Dive In

Latest Articles

african american woman listening motivanion music with earpods and smile
Feature Stories
Business people in a video call meeting
Entrepreneurship & Tips
education
Education
Notebook with Let's talk Sex and condoms on pink background
Sex-ed
African American woman looking at a map travel and explore concept
Lifestyle & Travel

Mushimiyimana yahanze igikoresho gifasha abafite ubumuga bwo kutabona akoresheje AI

Mushimiyimana Esther ni umwe mu rubyiruko rw’Abanyarwanda ruri kwifashisha ikoranabuhanga mu gushakira ibisubizo ibibazo byugarije sosiyete, nyuma yo guhanga igikoresho cyitwa E-Mboni gikoresha Ubwenge Buhangano (AI), kigamije gufasha abafite ubumuga bwo kutabona kumenya ibibakikije no kugenda mu buryo bworoshye kandi bwizewe.

Mushimiyimana yatangiye kumenya gukoresha mudasobwa ageze muri kaminuza. Nubwo ikoranabuhanga ryari rishya kuri we, yaribonagamo amahirwe atari ayo kubona akazi gusa, ahubwo n’ayo gushakira ibisubizo ibibazo abantu bafite ubumuga bahura na byo mu buzima bwa buri munsi.

Uyu munsi ni we washinze Vision Guard, umushinga wahimbye igikoresho cya E-Mboni.

Iki gikoresho cyambarwa ku myambaro, kikifashisha ubwenge buhangano mu gufasha abafite ubumuga bwo kutabona gutahura ibintu biri imbere yabo n’imbogamizi bashobora guhura na zo.

Urugendo rwe rugaragaza uko amahugurwa mu ikoranabuhanga, ubujyanama n’amahirwe ahabwa urubyiruko bishobora gufasha umuntu guhindura ibibazo ahura na byo ibisubizo bigirira akamaro abandi.

Aganira na KURA, yagize ati “Nakundaga ikoranabuhanga, ariko nta bunararibonye nari mfite kuva mu mashuri yisumbuye kugeza ngeze muri kaminuza. Ubwa mbere nakoresheje mudasobwa ngendanwa cyangwa indi mudasobwa ni igihe nageraga muri kaminuza.”

Mushimiyimana yavuze ko icyamuteye kwiga ikoranabuhanga ari icyifuzo cyo gukora ibintu byamufasha mu buzima bwa buri munsi, cyane cyane nk’umuntu ufite ubumuga.

Ati “Nifuzaga ikintu cyamfasha mu buzima bwanjye bwa buri munsi kuko, nk’uko mubibona, mfite ubumuga. Natekereje ko ndamutse nize gukora porogaramu za mudasobwa, nashobora kwikorera porogaramu zanjye no guhanga ibisubizo.”

Yatangiye kwiga ikoranabuhanga nta bumenyi yari afite

Kwinjira mu bijyanye no gukora porogaramu za mudasobwa ntibyari byoroshye kuri Mushimiyimana Esther.

Yagombaga guhera ku bumenyi bw’ibanze bwo gukoresha mudasobwa, akagenda yiga ibijyanye n’ikoranabuhanga atari yarigeze ahugurwaho mbere.

Amahirwe yahinduye urugendo rwe yaje kuyabona ubwo yinjiraga muri gahunda ya SheCanCODE, ishyirwa mu bikorwa na IGIRE Rwanda Organization (IRO).

Iyi gahunda igamije kongerera abakobwa n’abagore bakiri bato ubumenyingiro mu gukora porogaramu za mudasobwa, kubaha ubujyanama no kubafasha kubona amahirwe yo guhanga ibisubizo bishingiye ku ikoranabuhanga.

Mushimiyimana yamenye iyi gahunda abibwiwe n’umunyeshuri biganaga, amugira inama yo kuyisaba.

Nubwo yayinjiyemo atazi neza ibyo yari ayitezeho, yahise abona ko ari ahantu hashobora kumufasha kugera ku nzozi ze.

Ati “Ku munsi wa mbere ubwo ninjiraga muri iyo gahunda, nahise numva ko ari ho nkwiriye kuba. Uburyo abahugura badufashaga kunoza imivugire no kwigirira icyizere byatumye numva ko ndi ahantu hankwiriye.”

Binyuze muri SheCanCODE, Mushimiyimana yungutse ubumenyi mu gukora porogaramu za mudasobwa, anagira icyizere cyo gukomeza kubigira umwuga.

IGIRE Rwanda Organization ivuga ko gahunda zayo zibanda ku guteza imbere abakobwa n’abagore binyuze mu ikoranabuhanga, kwihangira imirimo no kubafasha kwiteza imbere mu kazi.

