Search
Close this search box.

Ubumenyi buke, kutiga isoko n’uburangare: Zimwe mu mpamvu zitera ubucuruzi gufunga budateye kabiri

Gutangira ubucuruzi cyangwa umushinga runaka, ni kimwe mu byemezo bikomeye biba mu buzima bwa muntu, kuko usibye gushoramo amafaranga, binagutwara umwanya n’imbaraga ku buryo uba ugomba gushishoza.

Si ubwa mbere mu matwi yawe wumvise umuntu watangiye ubucuruzi hashira igihe cyaba gito cyangwa kinini bugafunga burundu, ku buryo usanga hari abibaza uko byagenze.

Hari zimwe mu mpamvu zishobora gutuma ubucuruzi watangiye buhomba zaba zigurutseho cyangwa ahandi, by’umwihariko hari n’amakosa ushobora gukora mbere yo gutangira ibikorwa agatuma ufunga burundu.

Nsengiyuma Alphonse ni umwe muri ba rwiyemezamirimo bakora imishinga itandukanye. Nubwo hari urwego amaze kugeraho, hari ibyo yakoze ntibyagenda neza.

Mu 2008 yagize igitekerezo cyo gukora resitora, afite amashyushyu yo gukora ubucuruzi, ariko ntiyabanza gushishoza mu buryo bwari gutuma ibikorwa bye biramba.

Nsengiyumva yavuze ko mu igenzura yakoze, nyuma y’imyaka ibiri akora akaza gufunga imiryango, yasanze hari amakosa yakoze mbere yo gutangira ubucuruzi bwe.

Ati “Mu igenzura nakoze nasanze bimwe mu byatumye mfunga ari ubumenyi buke nari mfite icyo gihe, mu bijyanye no gucunga ubucuruzi ndetse no kuba ntari mfite umwanya uhagije wo kubukurikirana umunsi ku munsi.”

Nubwo yatangiye ubucuruzi bugafunga ariko, yaje gukora ubundi kandi bwamugejeje ku iterambere.

Avuga ko kimwe mu byamufashije kongera gukora ubucuruzi bukagenda neza ari uko hari amasomo yakuye mu bwa mbere.

Ati “Icya mbere ni uko mu gihe utangiye ubucuruzi wakwirinda gutangira ikintu kinini utagifitemo ubumenyi buhagije. Tangira gahoro gahoro, uko usobanukirwa isoko ryawe n’ibyo rishaka ugende wongera igishoro buhoro buhoro. Ukirinda gukora ibirenze ubushobozi bwawe cyangwa kwigana abandi.”

Yaboneyeho umwanya wo kugira inama buri muntu wese ugiye gutangira ubucuruzi, kubanza kwiga isoko neza no kwiyungura ubumenyi.

Ati “Umuntu ugiye gutangira ubucuruzi namugira inama yo kubanza akareba neza mu bintu bikenewe ku isoko, akareba icyo afitemo ubumenyi n’ubushobozi akaba aricyo akora.”

“Ikindi ni ukureba ku gishoro afite bikamufasha kumenya uko azatangira. Byaba byiza gutangira gahoro gahoro nk’uko nabivuze ukagenda uzamuka uko urushaho gusobanukirwa ubucuruzi bwawe n’isoko.”

Imibare igaragaza ko izo mpamvu zose zituma nibura 20% by’ubucuruzi bushya buvuka, bupfa mu myaka ibiri ya mbere, naho hagati ya 45%-50% bugapfa mu myaka itanu ya mbere. Mu gihe cy’imyaka 10 hapfa ubucuruzi kuri 65%, ku buryo bigera mu myaka 15 mu bucuruzI bwatangiye hasigaye 25% gusa.

Kudashishoza mbere yo gutangira ubucuruzi ni kimwe mu byatuma bufunga hadaciye kabiri

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter