Kimwe mu bintu byagufasha kwaguka mu bikorwa bitandukanye urimo, ni ugukorana n’abantu banyuranye kandi bagufitiye akamaro.
Kumenyana n’abo bantu bagufitiye akamaro ntabwo byizana ahubwo urabiharanira. Ibi bisaba kujya aho bari ukabasha kugirana nabo ibiganiro, bituma murushaho kumenyana, ibizwi nka ‘networking’.
Mu gihe ukora ibyo biganiro, hari bimwe uba ukwiye kwitaho ndetse no kwirinda kugira ngo wa mubano ugiye kugirana na ba bantu uzabagirire umumaro mwese.
Kimwe mu bintu ukwiye kwitaho ni ukugira ibiganiro birimo ubwenge kandi ukigaragaza uko uri. Ni byiza ko mu byo uvuga habamo ukuri, kandi ukagerageza kumva wa muntu muri kuganira kandi ukamwereka ko uri kumva ibyo avuga.
Niba wamaze guhura n’umuntu wagize n’amahirwe yo kuganira nawe ntibizarangirire, ahubwo ujye ukomeza umukurikirane.
Ntimugatandukane utajyanye imyirondoro n’uburyo akoresha mu itumanaho, biba byiza kujya unyuzamo ukamwandikira email cyangwa ku mbuga nkoranyambaga akoresha.
Ushobora kuba uri kwibaza uburyo waba wahuye n’aba bantu ngo muganire, ariko hari inama n’ibirori bitandukanye bitegurwa bigamije guhuza abantu, kangukira kubyitabira kandi ubibyaze umusaruro.
Nubwo uba wateye intambwe yo guhura n’aba bantu no kuganira nabo ariko ujye ushyira imbaraga mu gukoresha imbuga nkoranyambaga nka LinkedIn n’izindi kugira ngo ukomeze guhura n’ingeri zitandukaye.
Uba wakoze iyo bwabaga ariko kubaka umubano urambye biragora. Bisaba kwihangana, kubaha buri wese muhuye, kwirinda kubeshya kandi icyo wasezeranye n’umuntu ugikore uko byagenda kose.
byo ukwiye kwirinda
Twibanze kubyo ukwiye gushyiramo imbaraga ariko hari n’ibyo ukwiye kwirinda kugira ngo ubashe kumvikana n’abantu kandi mwubake umubano ukomeye.
Irinde gushyira abantu ku gitutu, ushobora gushyira imbaraga z’umurengera mu gusaba abantu ko mwakorana bikabaca intege. Biba byiza kubigenza uko bikwiye.
Ujye kandi iteka uhora wibuka ko umubano ari uwa bose bityo ntiwikubire ibintu kandi ntabe ari wowe ushingiyeho, biba byiza kwerekana ko ushishikajwe n’iterambere rya mwese.
Niba uri kuganira n’abantu, irinde kugaragaza ko ushoboye ibintu byose kandi ku rwego rwo hejuru, ushobora gutekereza ko aribyo bizatuma abantu bakwemera nyamara bakubona nk’umwiyemezi.
Ikindi cyangombwa ni ukwirinda kugaya ibintu byinshi cyangwa kubibona mu buryo bubi buri gihe, bishobora gutuma batekereza ko uri muri ba bantu babona ibibi gusa.
Ushobora kunenga ibitagenda neza ariko ataribyo wimirije imbere, gusa n’ibyiza ukaba wabishima.
Ibyo ukora byose mu kuganira n’abantu ujye wita ku nyungu bizakuzanira kandi ujye urinda isura yawe, ibi bijyana n’uko ugaragara imbere y’abantu.
Ibi nukomeza kubikora neza ugakomeza no kwiyungura ubumenyi, nta kabuza uzahura n’abantu batandukanye bazakugirira akamaro mu bikorwa byawe bya buri munsi.

