Search
Close this search box.

Ibikwiye kwitabwaho mu gihe wandika ‘email’

Itumanaho ryifashisha ‘email’ ni bumwe mu buryo buhabwa agaciro cyane cyane mu kazi, kandi ubwo butumwa bukabikwa igihe kirekire ku buryo umuntu yigengesera ku byo yandika n’uburyo abikoramo.

Nubwo iri itumanaho rimaze imyaka myinshi, hari abatazi kurikoresha cyangwa bashyiramo amakosa adakwiye. Ubaye ugiye kwaka akazi ukandika ‘email’ nabi, bishobora gutuma ukabura nyamara ushoboye.

Ni kimwe n’iyo urwego rumwe rwandikira urundi cyangwa umuyobozi yandikira mugenzi we, uburyo bukoreshwa mu gutondeka ubutumwa, amagambo akoreshwa n’utwatuzo, byose bigira igisobanuro cyabyo.

Hari bimwe mu bintu ukwiye kwitaho igihe wandika ‘email’, bituma uyisoma abona ko hari ubumenyi runaka ufite ku bintu.

Gutangira usuhuza mu kinyapfura

Niba wandikiye umuntu, banza umusuhuze mu nyandiko yuje ikinyabupfura no kumwubaha, ku buryo asoma neza ibikurikiye muri ‘email’ yawe nta kibazo.

Mu kumusuhuza biba byiza iyo ushyizeho Bwana cyangwa Madamu, ubundi ukarenzaho izina rye rya mbere. Niba utazi igitsina cye ukoresha izina rye gusa kugira ngo utaza kwibeshya. Hari n’ubwo waba uzi igitsina cy’umuntu we yibona ukundi, ukamubangamira.

Kurasa ku ntego

Muri iki gihe abantu bose barahuze, ku buryo kumwandikira ibintu byinshi kandi wanditse bike byakunda, uba uri kumuvuna kandi bituma arambirwa akaba yagira ibyo ataruka kandi byari ingenzi.

Mu kwandika ‘email’ geragaza kurasa ku ntego, uvuge ibyo ushaka mu magambo make, kugira ngo utarambira uwo wandikiye.

Andika kinyamwuga

Nubwo bagusaba kwandika mu buryo bugufi ndetse ukandika ukoresheje amagambo yawe, biba byiza gushyiramo ubunyamwuga ku buryo uwandikiwe abona ko ari ibintu umenyereye.

Kwandika ‘email’ wirinda gushyiramo amagambo y’urwenya, utubyiniriro n’ibindi bishobora gutuma agufata uko utari.

N’iyo uwo wandikira yaba ari inshuti yawe, niba ari ibijyanye n’akazi cyangwa biri hanze y’ubucuti, biba byiza kwirinda kumwandikira ushyizemo iby’ubucuti bwanyu.

Ongera usome ibyo wanditse mbere yo kohereza

Kuva ku makosa y’imyandikire kugeza ku makuru atari yo, iyo umuntu abibonye mu nyandiko yawe bituma agutakariza icyizere, akaba yatekereza ko utari umunyamwuga. Bishobora gutuma hari amahirwe runaka ubura.

Biba byiza ko mbere yo kohereza ‘email’ ubanza ugasubiramo, ukareba ko nta makosa y’imyandikire arimo, amakuru y’ibinyoma n’ibindi bishobora gutuma igenda isa nabi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter