U Rwanda rwifatanyije n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Impunzi, wasanze benshi mu rubyiruko rw’impunzi rwarabyaje umusaruro amahirwe rufite rukora uko rushoboye ngo rwiteze imbere runatunge imiryango yarwo.
Uyu munsi mu Rwanda wizihirijwe mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa 20 Kamena 2023, urubyiruko rw’impunzi rwawitabiriye ruhabwa umwanya rutanga ubuhamya bw’uko rwageze mu Rwanda ndetse n’uko ubu ruri kugira uruhare mu guhindura ubuzima n’imiryango yarwo.
Munyaneza Jackson, umusore w’imyaka 25 wahungiye mu Rwanda mu 2012 avuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yatanze ubuhamya bw’uko kuva akiri muto yifuzaga kuzagira impamyabushobozi y’ikirenga, ubuhunzi bukaba butarahagaritse inzozi ze kuko agiye gusoreza amasomo ye muri Kaminuza y’u Rwanda (UR), asaba n’urundi rubyiruko rw’impunzi kudatakaza icyizere.
Ati ‘‘Nize ko kuba impunzi bidasobanura uwo uri we. Ubutumwa bwanjye ku rubyiruko no kuri buri wese ni uko kuba impunzi bidashyira akadomo ku nzozi zawe’’.
Nduwimana Christian na we w’imyaka 25 wahungiye mu Rwanda avuye mu Burundi mu 2015, yavuze uko yageze mu Rwanda akabanza gukora akazi k’ubukarani bwo gutwara imizigo mu gihe cy’umwaka n’igice, kugira ngo abashe gutunga umuryango we ariko akagakora ashakisha n’andi mahirwe ubu akaba afotora bya kinyamwuga.
Akazi ko gufotora yagatangiye abonye abantu bamuguriza amafaranga agura camera agakora ayishyura, akomeza kwizigamira abasha kwigurira indi yisumbuyeho mu gufotora amafoto meza.
Ati ‘‘Bangurije amafaranga ndakora, noneho mu gukora ntangira kwiteza imbere ubwo naguze camera y’ibihumbi 450 Frw bampaye ibihumbi 470 Frw, noneho mbonye ko iyo camera naguze itabasha gukora neza akazi nkora, nkizigamira nyuma ngurisha ya camera nongeraho n’ayo nizigamiraga ngura indi ihenze kurusha ya yindi’’.
Nduwimana yavuze uko uyu mwuga waje kumuhira agahura n’umuzungu bari mu kazi akunda amafoto ye ayagura ibihumbi 600 Frw, ibyatumye akomeza kugura n’ibindi bikoresho bimufasha gukora aka kazi mu buryo bwagutse bumuteza imbere akabasha no kwita ku murwango we.
Yasabye urubyiruko rw’impunzi kutitakariza icyizere cy’ejo hazaza ngo bishore mu biyobyabwenge batekereza ko ubuzima bwahagaze kuko bari mu buhunzi, bagashaka ibyo bakora bibateza imbere cyane cyane bakita no gukurikira inzozi bari bafite na mbere y’uko baba impunzi.
U Rwanda rucumbikiye impunzi 133,062 zaturutse mu bihugu bitandukanye, 61.3% zavuye muri RDC, 38.1% zituruka mu Burundi.
Rwabashyiriyeho amahirwe atandukanye arimo no kuba babasha kujya mu mashuri mu byiciro byose ndetse no kuba babona akazi mu nzego zitandukanye ku buryo n’urubyiruko rw’impunzi rudahejwe ku murimo.
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange, na we yitabiriye ibi birori. Yavuze ko impunzi zirimo n’urwo rubyiruko zavuye mu bihugu byazo benshi muri bo basanzwe hari ibyo bazi gukora, bityo ko n’u Rwanda ruzirikana ko bafite ubushobozi bwo kugira uruhare mu iterambere.
Ati ‘‘Nubwo bafashwa kubona ibyangombwa by’ibanze iyo bagihunga, ariko ni abantu, ni abana baba bahavukiye biga bagakura bagakenera kubona imirimo, ariko ni n’ababyeyi basanzwe bakora mu bihugu byabo bashobora kuza bagakomeza bagakora’’.
Minisitiri Kayisire yakomeje agira ati ‘‘Ni amahirwe rero yo kubona amaboko, ni ukubabonamo amaboko no kubakoresha nk’abaturage b’igihugu barimo’’.
Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) mu Rwanda, Ndèye Aissatou Masseck Ndiaye, na we yatanze ubutumwa muri ibi birori ashima urubyiruko rw’impunzi ndetse n’abandi babitangiyemo ubuhamya bw’uko biteje imbere.
Yasabye ubufatanye bw’inzego zose mu gukomeza guha amahirwe impunzi zirimo n’urubyiruko bakabasha kubyaza umusaruro ubumenyi butandukanye bafite, na bo bakagira uruhare mu kwiyubaka ntibakomeze gufashwa dore ko n’inkunga bahabwa zigabanuka umunsi ku wundi.