Search
Close this search box.

Umuryango ugaragazwa nk’inkota y’amugi abiri ku kibazo cy’ibiyobyabwenge mu rubyiruko

Raporo y’Umuryango w’Abibumbye yagaragaje ko abantu miliyoni 296 bakoresha ibiyobyabwenge ku Isi yose, ku ruhande rw’u Rwanda ubushakashatsi bwakozwe mu 2022 bwagaragaje ko urubyiruko rungana na 56.1% rwasomye ku nzoga naho 9.3% runywa urumogi.

Iyo ukurikiranye imibare igenda itangwa n’inzego zitandukanye zishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge, ubona ko iki ari ikibazo kigenda gifata indi ntera.

Imibare yatangajwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB mu 2022 yagaragaje ko abantu bangana na 25.167 bakurikiranyweho ibiyobyabwenge bakaba biganjemo urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 30.

Hirya no hino mu Rwanda ibiyobyabwenge mu rubyiruko biragenda bifata indi ntera, usanga abantu benshi bibaza impamvu ndetse n’uko bashobora kubyigobotora ariko bakabura umuti.

Umuryango ugamije kurwanya ibiyobyabwenge, ‘Lifeline organization’ ugaragaza ko hari impamvu zitandukanye zishobora gutuma urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge.

Umuyobozi wa LifeLine Organization, Rulinda Kwizera, yagaragaje zimwe mu mpamvu zatuma urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge, yitsa cyane ku muryango ko ari isoko ya byose.

Ati “Icya mbere ni ibibazo abantu baba bafite bashaka kubyivura cyangwa kubyiyibagiza bimwe by’ubuzima, ubukene, imibanire, kuba ibiyobyabwenge biboneka mu buryo bworoshye ndetse no kuba haba hari umubyeyi wabikoresheje.”

“Ikigare nacyo mugendana, umuntu agendana n’abantu bafite ibyo bahuriyeho niba bakoresha ibiyobyabwenge nanjye nzabikoresha. Ibibazo by’amakimbirane mu miryango nabyo biri hejuru mu kubitera usanga abana benshi baza kwa muganga bavuga ngo mu rugo hari ibibazo njya gushaka uko mpanga nabyo.”

Yakomeje avuga ko usanga impamvu zituma abakoresha ibiyobyabwenge bagorwa no kubivaho ari uko batekereza ko ari ikintu cyiza cyo kubahungisha ibibazo bafite by’ubuzima.

Ati “Umuntu ukoresha ibiyobyabwenge nawe aba ameze nk’umuntu ukunda ikindi kintu, iyo ugikunda kukireka birakugora. Ubikoresha abifata nk’ibimufitiye umumaro kubireka bikamugora kuko aba yarabaye imbata yabyo.”

Rulinda yagaragaje ko usanga sosiyeyite itakira abantu bakoresha ibiyobyabwenge, gusa nyamara bakwiye kubumva no kubaba hafi kugira ngo babashe kubivamo.

Ati “Byose bihera mu muryango, uba ukeneye kumva impamvu uwo muntu yakoresheje ibiyobyabwenge kuko hari ubwo aba ariwo wabiteye, bakabanza kumwumvisha impamvu agomba kujya kwa muganga aho kumusunika nawe akumva ko ashobora kwifasha atari inyungu zabo.”

“Kumwigisha ku ngaruka z’ibiyobyabwenge uko bigira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe, imibanire n’abandi n’ahazaza habo. Ikindi inzego zikwiye gufatanya ntihabeho guhana cyane ahubwo hakabaho guhugura cyane.”

Yavuze ko kandi ushaka kuva mu biyobyabwenge nawe aba akwiye kugira icyo yikorera nko guhindura inshuti, kureba ahazaza no kumenya impamvu yabyishoyemo bikamufasha kubireka ndetse no kugana abaganga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter