugurwa mu micungire y’ubucuruzi, ubumenyi bwihariye mu nzego ibigo bikoreramo, ubujyanama ku bayobozi, amahugurwa ku bakozi, amahirwe yo kugirana imikoranire n’abandi ba rwiyemezamirimo ndetse no kubona igishoro.
Ibi bigamije gufasha ba rwiyemezamirimo kubaka ubucuruzi bufite imicungire ihamye, gufata ibyemezo bifite ishingiro no kongera ubushobozi bwo guhangana n’imbogamizi.
Ishimwe Aline avuga ko aya mahugurwa yamufashije kumenya neza imicungire y’imari, igenamigambi ry’ubucuruzi no kunoza ibikorwa bya buri munsi.
Yanamuhaye amahirwe yo guhura n’abandi ba rwiyemezamirimo no kumenya uburyo bushya bwo gucunga ibigo by’amahoteli n’ubukerarugendo.
Yifuza gufasha abandi bagore kwiteza imbere
Ishimwe avuga ko kimwe mu byo ashyize imbere ari ugufasha abandi bagore kubona amahirwe mu bukerarugendo, mu buhinzi no mu rwego rw’amahoteli.
Binyuze muri Kalisimbi Cave Resort, yifuza ko abagore benshi babona akazi, bakunguka ubumenyi kandi bakagira uruhare mu iterambere ry’uru rwego.
Urugendo rwe rugaragaza uko ubumenyi bukomoka ku kazi, amahugurwa mu kwihangira imirimo n’ubufasha bw’abafatanyabikorwa bishobora gufasha umuntu guhindura igitekerezo ubucuruzi burambye.
Kuva ku kwakira abakiliya muri hoteli kugeza ku kuyobora ikigo cye cy’ubukerarugendo, Ishimwe yifashishije ubumenyi n’ubunararibonye yagiye yunguka kugira ngo agire uruhare mu iterambere ry’urwego rw’amahoteli n’ubukerarugendo mu Rwanda.
Abandi ba rwiyemezamirimo, by’umwihariko abagore n’urubyiruko bafite ibigo bifuza guteza imbere, bashobora kwifashisha amahirwe atangwa na Grow to Scale binyuze muri BPN Rwanda.
