Uyu muryango umaze guhugura urubyiruko rusaga 2000, aho bamwe mu barangije amahugurwa babonye imirimo, abandi bagatangiza ubucuruzi bushingiye ku bumenyi bungutse.

Uko igitekerezo cya E-Mboni cyavutse

Kuri Mushimiyimana, ikoranabuhanga ntiryari iryo kwandika porogaramu za mudasobwa gusa, ahubwo yaribonagamo uburyo bwo gushakira ibisubizo ibibazo abantu bahura na byo.

Bitewe n’imbogamizi yari yarahuye na zo nk’umuntu ufite ubumuga, yatekereje guhanga igikoresho cyafasha abantu bafite ubumuga kurushaho kwigenga.

Igitekerezo cya E-Mboni cyaturutse ku kureba ingorane abantu bafite ubumuga bwo kutabona bahura na zo, by’umwihariko kutamenya ibiri imbere yabo igihe bagenda.

Ati “Iyo hari ikintu kiri imbere yawe ariko ukaba utakibona, ntumenya ibikuzengurutse. Ushobora gukomeza kugenda ugasanga uguye mu mwobo.”

Mushimiyimana na bagenzi be bafatanyije gukora igikoresho cya E-Mboni, kigamije gufasha abantu bafite ubumuga bwo kutabona kumenya ibibakikije hifashishijwe ubwenge buhangano.

Ati “Twifuzaga ko abantu bafite ubumuga bwo kutabona bashobora kumenya ibibakikije. Iki gikoresho gishobora gutahura ibintu cyangwa inzitizi ziri imbere yabo, kigakoresha ubwenge buhangano kikababwira ibihari.”

E-Mboni yakozwe nk’igikoresho cy’ikoranabuhanga gishobora kwambarwa ku myambaro, kikifashishwa mu gufasha abantu bafite ubumuga bwo kutabona gukora imirimo ya buri munsi.

Umushinga we watsindiye miliyoni 7,5 Frw

Igitekerezo cya Mushimiyimana cyaje kumenyekana ku rwego rw’igihugu binyuze muri gahunda ya Digital Skills for Employability (DSE).

Umushinga Vision Guard wari mu mishinga yitwaye neza mu gikorwa cya DSE Talent Connect Innovation Showcase and Awards Ceremony, cyabereye i Kigali muri Kamena 2026.

Muri icyo gikorwa, urubyiruko 20 rwahanze imishinga itandukanye rwahawe inkunga ingana na miliyoni 90 Frw, kugira ngo rukomeze guteza imbere ibisubizo rwahanze.

Iyo mishinga yibandaga ku gukemura ibibazo biri mu nzego zirimo ubuzima, uburezi, ubuhinzi, ubucuruzi no gufasha abaturage kubona serivisi z’imari.

Umushinga Vision Guard wa Mushimiyimana Esther wahawe miliyoni 7,5 Frw nk’igishoro cyo gukomeza guteza imbere E-Mboni, gukora urubuga rwa internet rwawo no gutegura uko iki gikoresho cyagezwa ku isoko.

Mushimiyimana avuga ko gutsinda iri rushanwa byatumye arushaho kumva inshingano afite ku bantu bazakoresha igikoresho yahanze.

Ati “Nyuma yo gutsinda irushanwa, nasobanukiwe ko mfite inshingano. Sinari nkiri gutekereza ku nyungu zanjye gusa, ahubwo natangiye no gutekereza ku bantu bazakoresha iki gikoresho.”

Gahunda imufasha igamije guhugura urubyiruko rusaga ibihumbi 10

Intambwe yatewe na Mushimiyimana iri mu bikorwa bigari bigamije kongerera urubyiruko rw’u Rwanda ubumenyi mu ikoranabuhanga no kurufasha kubona amahirwe muri uru rwego.

Digital Skills for Employability (DSE) ni gahunda y’imyaka ine ihujwe n’intego z’u Rwanda zo kwihutisha ikoranabuhanga, ndetse na gahunda ya Young Africa Works ya Mastercard Foundation.

Ishyirwa mu bikorwa n’ihuriro ry’imiryango riyobowe na DOT Rwanda, ku bufatanye n’abandi barimo IGIRE Rwanda Organization, kLab na SOLVIT Africa.

Iyi gahunda igamije guha urubyiruko rusaga 10.000 ubumenyi mu ikoranabuhanga no kwihangira imirimo.

Yibanda cyane ku gufasha abakobwa n’abagore bakiri bato, urubyiruko rwo mu cyaro, impunzi n’abantu bafite ubumuga.

Abitabira iyi gahunda bahabwa amahugurwa mu ikoranabuhanga, ubujyanama, inkunga mu kwihangira imirimo n’amahirwe yo guhindura ibitekerezo byabo ibisubizo bifatika.

Straight out of Twitter