Search
Close this search box.

Ibibazo byatumye akunda ruhago! Byinshi kuri Iradukunda Pascal, umukinnyi muto muri Rayon Sports

Umukinnyi wa Rayon Sports mu kibuga hagati, Iradukunda Pascal, ukunze kuzamura amarangamutima ya benshi mu bafana bayo ndetse n’aba ruhago mu Rwanda, ashimangira ko kuba yaragize ibibazo by’umuryango ari imbaraga ku hazaza he.

Mbere gato y’intangiriro za Shampiyona ya 2022/23, ni bwo uyu mukinnyi wari ufite imyaka 16, yagaragaye bwa mbere mu ikipe nkuru ya Murera ikina na Musanze FC, ajya mu kibuga asimbuye.

Abafana benshi bari kuri Kigali Pelé Stadium, bahise bamukunda kubera uko yahise agaragaza ubuhanga bwe, bamuhundagazaho akayabo k’amafaranga ndetse bamwitirira igihangange ‘Lionel Messi’.

Petit Skol yifuza kuzakora imyitozo myinshi izatuma atsinda ibitego mu mwaka utaha

Uyu musore wabonye izuba tariki ya 26 Mata 2005, avuga ko mu mikurire ye atigeze abana n’ababyeyi nk’uko bigomba ahubwo yabanye na nyirakuru.

Yagize ati “Njye ndi umukinnyi ubana na mukecuru ubyara mama, kuko ari we nakuze mbona. Nta mahirwe nagize yo kubana n’ababyeyi bambyaye. Byari ibibazo.”

Ubu buzima bwatumye mu myigire ye bigorana aho yigaga mu Karere ka Gasabo, ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kacyiru, ikigo yafashije gutwara ibikombe bihuza amashuri ‘Inter-Scolaire’.

Iradukunda Pascal ‘Petit Skol’ wa Rayon Sports ahanganye n’abakinnyi ba Intare FC barimo Kapiteni Kambanda Emmanuel

Nubwo yigaga ariko, ubuzima bw’ishuri ntabwo bwari bumworoheye kuko kubona icyo yishyura ishuri byari ibibazo ku wamureraga, gusa aza kugira amahirwe abona umuterankunga wemeye kumurihira biturutse ku mupira.

Ati “Ndangije amashuri abanza byari bigoye cyane kuko mukecuru ntiyari kuba akibonye amafaranga ankomezanya mu yisumbuye. Hari umugabo wakundaga uko nkina ndetse anafite ikipe, avugana n’uwanderaga abona kumfasha.”

“Uwo mugabo yandihiye mu wa mbere ndetse n’uwa kabiri, ariko ngeze mu wa gatatu, narihiwe n’undi wari ufite irerero ry’umupira kugeza mu wa kane. Ubu ni njye uri kubyikorera byose mu mafaranga Rayon Sports impemba.”

Iradukunda Pascal atewe ishema no gukina muri Rayon Sports nkuru kandi akiri muto

Gukina muri Gikundiro ni inzozi yahoranye kuva akiri umwana ndetse aranazikurana. Nk’uko abitangaza, ibyo yifuzaga yabigezeho kuko yabifataga nk’ibidashoboka.

Ati “Murera narayifannye cyane kuko najyaga no ku bibuga kuyishyigikira, ariho navugaga ko ibyo bintu ngomba kuzabigeraho uko byagenda kose.”

Umutoza Haringingo Francis Christian usoje amasezerano muri Rayon Sports, wabonye impano ya Iradukunda akayikunda, yavuze ko ari umukinnyi mwiza nko mu myaka itanu iri imbere, anasaba ubuyobozi kumwitaho.

Abafana ba Rayon Sports banyurwa byoroheje, bakuye Iradukunda ku izina rya Messi, ahubwo kubera ubumwe abafana bafitanye n’umuterankunga wayo mukuru, SKOL, bamwitirira kimwe mu binyobwa byayo ‘Petit Skol’.

Nubwo atari yarahisemo kubaho nabi, ku myaka 17 yumva ko ibibazo yagize byamuteye umuhate wo kumva no gusobanukirwa iby’umuryango we bituma yiga kubabarira no guhangana na byo.

Ati “Nubwo ibyo bibazo byose byavutse, naje kumenya ko atari bo byaturutseho, ahubwo na bo batunguwe no kubibona, ndatuza ndabyihorera nshyira imbere gukora cyane nkigeza kuri byinshi.”

Ntabwo urwego rwa Rayon Sports ariho yifuza kugarukira, ahubwo nyuma yo kuyitwaramo ibikombe, arashaka kuzaba umukinnyi mpuzamahanga akagera ku gasongero.

Iradukunda Pascal ‘Petit Skol’ wa Rayon Sports ahanganye n’abakinnyi ba Intare FC barimo Kapiteni Kambanda Emmanuel

Iradukunda uri mu bakinnyi batwaranye na Murera Igikombe cy’Amahoro cya 2023, yavuze ko ari intangiriro nziza ku mupira w’amaguru we. Ati “Biragoye kubyumva kuko numvaga nzakora ku gikombe byibuze mfite imyaka nka 21.”

Umwaka we wa mbere muri Rayon Sports wamubereye mwiza cyane kuko yabashije gukina imikino 15 mu ikipe irimo abakinnyi bakuru ndetse iri kwiruka ku bikombe byombi.

Nyuma yo kuyikinira agashimisha Abanyarwanda nta gitego atsinze, uyu musore mu mwaka utaha afite intego zo gutsinda ibitego kuko amaze gusobanukirwa uko bikorwa.

Umutoza wahoze ari uwa Rayon Sports ukomoka muri Portugal, Jorge Paixão, ni we wamuzanye ubwo yari yasuye irerero ry’umupira w’amaguru yazamukiyemo ryitwa Ingabire Foundation.

Yaramubonye ahita amwishimira, amusaba ko yazasura aho Rayon Sports ikorera imyitoza bakamukoresha isuzuma, arahagera ndetse yitwara neza, akundwa n’abakinnyi bakomeye barimo Kwizera Pierrot ndetse basaba ubuyobozi ko uwo mwana atabacika. Gikundiro yahise imusinyisha imyaka itanu.

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter